Bamwe mu baturage bari bafite amasambu n’amazu batuyemo ku nkengero z’Ikiyaga cya Nyirakigugu giherereye mu Karere ka Nyabihu bagasabwa kwimuka, bagaragaza ko aho boherezwa hatababereye kuko amazu bahabwa y’ibyumba bibiri adahuye n’umubare w’abana imiryango yabo ifite.
Muri aba baturage harimo uwitwa Nsanzamahoro Celestin wo mu Mudugudu wa Nyirakigugu ,Akagari ka Nyirakigugu , Umurenge wa Jenda.Uyu mubyeyi w’abana 7 n’umugore umwe avuga ko atuye muri Metero 50 uhereye aho ikiyaga kiri ukagera ku nzu ye, biri no mu byatumye asabwa kwimukira mu nzu y’ibyumba bibiri yari yahawe mu Mudugudu bubakiwe ariko akagaragaza ko atabasha kuyikwirwamo n’umuryango we agasaba ko yahabwa ingurane cyangwa akubakirwa ingana n’abana afite.
Ati:”Njyewe ikintu cyatumye ntimuka ni uko mfite umukecuru ndera w’imyaka 75, kandi bari kutubwira ngo bagiye kuduha amazu, ni amazu atadukwiye, inzu y’ibyumba bibiri na ‘Salon’ kandi mfite abana 7 abahungu n’abakobwa iyo nzu ntiyankwira kandi n’uwo mukecuru wanjye sinamusiga.
Inzu yanjye iri muri Metero 50 kugera ku Kiyaga.Ubwo rero niba bashaka kunyimura bakavuga ngo ntabwo hemewe guturwa nibampe ingurane y’Amafaranga ngende cyangwa banyubakire ingana n’umuryango mfite”.
Nsanzamahoro Celestin avuga ko babegera bakabwira ko bagomba kwimuka, ba basobanuriye ko umurongo wose w’abari batuye hafi yayo wagombaga kuvaha bagahabwa ahandi hubatse bagombaga kuba ariko ngo ntibumve icyifuzo cyabo cyo guhabwa ahangana n’imiryango bafite cyangwa agaciro k’inzu zabo [ Ingurane ].
Celestin avuga ko ubwo ikibazo cyabo bakigezaga ku buyobozi bw’Akarere n’ubw’Umurenge wa Jenda batuyemo ba babwiye ko bagomba kwimuka bagahabwa aho gutura.Ati:”Ikibazo twakigejeje kuri Mayor w’Akarere ka Nyabihu, n’Umuyobozi w’Umurenge wa Jenda batubwira ko tugomba kwimuka kuko ngo usenyewe n’ibiza adahabwa amafaranga”.

Nsanzamahoro Celestin avuga ko ubuzima bw’abandi baturage bari baturanye bimuwe butameze neza kuko ngo hari bamwe babashize kwimuka ariko bagasiga abana babo bigatuma baba inzererezi kubera ko ntaho bagombaga kujya , naho abandi bagashaka aho kuba.
Ati:”Hari abagiyeyo.Hari umugabo wagiyeyo ufite abana 3 , hari undi mugabo witwa Harerimana Gervais nawe yaragiye afite abana 3 abahungu n’abakobwa ariko abahungu be barasigaye baba hano ntabwo bajyanye na se kuko umwana w’umuhungu ntabwo yaryama hamwe na mushiki wabo”.
Icyifuzo cye ngo ni uko yahabwa amafaranga nk’ingurane y’ubutaka bwe cyangwa agahabwa ahantu hangana n’umuryango afite.Ati:”Njyewe nibampe ingurane y’Amafaranga nzajye gutura aho nshaka , u Rwanda ni urwacu nta nta mbara irurimo , bampe amafaranga njye aho nshaka.
Ntabwo nasiga umukecuru wanjye naho banjyana bampa ahanini kuko sinabana nawe muri iyo nzu.Nibanyubakira inzu inkwiye nzajyayo kuko inzu yanjye ifite agaciro ka Miliyoni 20 kuko ntuye ku muhanda”.
Uwitwa Nyirasagamba Angelique wo muri uyu Murenge avuga ko yakuwe munzu ye , agahabwa inzu y’ibyumba bibiri yabona utamukwiriye akajya gukodesha abifashijwemo n’Akarere ka Nyabihu cyakora ngo nabo bamufasha mu mezi atatu gusa ubundi arimenya ibintu avuga ko bimubangamiye.
Uyu mubyeyi avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere bikwiriye kubitaho bukabafasha kubona ingurane cyangwa amazu ashobora kwakira umuryango wabo.

Tugerageze kuvugana n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu kuri iki kibazo ngo tumenye niba hari icyo batekereza kuri aba batutage ntabwo bwigeze bwifuza kugira icyo buvuga dore ko Mayor Mukandayisenga Antoinette atigeze asubiza ubutumwa bwose Umunyamakuru yamwandikiye ndetse na Telephone akanga kuyitaba mu bihe bitandukanye.
Abaturage bo mu Murenge wa Jenda , Akagari ka Nyirakigugu Umudugudu wa Nyirakigugu bavuga ko babangamiwe n’uburyo bakurwa mu mazu yabo bagahabwa amazu y’ibyumba bibiri adahwanye n’umubare w’abagize umuryango bafite.Aba baturage barasaba ko bahabwa ingurane ifite agaciro nk’aka amazu yabo cyangwa bagahabwa amazu abakwiriye.
Umuyobozi w’Umurenge wa Jenda avuga ko basabye aba baturage kwimuka bakava mu manegeka cyangwa bagatanga ikibanza kinini bakabubakiramo gusa nabyo bikabangamira aba baturage kuko ngo nta bushobozi bwo bafite.
Umukozi muri Rwanda Housing Authority ku murongo wa Telefone yadutangarije ko Umudugudu aba baturage basabwa guturamo mu mazu y’ibyumba bibiri na Salon wubatswe n’Akarere cyakora yizeza abaturage ko baravugana n’Ubuyobozi bw’Akarere bagafashwa.