
Black Bulls FC yo muri Mozambique yatsinze Rayon Sports FC ibitego 2-0, mu mukino ubanza w’Ijonjora rya Kabiri rya CAF Confederations Cup. Bikomeza kugorana ko yabona itike yo kujya mu matsinda
Black Bulls FC yo muri Mozambique yatsinze Rayon Sports FC ibitego 2-0, mu mukino ubanza w’Ijonjora rya Kabiri rya CAF Confederations Cup.
Nibwo Rayon Sports FC yakinaga umukino wayo ubanza wo mu ijinjoro rya nyuma rijya mu matsinda,aho yari yakiriye Black Bulls FC yo muri Mozambique.
Rayon Sports FC yatangiranye imbaraga umukino isatira cyane arikoamahirwe yabonye ntiyashobora kuyabyaza umusaruro.
Ku munota wa 23, Ganijuru Elie yahinduye umupira y’izamu, Junior Kameni awuteye atawuhagaritse, umunyezamu wa Black Bulls FC, awufata mu buryo bworoshye.
Rayon Sports yakomeje kwiharira umupira no guhusha uburyo bw’ibitego.
Ku munota wa 36, Ganijuru yongeye guhindura umupira mwiza, umunyezamu wa Black Bulls FC awukuraho awushyira muri koruneri.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa (0-0).
Mu gice cya Kabiri
Black Bulls FC yatangiranye imbaraga igice cya kabiri,bitandukanye n'igice cya mbere kuko yaje isatira cyane ari nako ibona koruneri nyinshi.
Ku munota wa 54, yafunguye amazamu kuri koruneri yatewe neza umupira ujya ku mutwe na kapiteni Abdou Gueye atsinda igitego cya mbere.
Umusifuzi wo hagati yaje kugira ikibazo asohoka mu kibuga hajyamo umusifuzi wa kane
Mu minota 60, Rayon Sports FC yahise ikanguka yongera gusatira cyane ariko umunyezamu wa Black Bulls FC ayibera ibamba.
Umutoza wa Rayon Sports FC yatangiye gukora impunduka, Atisso Kojo asimburwa na rutahizamu Sandja Bulaya.
Yakomeje gusatira cyane ariko abarimo Junior Kameni na Muderi Akbar kuboneza mu izamu bukaba ikibazo.
Ku munota wa 78, Ganijuru wa Rayon Sports FC yafashe icyemezo azamukana umupira yihuta ateye ishoti rikomeye, umunyezamu Jose Ventura awushyira muri koruneri.
Iminota mirongo icyenda (90) yarangiye Black Bulls FC iyoboye.
Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itanu yinyongera
Rayon Sports FC yari yaryohewe no gusatira, Black Bulls FC yazamukanye umupira yihuta Danilo maze atera ishoti rikomeye atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 90+5.
Umukino warangiye Black Bulls FC itsinze Rayon Sports FC ibitego 2-0. Rayon Sports FC ikaba ifite akazi gakomeye cyane muri Mozambique aho isabwa gutsinda ibitego 3-0 kugira ngo ibone itike yo kujya mu matsinda cyangwa igatsinda ibitego 2-0 bagatera penalite ibintu bigoye n'ubwo mu mupira byose bishoboka.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026 muri Mozambique.















