Zeo Trap yavuze ko anyotewe no kuzataramira mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival
Imyidagaduro

Zeo Trap yavuze ko anyotewe no kuzataramira mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 123 min gusoma
Zeo Trap yavuze ko anyotewe no kuzataramira mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival
Sanga:
writer.umunsi.com

Umuraperi Zeo Trap uri mu bagezweho mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, yatangaje ko afite inyota yo kuzitabira ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, ashimangira ko ahora yiteguye kwakira amahirwe yose yamufasha kuzamura urugendo rwe rw’umuziki. Ni mu gihe East African Party (EAP), isanzwe itegura iri serukiramuco ku bufatanye na MTN Rwanda, yamaze gutangaza ko ku nshuro ya Karindwi iri serukiramuco rizatangira ku wa 20 Kamena rikageza ku wa 1 Kanama, rikazazenguruka uturere dutandukanye tw’u Rwanda. Kuri iyi nshuro, MTN Iwacu Muzika Festival izagera mu turere turindwi tw’ingenzi ari two: Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu.

Ni gahunda igamije kwegereza ibyishimo by’umuziki Abanyarwanda aho batuye, aho gusigara ari ibitaramo byibanda cyane mu Mujyi wa Kigali. Iri serukiramuco rimaze imyaka riba urubuga rukomeye ruhuza abantu batandukanye, aho urubyiruko, abakuze ndetse n’abana bahurira hamwe bagasangira ibyishimo binyuze mu muziki nyarwanda. Nkuko tubikensha ikinyamakuru InyaRwanda, Zeo Trap yavuze ko yakwishimira kubona izina rye ku rutonde rw’abahanzi bazagendana uru rugendo muri uyu mwaka, kuko kuri we amahirwe yose aba agomba gufatwa no kwitabwaho.

Yagize ati: “Njyewe mpora niteguye gufata amahirwe yose. Ibi bintu tubikora kugira ngo bibe akazi. N’iyo akazi kaba kadahari, tuba tugomba gukora cyane kugira ngo igihe kazazira kaze gasange umuntu yariteguye, afite ibyo akora.

” Yakomeje agira Ati: “No mu bindi bitaramo byagenze neza rwose. Ikibura gusa ni icyizere hagati y’abahanzi n’abategura kugira ngo ibintu bibe. Ntekereza ko mu Rwanda nta hantu na hamwe tutarataramira.

Ku rubyiniro imbaraga ziba zihari, kandi turi no mu bahanzi bashya batanga icyizere. Ndumva byagenda neza cyane. Icyo nakubwira ni uko niteguye cyane.

” Amagambo ya Zeo Trap agaragaza icyifuzo cy’abahanzi bakizamuka cyo guhabwa umwanya ku rubyiniro runini nk’uru, rufasha umuhanzi kugera ku bafana benshi mu Ntara zitandukanye. MTN Iwacu Muzika Festival yakunze kuba igicumbi cy’amazina akomeye mu muziki nyarwanda, ariko kandi ikanafasha bamwe mu bahanzi bato kumenyekana kurushaho binyuze mu guhura imbona nkubone n’abakunzi babo. Ku ruhande rwa Zeo Trap, asanga amahirwe nk’aya adakwiye gutegereza, ahubwo umuhanzi agomba guhora akora cyane no kwitegura, igihe cyagera akazaba yiteguye gutanga ibyishimo ku rwego rwo hejuru.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 6 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 5

Inkuru zishyashya

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize