Titi Brown yongeye kugaragaza amahitamo ye kuri Miss Nyambo usanzwe azwi muri Cinema Nyarwanda nyuma y’igihe barikoroje.
Nta bwo byagiye bivugwa ho rumwe ko aba bombi [Miss Nyambo na Titi Brown] bakundana kuko bo ubwabo bagiye banyuzamo bakitana amazina y’inshuti zisanzwe nyamara bagera ku mbuga Nkoranyambaga bikaba ibindi kwihisha bikabananira.
Anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze zose Titi Brown yashyize hanze amafoto agaragara nk’ateguwe hagati yabo, arenzaho amagambo yahamirije benshi ko byarenze ubushuti busanzwe. Yagize ati:”Besto For Life (Ashyiraho umutima)”. Arongera ati:”Ndamukunda”.
Hadaciyemo iminota mike , Nyambo Jesca yasubije ubwo butumwa bwa Titi Brown agira ati:”Ndagukunda Bestie”.
URUKUNDO RWABO RUHERAHE RUZARANGIRIRA HE?
Byagiye bivugwa kenshi ko Nyambo ari inshuti magara ya Titi Brown kubera uburyo yamwitayeho ubwo yari afunzwe.Nyambo ngo ntabwo yigeze atererana na rimwe Titi kugeza afunguwe ubwe akabyihamiriza.
Ubwo hajyaga hanze amashusho yabo bari ku byinana, Titi Brown avuga ko badakundana , agaragaza ko ayo mashusho yafashwe bombi bari mu mwuga wabo wa Cinema.
Ubusanzwe amakuru avuga ko Titi Brown yasurwaga cyane na Nyambo Jesca ubwo yari muri Gereza aho yamaze igihe kingana n’imyaka ibiri.Nambere y’uko afungwa Titi Brown yari azwi mu mbyino zitandukanye haba mu ndirimbo z’abahanzi cyangwa mu bitaramo.
Tariki 18 Mata 2024 nibwo Titi Brown yanyuze kuri Konti ye ya Instagram, agaragaza ko akunda cyane Nyambo ndetse yemeza ko anyuzwe n’uburyo babanye.Ni ubutumwa yemeza ko bwamutwaye igihe kirekire, agamije amagambo meza yabivugamo.
Muri ubu butumwa niho yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko cyakora ahamya ko yabikoze atinze.Yagize ati:”Ndibukako nahuye nawe mu minsi yanjye mibi , mu mezi atanu ashize ariko watumye numva urukundo kandi mba umwe mu bantu bishimye ku Isi”.
Yakomeje agira ati:” Kandi kuba iruhande rwawe , kuganira nawe, rimwe na rimwe nibaza icyo nakoze kugira ngo mbe ukwiriye umugore wuje ubuhanga kandi mwiza nkawe, nshobora kuba ndi umusore ufite amahirwe mu isanzure ryose kugira umuntu utangaje mu buzima bwanjye nka we”.
Muri ubu butumwa Titi Brown yahamije ko Nyambo atakiri umukunzi we ahubwo yabaye umugore , ibintu byatumye benshi bibaza niba babana munzu imwe nk’umugore n’umugabo na cyane ko mu muco Nyarwanda , umugore w’umuntu ari uwo babana munzu imwe bitandukanye n’ibyo Titi yakoresheje mu magambo ye avuga ko Nyambo Jesca ari umugore we.
ESE NYAMBO YAGIYE AHAMYA KO AKUNDA TITI BROWN ?
Mu kiganiro Nyambo yagiranye n’umunyamakuru witwa wa Isimbi TV nibwo yahamije ingano y’urukundo akunda Titi Brown ubwo yavugaga ko we n’uyu musore ubundi ari inshuti zisanzwe ndetse ko amukunda cyane aca amazimwe yari amaze iminsi avugwa ko bombi urukundo rugeze aharyoshye.
Muri iki kiganiro , Nyambo yabajijwe iby’urukundo rwe n’umubyinnyi Titi Brown avuga ko akunda uyu musore cyane ariko ko amukunda nk’inshuti ye magara.Ibintu byatunguye benshi bahindura imvugo dore byari bizwi ko umubano wabo utari urukundo rusanzwe ahubwo bakundana, uyu mukobwa rero yashyize akadomo ku makuru yavugaga ko bombi bashobora kuba bakundana ahamya ko bombi ari inshuti zikundana ubushuti busanzwe ariko bukomeye.
Si rimwe cyangwa kabiri bagaragaye bari kumwe , icyakora iherezo ry’urukundo rwabo rizwi nabo ubwabo gusa ababari hafi bo bakemeza ko aho Nyambo yafashirije Titi Brown ariho hatuma uyu mu byinnyi atamujya kure.