Gatsibo: Nyuma yigihe yiba abagore bagenzi be akoreshsje igipupe yaje gufatwa

26/05/2024 09:56

Ku kigo Nderabuzima  cya  kabarore mu karere ka Gatsibo haravugwa umugore wahekaga  igipupe akigira umubyeyi waje gukingiza umwana agamije kwiba bagenzi be.

Ku wa mbere w’iki cyumweru nibwo humvikanye inkuru yuyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 35byagaragaye kuri iki kigonderabuzima ariko abantu bakavuga ko Atari ubwa mbere yari ahaje ahubwo yibazwagaho byinshi.

Bamwe mu baturage bavugako baje kumuvumbura ko agamije kujya abiba amatelefoni niko kumuhururzia ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima.

Umwe murabo yabwiye BTN ati:“Uriya mu mama, ubushize twaje gukingiza, tugeze aha,umudamu twari twicaranye abura telefoni. Abuze telefoni baba arinjye basaka we yagiye”.

Akomeza ati “Bwa kabiri nabwo umu mama twari twicaranye nawe abura telefoni. Ndavuga ngo umuntu uhora wiba aha namubonye, ndamukurirkira , ngeze hanze nabwo ndamubura. Mu  gitondo noneho aza imbere yange, mbona  ya sura ndayizi, ndamubaza ngo mbese mada,(madamu), umwana wawe angina gute ko duhora duhurira  aha, waje gukingiza , arambwira  ngo uwanjye ni agahinja , ndamubwira ngo ntaribi sinzi ukuntu yarebye hieya , nkoraho nkozeho numve sinzi ukuntu, njya kubwira mu ganga ngo uriya ni wamubyeyi uhora utwiba, amugaruye atwikuruye  dusanga ni igipupe.”

Bamwe mu baturage bari baribwe telefoni n’uyu mugore , bavuze ko “yamwemereye ko yayibye maze  akemera no kumwishyura amafaranga ibimbi  100rwf.”

Usibye kuba abaturage bavuga ko uyu mugore yabibaga telefoni bavuga ko bari bafite impungenge ko yanabiba abana babo ariyompamvu  icyifuzo cyabo bifuza ko uyu mugore yakurikiranywa mu matgeko.

Umwe ati “ Biranakabije biteye nagahinda cyane . yasebeje ababyeyi, uriya mama , bamukurikirane pe.”

Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Kabarore , Gatsinzi Francois , yemeje ko uyu muturage yigiraga nkuje gukingiza ahubwo agamije kwiba abaturage.

Ati” byagaragara ko iyo abadamu azaga  gukingiza , wasangaga akenshi ataka ko yabuze telefoni. Bitewe nuko twashyizeho ingamba , twagerageje kumenya umuntu ushobora kuba atwara izo telefoni, niho haje kugaragara  ko uriya mubyeyi yaje ahetse igipupe, afite gahunda yo kwiba amatelefoni y’ababyeyi.

Uyu mugore akimara gutabwa muribyombi yashyikirijwe sitasiyo ya RIB ya Kabarore kugira ngo akurikiranywe n’ubutabera.

Isoko: Umuseke

 

Advertising

Previous Story

DRC: Abantu barindwi nibo baguye mu mirwano yabaye hagati y’umusirikere n’abaturage

Next Story

Icyo wamenya ku itabwa muri yombi kwa Hategekimana wigambye kwica Pasiteri Theogene

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Live: Espanye vs Ubwongereza

Umukino ni uko urangiye. Espanye 2 kuri 1 cy’Ubwongereza. Bongereyeho iminota 3 y’inyongera. Mu mwanya muto Espanye iraba iri mu byishimo n’abafana bayo.Cole na
Go toTop