Umukobwa witwa Carelle Lellie Ndayizeye niwe mukobwa wegukanye irushanwa rya Miss Burundi 2023 nyuma yo guhigika bagenzi be bari bahanganye.
Lellie yari ahagarariye Intara ya Bubanza muri aya marushanwa ya Miss Burundi yaje no kurangira ayegukanye.Asimbuye Miss Kelly Ngaruko wari ufite iri kamba yatwaye mu mwaka washize wa 2022.Carelle yambitswe iri kamba mu birori byabereye ahitwa DCC Donatus Conference Center mu ijoro ryo ku wa 24 Kamena 2023.
Ibi bitaramo byitabiriwe n’abarimo Madamu Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Angeline, Umuyobozi w’Umujyi wa Bujumbura CP Jimmy Hatungimana , Minisitiri w’Ubucuruzi Nijimbere Marie n’abandi batandukanye.
Umugore wa Perezida Angeline yashimiye abakobwa bahatanye abasaba kunga ubumwe nk’intwaro izabafasha kugera kuri byinshi.Uyu mukobwa wegukanye iri kamba azajya ahabwa amafaranga angana n’ibihumbi 500 Fbu nkumushahara wa buri kwezi, yahawe imodoka nshya nk’igihembo nyamukuru.
MISS Carelle Lellie Ndayizeye niwe wegukanye irushanwa rya Miss Burundi mu ijoro ryakeye #MissBurundi2023 #AMAFOTO pic.twitter.com/vWLusOcGro
— UMUNSI.COM (@umunsiofficial) June 25, 2023
IGIHE.COM