RSB yagize icyo ihishurira abacuruza ibishyimbo bitetse ‘Mitiyu’

26/05/2024 22:11

Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, RSB, gisaba abacuruza ibishyimbo bitetse kwita ku isuku yabyo by’umwihariko bakita ku bintu bapfunyikamo  abaje  kubigura kuko batabyitayeho  bishobora gutera ibyago birimo indwara zirimo na kanseri.

Benshi mu bagura ibishyimbo bitetse hirya no hino babiterwa ahanini no kubura umwanya wo guteka ibishyimbo kuko bitinda ku ziko.

Benshi usanga batita ku buryo batwara ibi bishyimbo baguze ndetse no ku buziranenge  bw’ibyo baguze kuko hari ababibika nabi bikagaga cyangwa bakagura ibidahiye.

Abaganiriye n’itangazamakuru bagura ibi  bishyimbo bitetse , bahuriza ku kuba batita ku buziranenge bwabyo n’icyo batwaramo , ko  icyo baba bashaka ari ukubona ibyo bateka , cyane ko batashobora kwirirwa babyitekeye.

Umukozi ushinzwe Porogaramu ya zamukanye ubuziranenge mu kigo cy’igihugu  gitsura Ubuziranenge (RSB), Ndahimana Jerome, avuga ko biriya bishyimbo ababirya bakwiye  kubyitondera cyane, ngo kuko isuku yabyo n’aho bitegurirwa hamwe na hamwe hakemangwa.

Yongeyeho ko ibyo bamwe babipfunyikamo baje kubigura  nabyo bishobora kubatera ikibazo cyane ko hari ibiba byanduye.

Yagize ati:”Hari amabwiriza avuga uburyo bwo gutunganya ibiribwa muri rusange by’umwihariko ku bijyaye ni isuku . n’ukuvuga ngo hari ibintu bibiri: hari ugutunganya ibishyimbo bizwi nka mitiyu na mitiyu ubwayo.

“Buriya, ubuziranenge bugirwamo uruhare n’abantu batandukanye. Hari wowe  watunganyije ibicuruzwa hari n’uje kubigura. Ibaze umuntu azanye agasashe ntuzi ahantu kavuye , arakubwiye ngi nshyiriramo ibishyimbo bitetse.

“Nagera mu rugo bikamugiraho ikibazo , rimwe na rimwe bizagorana kumenya ngo n’ukubera ibi bishyimbo bitetse abenshi bakunze kwita mitiyu cyangwa n;iya sashe . ugasanga abantu bagiye mu gihirahiro cyo kumenya aho ikibazo cyabereye.

Buriya ikigoye n’uburyo babitwara…. Uriya ni ngombwa gucuza ibishyimbo ukanabipfunyika , bikamenya aho byakorewe , bikamenya uwa bikoze  akaba ariwe wirengera ibyo byose kuva aho yatangiriye n’aho yasoreje , byatuma twirinda ingaruka.”

Yakomeje avuga ko iyo  ibiryo byaraye bikagaga biba byajemo mikorobe bityo biba byapfuye bibaye byia twabyirinda cyane bidakwiye kuribwa ariyo mpamvu abantu bakwiye kwitonda bakarengera uuzima bwabo kuko ibyokurya byanduye bitera ibibazo birimo na kanseri.

Bwana ndahimana yavuze ko icyo yashishikariza abantu ari ugukomeza kwirinda gukoresha Ibiribwa na bo bakeka ko bidateguranye isuku kuko bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye kurusha uko bakwirinda kubikoresha.

Ikindi yagarutseho n’uburyo abantu babikamo ibiribwa bitandukanye yaba muri firigo n’ahandi aho usanga babitse hamwe ibitetse n’ibidatetse.

Ubushakashatsi bw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) bugaragaza ko buri mwaka ku isi, ibyo kurya bitujuje ubuziranenge bigira ingaruka  ku bantu basaga Miliyoni 600 bikabatera indwara itandukanye zirimo izikomoka ku mwanda ndetse bikanateza imfu z’abantu bagera ku 420.000.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko 30% byabapfa bitewe n’ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge baba ari abana bari munsi yimyaka 5.

Advertising

Previous Story

Byinshi Gliese 12 b, umubumbe abashakashatsi bavumbuye kandi uriho n’ubuzima

Next Story

Zuchu yasabye Diamond Platumz kumuha amafaranga yo kwibagisha amabere

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Live: Espanye vs Ubwongereza

Umukino ni uko urangiye. Espanye 2 kuri 1 cy’Ubwongereza. Bongereyeho iminota 3 y’inyongera. Mu mwanya muto Espanye iraba iri mu byishimo n’abafana bayo.Cole na
Go toTop