Aunty Ramota yisize ibirungo agamije gukurura abagabo bamuha urwamenyo

15/05/2024 15:33

Ubusanzwe benshi mu bakobwa bakoresha ubu buryo bagamije kwiyegurira abantu babakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo cyangwa kurangaza abantu mu nzira aho usanga bafata umwanya bakisiga ibirungo bidasanzwe nk’uko Ramota yabikoze.

Umukinnyi wa Filime muri Nigeria Aunty Ramota yatunguranye nyuma yo kugaragara yisize ibirungo kugira ngo ase neza ariko bimubera akabarore.

Nyuma yo kugaragara gutya , uyu mukobwa yatangaje ko ariwe wabyikoreye ubwe icyakora ngo ntabwo yari yiteguye ko bamufata nabi na cyane ko bayanje kuganira n’abamubonye.

Ubwo yari mu nzira ari kugenda, yahagaritswe n’abagenzi batangajwe n’uko yarimo agaragara bamubaza niba hari umuntu wamufashije kwitera ibirungo cyakora avuga ko yabyikoreye.

Aba bamusabye ko yabikuraho kuko babonaga yarengereye.Benshi batangaje ko yabikoze intego ari uko abagabo bamureba.Ese ubona ari byiza ko umukobwa afata umwanya akisiga ibirungo bingana gutya ?

 

Advertising

Previous Story

Shakilla Tiffan yavuze impamvu ituma abakobwa baca inyuma abakunzi babo

Next Story

NYAMASHEKE: Ukekwaho kwica se amuciyemo ibice yarashwe ahita apfa

Latest from Cinema

Go toTop