Monday, May 20
Shadow

AMAKURU KU RWANDA

BNR yaburiye abakomeje gushora imari muri SST

BNR yaburiye abakomeje gushora imari muri SST

AMAKURU KU RWANDA, Inkuru Nyamukuru
BNR , Banki Nkuru y'Igihugu cy'u Rwanda yaburiye Abaturarwanda bakomeje kwishora mu bucuruzi bukorwa na Campany izwi nka STT ( SuperFree to Trade). BNR yagaragaje iyi Campany nk'itemewe gukora ubucuruzi bw'amafaranga dore ko yatangiye gukorera ubucuruzi mu Rwanda mu ntangiriro z'uyu mwaka. Abashoyemo anafaranga bavuga ko babona inyungu buri munsi bitewe n'ayo bashyizemo.Iyi Campany yagiye ihera ku mafaranga nk'ibihumbi 30 by'amafaranga y'u Rwanda , 100,000 RWF 300,000 RWF kuzamura. Yagiye isezeranya ibitangaza abayirimo, birimo gushaka abantu byibura 15 bashoramo anafaranga bakwinjiriyejo bakabemerera kujya gusura no gufasha abantu runaka ku mafaranga yabo, ndetse no kujya gusangirira abantu fagitire bakayishyura nk'uko uyisanzwe yabisobanuriye UMUNSI.COM. BNR inyuze kuri X yag...
Kazungu Denis yakatiwe gufungwa burundu

Kazungu Denis yakatiwe gufungwa burundu

AMAKURU KU RWANDA, Inkuru Nyamukuru
Urukiko rw’Isumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Kazungu Denis gufungwa burundu.Yari amaze igihe aburana ku byaha by’ubwicanyi nawe yiyemerera ariko agasaba imbabazi. Kazungu Denis yari akurikiranyweho ibyaha bigera kuri 14 birimo icy’ubwicanyi buturutse ku bushake n’iyica rubozo.Uru rubanza rwakaswe  nyuma y’uko rwari rwigeze gusubikwa inshuro zigera kuri 3.Ubwo iburanisha ryabaga , Me Faustin Murangwa waburaniraga Kazungu Denis yasabye Urukiko kuzaca inkoni izamba rugahanisha umukiriya we [Kazungu Denis] igihano gito kuko yemeraga ibyaha aregwa kandi akaba aaba imbabazi. Kazungu Denis yaregwaga ibyaha bitandukanye birimo n’ubwicanyi yakoreye abantu bagera kuri 14 bose, gusambanya umugore ku ngufu ,n’ibindi.Mu Kwakira 2023, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaregeye Kazungu Denis...
MTN Rwanda yashyize igorora abakoresha Mobile Money ibaha amahirwe arimo no kwegukana imodoka nshya

MTN Rwanda yashyize igorora abakoresha Mobile Money ibaha amahirwe arimo no kwegukana imodoka nshya

AMAKURU KU RWANDA, Inkuru Nyamukuru
Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yashyize ibihembo mu bukangurambaga bw’abakoresha ‘Mobile Money’ , buzwi nka ‘BivaMOMOtima’ aho  umunyamahirwe azegukana igihembo nyamukuru cy’imodoka nshya itaragendwamo na rimwe ndetse n’ibindi bihembo bitandukanye birimo ; Moto, na Miliyoni 1 y’Amafaranga y’u Rwanda.   Ubu bukangurambaga bwa MTN Rwanda , bumaze imyaka ibiri, bugamije gushishikariza abantu kohererezanya amafaranga bakoresheje telefone aho abantu bakomeza kugaragarizanya urukundo batavunitse  ku buryo uri mu Ntara imwe yoherereza amafaranga inshuti ye , umuvandimwe we cyangwa umubyeyi we uri mu yindi nta kibazo kibazo.Muri ubu bukangurambaga hagiye gushyirwamo n’ibindi bihembo bihindura ubuzima bw’abantu ku buryo mu byumweru 6 abakoresha ubu buryo bazba batunze imodoka bataguz...
Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we nawe ariyahura

Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we nawe ariyahura

AMAKURU KU RWANDA, Inkuru Nyamukuru
Rukaniyende Innocent wo mu Karere ka Nyamasheke wari ufite imyaka 64 y’amavuko yishe umugore we Nyirambarushimana Stephanie w’imyaka 51 y’amavuko  nawe ahita yiyahura akoresheje umugozi.Ibi byabereye mu Mudugudu wa Karugero , Akagari ka Mugera , Umurenge wa Shani ho mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2024. Uyu mugore n’umugabo ubwo bari barangije kumva ikinamico nibwo batangiye gutongana biturutse ku Nka yari imaze iminsi igurishijwe.Ngo umugabo yabwiye umugore we ko  abizi neza ko hari umugabo wamucyuye .Muri uko gutongana ngo umugabo wari wafungiranye umwana ngo adasohoka yakubise umugore we isuka nawe ahita yiyahura akoresheje umugozi.Uyu mwana yahise akingura ajya aguhuruza abaturanyi bahageze basanga aba bombi bamaze gushiramo umwuka. Umunyamabanga ...
Kayonza: ‘Living Channel Services ’ batangije ishuri ry’ubudozi ryigisha abagore bafite abana bafite ubumuga  – AMAFOTO

Kayonza: ‘Living Channel Services ’ batangije ishuri ry’ubudozi ryigisha abagore bafite abana bafite ubumuga – AMAFOTO

AMAKURU KU RWANDA, Inkuru Nyamukuru
Mu Karere ka Kayonza hatangijwe ishuri ryigisha kudoda abagore bafite abana bafite ubumuga ndetse n’abandi babyifuza by’umwihariko abaturuka muri aka Karere.Ni umushinga wabanjirijwe n’urugendo rwakozwe na Esther Gasangwa Umuyobozi wa ‘Living Channel Services’ n’umugabo we Luckyson Gasangwa batuye muri Canada na bamwe mu baterankunga b’uyu muryango , aho muri Mutarama 2024 basangiye n’abana barenga 30 babana n’ubumugaba bwo mu mutwe no mu ngingo basanzwe bafasha muri aka Karere.   Muri uru rugendo  Esther Gasangwa washinze uyu muryango udaharanira inyungu,  n’umugabo we Luckyson Gasangwa bajyanye na bamwe mu batera nkunga b’umuryango baba muri Canada aribo; Julia Diemert na Kim Diermert nabo bagirana ibihe byiza n’abo bana ndetse n’ababyeyi babo dore ko Esther Gasangwa n’umugabo...
H.E Paul Kagame wageze muri Amerika yahuye n’abanyapolitiki baho ba mbere

H.E Paul Kagame wageze muri Amerika yahuye n’abanyapolitiki baho ba mbere

AMAKURU KU RWANDA, Inkuru Nyamukuru
Perezida Paul Kagame uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahuye n'abanyapolitiki mbere y'uko hatangira ibikorwa birimo na Rwanda Day izaba iminsi ibiri.Mu banyepolitiki bazitabira Rwanda Day harimo uwabaye Guverineri wa Carolina y'Epfo, David Beasley.Amakuru dukesha Ibirori by'Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda , avuga ko aba bayobozi bahuye na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame mu rwego rwo kwitegura isengesho ryo gusabira Igihugu [ Nation Prayer Breakfast ] riteganyijwe ejo ku wa 02 Gashyantare 2024. Bavuga ko Perezida w'u Rwanda yahuye n'uwahoze ari Guverineri w'Intara ya Carolina y'Epfo David Beasley , wanabaye Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe ibiribwa , N'Umushingamategeko John James.Ubu butumwa bw'Ibiro by'Umukuru w'u Rwanda bukomeza buvuga ko " Kandi Perezid...
RUTSIRO: Bakuye abana mu ishuri ngo bazigishwa n’Abamalayika bo mu ijuru

RUTSIRO: Bakuye abana mu ishuri ngo bazigishwa n’Abamalayika bo mu ijuru

AMAKURU KU RWANDA, Inkuru Nyamukuru
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro bahoze ari abayoboke b'Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi babubije abana babo kujya mu Ishuri ngo bazigishwa n'Abamalayika bageze mu Ijuru kuko ngo mu mashuri yo ku Isi barya ibiryo byo kwa Satani.Akoresheje ingingo y'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda , Rukerikibaye Dawidi umwe muri aba babyeyi badakozwa ibyo kujyana abana babo ku Ishuri kubera imyemerere ye , avuga ko ari ukwishyira ukizana yiyama Umunyamakuru gufata amajwi n'amafoto.Yagize ati:" Mu itegeko Nshinga twatoye , Ntihabayeho kuvuga ngo , Umuntu yishyire yizane". Dawidi amaze gukekako Umunyamakuru ari kumufata amajwi n'amafoto , yashyize yemera kumusobanurira ukwizera kwe yikingiranye munzu ashimangira ko ari we wigisha abana be kuko ngo ari...
Undi mukuru w’Igihugu ukomeye yageze mu Rwanda

Undi mukuru w’Igihugu ukomeye yageze mu Rwanda

AMAKURU KU RWANDA, Inkuru Nyamukuru
Perezida Filipe  Nyusi wa Mozambique yageze mu Rwanda aho yakiriwe na H.E Paul Kagame bagirana ibiganiro bigamije kongera ingufu imikoranire y’ibihugu byombi.Ubutumwa dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu  bwanyujijwe kuri X [yahoze yitwa Twitter] , mu gitondo cyo kuri uyu Gatanu tariki 25 Mutarama , buvuga ko Perezida Filipe Nyusi yakiriwe na H.E Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 24 Mutarama.   Perezidansi y’u Rwanda yagize ati:”Ku mugoroba washize muri Kigali, Perezida Kagame yakiriye Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique bagirana ikiganiro cyibanze,ku gukomeza kongerera  ingufu imikoranire itanga umusaruro mu nzego zitandukanye”.Perezida Kagame wakiriye Nyusi kuri uyu wa Kane , ku munsi umwe yanakiriyeho Perezida w’Inzibacyuho wa Guinee Conakry Lt Gen. MAMANDY Dou...
Lt Gen Doumbouya wa Guinée ari mu Rwanda

Lt Gen Doumbouya wa Guinée ari mu Rwanda

AMAKURU KU RWANDA, Inkuru Nyamukuru
Perezida w'u Rwanda H.E Paul Kagame yakiriye Perezida wa Guinée Lt Gen Mamadi Doubouya watangiye uruzinduko rw'iminsi itatu [ 3 ] i Kigali.Uyu mukuru w'Igihugu cya Guiné ari mu Rwanda mu rugendo rwo gutsura umubano hagati y'ibihugu byombi. Ku kibuga cy'indege cya Kigali yakiriwe na H.E Paul Kagame ubwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b'Ibihugu haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi.Mamadi Doubouya ari kumwe n'umugore, Laurine Darboux - Doubouya. Ibiro by'umukuru w'Igihugu muri Guinéa byatangaje ko ari uruzinduko rw'ingenzi cyane yahemo i Kigali. Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko abayobozi bombi bazaganira kubufatanye hagati y'ibihugu byombi by'umwihariko ibijyanye n'ubukungu na Demokarasi.Ibiganiro kandi bizibanda kubijyanye no guteza imbere ishoramari, amahoro mwana n'uburumbu...
Rubavu : Batangaje impamvu ikomeye ituma bararana n’amatungo

Rubavu : Batangaje impamvu ikomeye ituma bararana n’amatungo

AMAKURU KU RWANDA, Inkuru Nyamukuru
Bamwe mu baturage Bo mu Karere ka Rubavu bamaze igihe bararana n'amatungo magufi harimo n'abazwiho kugira umwanda nk'ingurube , mu gihe ubuyobozi bw'Aka Karere n'ubw'Iguhugu budahwema kubibabuza gusa nabo bakavuga ko bitabashimisha ahubwo ko biterwa n'ubujura bw'aya matungo bwakajije umurego. Abaturage batuye mu Mirenge ya Nyundo na Nyamyumba batangarije Radio na TV 10 dukesha iyi nkuru ko babizi ko amatungo magufi atera umwanda n'uburwayi butandukanye gusa ngo nabo ntakundi babigenza.Umuturage witwa Maombi utuye mu Murenge wa Nyundo avuga ko afite itungo yaragijwe n'umugiraneza kugira ngo nirirwara bazagabane bityo ko atatinyuka kuriraza hanze kuko bahita baritwara. Yagize ati:"Nonese ni nkaraza hanze bakakajyana nzamwishyura ibyo nkuyehe ? Iyi nzu ya Leta bampaye se niyo nzamubwira...