Advertising

Ngizi impamvu zituma abana bamwenyura iyo basinziriye

07/16/24 19:1 PM

Iyo abana baryamye hari ubwo ujya kubona , ukabona barasetse cyangwa baramwenyuye. Ese byaba biterwa ni iki ? Iyi nkuru iragufasha gusobanukirwa.

Mu busanzwe hari igihe ubona abana abana benshi bakunda kugaragara basa n’abaseka iyo baryamye. Nk’umugore rero cyangwa umukobwa cyangwa umugabo uri gusoma iyi nkuru ushobora kuba warabibonye umwana ariko ntumenye impamvu yabyo.

Abantu benshi bibaza ibyo aribyo ndetse bamwe bakaba bashobora no guhita bakangura uwo mwana baziko arimo kureba nyamara we atari hafi aho. Ikinyamakuru Turnto23 dukesha iyi nkuru , kivuga ko nta muntu n’umwe kugeza ubu wari wabasha kumenya ibiba bitumye baseka cyakora bigaragara ko hari impamvu ziba zibyihishe inyuma.

Bavuga ko umwana usa n’urimo guseka aba arimo gusohora ‘Gas’ isanzwe. Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ibi bikunda no kuba kubantu bakuru , aho baseka basinziriye iyo barimo kurota ibintu byiza. Iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru kivuga ko iyo umuntu mukuru asetse asinziriye biba bishushanya ko arimunzozi nziza.

Ibi kandi ninako biba bimeze kubana bato aho ngo umwana useka iyo asinziriye biba bisobanuye ko aryamye neza cyangwa se ko ashobora kuba arimo kurota inzozi nziza.

Ubushakashatsi kandi bwemeza ko iyo umwana yihindagura bya hato na hato mu buriri, cyangwa zimwe mu ngingo ze zirimo; Amaso, amazuru, iminwa ,… zikakora , ngo bimufasha gukomera amagufa.Iki kinyamakuru nanone cyemeza ko iyo umubyeyi akunda umwana we bigaragarira munzozi nabwo akaba ashobora kwisetsa.

Isoko: Turnto23

Sponsored

Latest from UBUZIMA

Ubwiru buri mu koga amazi akonje

Abantu benshi bakunda kwiyuhagira amazi ashyushye kuruta kwiyuhagira akonje. Nyamara, ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko yaba amazi akonje cyangwa ashyushye ashobora kugirira akamaro ubuzima bwacu.
Previous Story

Abimuwe ku nkengero za Nyirakigugu barinubira ko inzu bahwa zitangana n’umuryango wabo

Next Story

Elon Musk yiyemeje gutanga $45m buri kwezi mu kwamamaza Donald Trump

Go toTop