Icyo wamenya ku itabwa muri yombi kwa Hategekimana wigambye kwica Pasiteri Theogene

26/05/2024 10:07

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,,  RIB rwemeje ko rwataye muri yombi muri yombi Hategekimana Emmanuel akurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha  akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya kimihurura.

Hategekimana Emmanuel yagaragaye kuri Youtube ari gusobanura ko ari mu bantu bahawe inshingano zo kwica Pasiteri Theogene Niyonshuti uzwi nk’Inzahuke hifashishije imbaraga z’umwijima.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B Murangira, yemeje itabwa muri yombi rya Hategekimana.Yagize ati:”Yaraye afashwe arafungwa. Akurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha.”

Hategekimana yumvikanye avuga ngo: “Pasiteri Inzahuke buriya nitwe twamutwaye, twamutwaye twabipanze ndetse no mu bagiye  kunywa amaraso ye nari ndimo.

“Twari kuri misiyo y’abasiteri 10. Ahantu  twari twapanze ko azapfira hari ku gisitasiyo…. Uko  byari kugenda kose ntabwo yari gucika ngo bikunde kuko nta kintu twashakaga ngo cyange”.

Hategekimana ubwo yabazwaga muri RIB yatangaje ko ibyo yatangaje byose yabikoze agamije kumenyekana.

Mu rukerera rwo ku wa 23 kamena 2023 nibwo Abanyarwanda babyukiye ku nkuru mbi y’urupfu rwa Pasiteri Theogene Niyonshuti wamenyekanye ku izina ry’Inzahuke witabye imana azize impanuka y’imodoka ava I Kampala muri Uganda.

Impanuka yabaye ari kumwe n’abandi bantu batatu mu modoka, bose hamwe ari bane. Pasiteri Theogene n’abantu babiri bahise bapfa , umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza imana, Ntezimana Donath, wari inshuti ye magara , we akomereka bikabije , ariko aza gupfa nyuma.

RIB irasaba abantu ose kwirinda gukwirakwiza ibihuha ndetse ikanasaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kutemera cyangwa ngo batange rugari mu gukwirakwiza ibihuha, kuko bihanwa n’amategeko.

Icyaha Hategekimana yakoze gihanwa n’Itegeko No 60/2018  ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga mu ngingo yaryo ya 39.

Iri tegeko rivuga ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvura cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma  atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamije n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe (1.000.000rwf) ariko atarenze Miliyoni eshatu(3.000.000 RWF).

Advertising

Previous Story

Gatsibo: Nyuma yigihe yiba abagore bagenzi be akoreshsje igipupe yaje gufatwa

Next Story

Clapton Kibonge yahaye umugore we impano y’imodoka

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Live: Espanye vs Ubwongereza

Umukino ni uko urangiye. Espanye 2 kuri 1 cy’Ubwongereza. Bongereyeho iminota 3 y’inyongera. Mu mwanya muto Espanye iraba iri mu byishimo n’abafana bayo.Cole na
Go toTop