Nyuma y’uko imbogo zitorotse muri Parike eshatu muri zo zishwe

20/05/2024 07:20

Mu minsi  ishize nibwo humvikanye amakuru y’imbogo eshatu zari zatorotse muri Parike zikometsa abaturage cyane zishwe nk’iko ubuyobozi bwa bitangaje.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Gicurasi 2024 abaturage batanze amakuru ko mu Murenge wa Gahunga n’uwa Rugarama mu Karere ka Burerea , ko imbogo zirindwi zatorotse Parike zigakomeretsa abaturage barindwi, kuri ubu eshatu muri zo zamaze kwicwa.

Muri abo baturage uko ari barindwi bane muri bo barakomeretse bikomeye  abandi batatu bakometse byoroheje, abakomerekejwe n’izo mbogo  bose boherejwe ku Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco yabwiye itangazamakuru, ko imbogo ebyiri zishwe n’abaturage indi imwe iraswa n’abakozi ba RDB.

Yakomeje avuga ko ebyiri bamaze kuzisubiza muri parike izndi zitaraboneka zigikomeje gushakishwa bakeka ko zihishe mu mirima y’abaturage.

Ati “yego byabaye mu gitondo cyo kuwa 18 Gicurasi 2024 mu gihe cya saa kumi n’ebyiri, twahawe amakuru n’abaturage ko imbogo zirindwi zasohotse muri parike y’ibirunga zinjira mu murenge wa Rugarama na Gahunda zikomeretsa abaturage barindwi bari mu mirimo yabo itandukanye.

Muri bo, bane bakomeretse bikomeye abandi bakomereka byoroheje bose boherejwe mu bitaro bya Ruhengeri bari kwitabwaho n’abaganga.”

SP Mwiseneza Jean Bosco yongeyeho ko imbogo eshatu zishwe.

Yakomeje agira Ati “ imbogo ebyiri zishwe n’abaturage indi imwe yarashwe na RDF irapfa, izi zishwe zatwawe na RDB yagiye kuzitaba,imbogo ebyiri zasubijwe muri Parike na RDB, izindi mbogo ebyiri ziracyari gushakishwa kubufatanye bw’inzego z’umutekano, RDB ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage.

SP Mwiseneza ubutumwa yahaye abaturage nuko igihe cyose babonye imbogo zasohotse muri parike cywanga izindi yamaswa bagomba kumenyesha  inzego z’umutekano, RDB n’ubuyobozi.

Isoko:umuseke

Advertising

Previous Story

Indege yari itwaye Perezida wa Iran yakoze impanuka

Next Story

Yavuze ko yibagishije inda n’ikibuno ! Menya impamvu zari Hassan atajya asaza

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Live: Espanye vs Ubwongereza

Umukino ni uko urangiye. Espanye 2 kuri 1 cy’Ubwongereza. Bongereyeho iminota 3 y’inyongera. Mu mwanya muto Espanye iraba iri mu byishimo n’abafana bayo.Cole na
Go toTop