‎Yavugiraga abaryamana bahuje ibitsina akabana nabo ! Ibigaragaza umubano wihariye  Dolly Parton yagiranaga n'abo mu muryango wa LGBTQ
Imyidagaduro

‎Yavugiraga abaryamana bahuje ibitsina akabana nabo ! Ibigaragaza umubano wihariye Dolly Parton yagiranaga n'abo mu muryango wa LGBTQ

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 268 min gusoma
‎Yavugiraga abaryamana bahuje ibitsina akabana nabo ! Ibigaragaza umubano wihariye  Dolly Parton yagiranaga n'abo mu muryango wa LGBTQ
Sanga:
writer.umunsi.com

Nyakwigendera Dolly Parton wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo niyo yise 'Coat of Many colors ' , yamenyekanye cyane nanone kubwo kuvugira abaryamana bahuje ibitsina ibintu bivumirwa kugahera n'abantu benshi ndetse bikamaganwa cyane n'ubwo hari ababiha umuryango bakabicumbikira nk'uko Dolly Parton yabikoze.

‎Mu magambo ye Dolly Parton yaragize ati:"Niba uri umutinganyi , uri umutinganyi. Niba kandi utabikora ukaba ukunda abo mudahuje , nyine ubwo ntabwo ubakunda. Kandi rero ubwo ukwiriye kwemerwa kumera uko nguko wahisemo". Mu mwaka wa 2005, Dolly Parton yanditse indirimbo yise 'Travelling Thru' , muri iyo ndirimbo kandi Dolly Parton yashakaga kugaragaza ko yifuza guhindura ibitekerezo by'abantu.
‎
‎Iyo ndirimbo yakoreshejwe no muri Filime , yarimo ubutumwa bw'uko, igihangano gishobora guhindura ibitekerezo bya rubanda , ndetse igashimangira ko ari ingenzi kuba uwo uri we. Muri 2011 , Dolly Parton yasabye imbabazi abatinganyi babiri basabwe guhindura umwambaro bari basanishije  ubwo bari muri Dollywood ya Dolly Parton.
‎
‎Mu mwaka wa 2016 nabwo , Dolly Parton, yavuze amagambo ashimangira umubano we n'ubufasha yiyemeje guha abaryamana bahuje ibitsina ubwo yagiraga ati:"Ndatekereza ko buri wese akwiriye kubahwa (.....).  Ndatekereza ko buri wese agira amahirwe yo kuba uwo ari we  Ndabizi ko niba nshaka kwibohora ngomba kujya kwibohora. Nabwo nita kuho ari ho cyangwa ikindi cyose.
‎
‎2014 agaruka ku baryamana bahuje ibitsina ku kinyamakuru Billboard yagize ati:"Batekereza ko mbakunda (Abaryamana bahuje ibitsina),  kandi ngo ndanabemera nk'uko mbikorera abandi. Nanyuze muri byinshi kugira ngo nemerwe kandi numvwe.  Ndatekereza ko buri wese yari akwiriye kwemerwa kuko ari n'uwo ari we n'uwo akunda. Si ntekereza ako twakabaye abacamanza. Mana yange , mfite ibibazo byinshi ku bwange kuburyo ntatsinda urubanza"..
‎
‎Mu mwaka wa 2014 , Dolly Parton yabwiye Ikinyamakuru Pride Source ngo "Sindi umutinganyi , ariko nubwo naribube ndiwe ninge wari busohoke mbere".
‎
‎Mu buryo bweruye ko ashyigikiye abatinganyi, Dolly Parton muri 2014 , yaratangaje ati:"Njye ntekereza ko abatinganyi bakwiriye kwemererwa gushyingiranwa. Barahangayika nkatwe twese abaryamana n'abo tudahuje".
‎
‎Mu mwaka wa 2024 Dolly Parton yareruye kandi avuga ko afite abaryamana bahuje ibitsina, abihinduje imibiri ,.... mu muryango we kandi ko yishimira kuba ari kumwe n'abo.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Yari yaratangaje ko azajya muri Politike ! Umunyarwenya Kapere yatabarutse
Imyidagaduro

Yari yaratangaje ko azajya muri Politike ! Umunyarwenya Kapere yatabarutse

Umunyarwenya wo muri Uganda, Kapere Lufotose, yapfuye nk’uko amakuru yatangiye gukwirakwaira ku mbuga nkoranyambaga guhera kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2026.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
Bwiza yagize icyo avuga ku mubano we na Abdul wavuzweho byinshi
Imyidagaduro

Bwiza yagize icyo avuga ku mubano we na Abdul wavuzweho byinshi

Umuhanzikazi Bwiza Emerance yongeye kuvuga ku makuru amaze iminsi avugwa ku mubano we na Abdul, ashimangira ko ibyabaye mu gihe cyahise bitagomba kumugiraho ingaruka mu buzima bwe bw'ubu.

Sammyart Useriminsi 4 yashize
Bwiza yabaye Bwiza Kumihanda !
Imyidagaduro

Bwiza yabaye Bwiza Kumihanda !

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho n'amafoto by'uwahoze akundana na Bwiza Emerance nyuma y'uko Bwiza asezeranye Imbere y'amategeko Bivugwako Yari yaranambitswe impeta n'uyu mu kunzi we wakera n'imiryango ibizi.

Sammyart Useriminsi 6 yashize
Idrissa Ouedraogo Atsinze Ishimwe Vestine Murubanza Rwambere.
Imyidagaduro

Idrissa Ouedraogo Atsinze Ishimwe Vestine Murubanza Rwambere.

Kigali, ku wa 28 Ukwakira 2026 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko hakorwa ibizamini by'uturemangingo ndangasano ADN (DNA) ku mwana wa Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo, mu rubanza Idrissa yareze asaba ko uburenganzira bwe ku mwana bwubahirizwa.

Sammyart User2026 Ukwakira 28
Shaddyboo Ari Mu Gahinda Nyuma Yuko afashwe Kungufu Akimwa Ubutabera Yifuzaga.
Imyidagaduro

Shaddyboo Ari Mu Gahinda Nyuma Yuko afashwe Kungufu Akimwa Ubutabera Yifuzaga.

Shaddyboo yongeye kuvuga ku birego arega Yugi Umukaraza byo kumufata ku ngufu, ashimangira ko ibyo avuga ko yakorewe byamusigiye igikomere gikomeye kandi ko akeneye kuvuga ku byamubayeho kugira ngo abashe gukomeza ubuzima bwe.

Sammyart User2026 Ukwakira 27
Fally Ipupa Ayoboye urutonde rw'Abahanzi bumvishwe Kuri BoomPlay.
Imyidagaduro

Fally Ipupa Ayoboye urutonde rw'Abahanzi bumvishwe Kuri BoomPlay.

Umuhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Fally Ipupa, ari mu bahanzi bakomeje kugaragaza imbaraga mu muziki wa Afurika, aho imibare igaragara ku rutonde rwa Boomplay iki cyumweru yerekana ko ari we ufite abamwumva(Streams) benshi muri iki cyumweru ugereranyije n’abandi bahanzi bakomeye muri Africa.

Sammyart User2026 Ukwakira 26

Inkuru zishyashya

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.
Inkuru ku Rwanda

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.

Iyi ntama y'ibara ry'Umweru yari yaramenyereye imyiyereko ya gisirikare, ikagedera hamwe n’abasirikare, ariko urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruba iherezo ry’ubuzima bwayo.

Sammyart Useramasaha 5 yashize
BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu

Charif Bayo afashije Kiyovu Sports FC Kubona amanota atatu y'umunsi wa Munani mu Gihe Muhoza yafashije Rayon Sports FC Kubona inota rimwe.

ADAM Yannickamasaha 12 yashize
Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.
Ubuzima

Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.

Imbogo ni imwe mu nyamaswa nini zo mu gasozi zikunze Kuboneka ku mugabane wa Afurika, ikaba izwiho kugira umubiri munini, amahembe akomeye n'imbaraga ziyifasha kwirwanaho. Nubwo ifite isura isa n'iy'inka zororerwa mu ngo, imbogo ni inyamaswa y'ishyamba ibaho yigenga, ikaba igira uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima. Ni yo mpamvu bamwe bayita inka yo mu ishyamba.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Umutoza  Wa  Real  Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.
Siporo

Umutoza Wa Real Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.

Umutoza wa Real Madrid y'abagore , Pau Quesada, yatangaje ko ikipe atoza ifite ubushobozi bwo kwegukana ibikombe bya shampiyona yo mu Bwongereza ndetse no mu Budage, avuga ko ikintu gikomeye kiyibera inzitizi muri Espagne ari uguhangana na FC Barcelona Women imaze igihe yihariye ruhago y'abagore muri icyo gihugu.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani

APR FC nyuma yo Gutsinda Étincelles FC ibitego 2-0 ndetse na Gasogi United FC igatsindwa na Al HILAL FC zanganyije

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.
Hanze

Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.

Umubare w'abantu binjiye mu bihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) banyuze ku mipaka yo hanze mu buryo budakurikije amategeko wagabanutseho 26% mu mwaka wa 2025, ugereranyije na 2024. Icyakora, imibare y'inzego zishinzwe umutekano ku mipaka n'imiryango mpuzamahanga ikurikirana abimukira igaragaza ko inzira zo mu nyanja zihuza Afurika n'u Burayi zigikomeje gukoreshwa, ndetse zigahitana ubuzima bw'abatari bake.

Sammyart Useramasaha 12 yashize