CAF champions League 2026-2027: APR FC itsinzwe  na ZAMALEK FC mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kujya mu matsinda.
Imikino

CAF champions League 2026-2027: APR FC itsinzwe na ZAMALEK FC mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kujya mu matsinda.

ADAM Yannick2026 Ukwakira 177 min gusoma
CAF champions League 2026-2027: APR FC itsinzwe  na ZAMALEK FC mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kujya mu matsinda.
Sanga:
writer.umunsi.com

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2026 muri Stade Amahoro , ZAMALEK FC itsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ryo kujya mu matsinda. Aho bigoye ko APR FC uyu mwaka yabona itike yo kujya mu matsinda kuko irasabwa gutsinda ZAMALEK FC iwayo ibitego 2-0.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2026 muri Stade Amahoro , ZAMALEK FC itsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ryo kujya mu matsinda..

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n'ebyiri (18H00). Kuri Stade Amahoro i Remera .Umutoza wa APR FC yari yakoze impinduka aho Fidali yari yamubanje mu kibuga.

APR FC yatangiye ubona iri hejuru ya ZAMALEK FC mu mukino igerageza kwinjira mu rubuga rw’amahina no kugerageza amashoti ishaka igitego cya kare.

Ku munota wa 6, APR FC yahise igerageza uburyo bwa mbere bukomeye, aho Byiringiro Gilbert yateye ishoti mu izamu rikurwamo n’ubwugarizi bwa Zamalek, abakinnyi ba APR FC baburana penaliti ariko umusifuzi arayanga.

ku munota wa 7, umuzamu wa APR FC Hakizimana Adolphe yakoze ikosa ariko yisubiraho ashyira umupira muri koruneri warutewe mu izamu na Oday.

Mu minota 15 y'igice cya mbere ,APR FC yakinaga neza ndetse ikagera ku izamu rya ZAMALEK FC ariko kugirra ngo itsinde igitego bikagorana. Ni mu gihe ZAMALEK FC nayo yanyuzagamo igashaka igitego ariko ba rutahizamu bayo bakirangaraho.

Ku munota wa 24, APR FC yongeye kubona uburyo bw’’igitego Ubwo Memel Dao yacengaga umukinnyi w'inyuma wa ZAMALEK FC, atera ishoti mu izamu rikurwamo n’umunyezamu.

Ku munota wa 44, APR FC yabonye uburyo bw'ibitego ku mupira chrstian yatewe ku ikosa ryari rikorewe umukinnyi wa APR FC, umupira ukubita ku giti cy'izamu.
Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota 2 yinyongera..

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0

Mu Gice cya Kabiri 

Mu Gice cya Kabiri APR FC yagarutse ubona iri hejuru ishaka uko yabona igitego. Mu gihe wabonaga ko ZAMALEK FC yo idashaka kuba yatsindwa igitego, ariko nayo ikanyuzamo ishaka uko yatsinda igitego.

Ku munota wa 53, APR FC , yabonye igitego cyari gutsinzwe na Sheikh Djibril Ouattara ariko umusifuzi wo ku ruhande, avuga ko yari yaraririye.

Ku munota wa 58' ZAMALEK FC yahise ikora impinduka ya mbere. 

Umutoza akuramo Hossam Elagamy na Abdallah Mohamed hinjiramo Ahmed Abdelhamid na Mahmoud Roweidy.

Ku munota wa 60, umutoza wa APR FC nawe yakoze impinduka ya mbere.

Uwiyaremye Fidali avamo hinjiramo Hakim Kiwanuka.

Ku munota wa 68, ZAMALEK FC yashoboraga kubona igitego, yirangaraho. Ahmed Abdelhamid yageze imbere y’izamu wenyine ananirwa gutsinda umupira arawurenza.

Ku munota wa 70, APR FC yongeye gukora impinduka ya Kabiri 

Memel Dao asimburwa na Amani Micheal.
Ku munota wa 72, APR FC yahushije igitego, ubwo 

Hakim Kiwanuka yahaga umupira Amani Michel awuhinduriiye Djibril Ouattara awushyira ku mutwe, umusifuzi asifura ko yarariye.

Ku munota wa 85, ZAMALEK FC yabonye Kufura, bayiteye umukinnyi wa ZAMALEK FC agarura umupira umukinnyi wa APR FC yitsinda igitego ,umusifuzi wo k'uruhande avuga ko umukinnyi wa ZAMALEK FC umupira yawugaruye n'umutwe yari yaraririye igitego aracyanga.

 Ku munota wa 89 Zamalek FC yabonye igitego cyatsinzwe na Nasser Mansy wagiyeyo asimbuye nyuma yo guhererekana neza na mugenzi we maze abona abakinnyi ba APR FC bahagaze nabi ndetse n'umuzamu atsinda igitego cyiza cya ZAMALEK FC.

Nasser watsinze igitego cya ZAMALEK FC

Nasser watsinze igitego cya ZAMALEK FC 

Abakinnyi ba ZAMALEK FC bushimira igitego bari bamaze gutsinda APR FC

Abakinnyi ba ZAMALEK FC bushimira igitego bari bamaze gutsinda APR FC 



Iminota mirongo icyenda (90) yarangiye ZAMALEK FC iyoboye umukino n'igitego 1-0. Umusifuzi wa Kane yongeyeho Iminota ine(4) nayo itagize icyo ihindura.
Umukino warangiye ZAMALEK FC intsinze igitego 1-0.


Umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2026 ubere mu Misiri aho APR FC isabwa gutsinda ibitego 2-0 kugira ngo ibone itike yo kujya mu matsinda.

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC 

Abafana ba Rayon Sports FC bafanaga ZAMALEK FC

Abafana ba Rayon Sports FC bafanaga ZAMALEK FC

 

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Bruce Melodie yahaye inama itari agahinja Yago wamwandagaje ku mbuga nkoranyambaga
Imyidagaduro

Bruce Melodie yahaye inama itari agahinja Yago wamwandagaje ku mbuga nkoranyambaga

Umuhanzi Bruce Melodie yasobanuye ko Yago wa none atari we bahoze ari inshuti agaragaza ko atazi uburyo yahindutse ndetse ko atari na we wamurezi kuri YouTube nk’uko Yago we ubwe abivuga.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 16 yashize
Amagambo wabwira uw’ukunda mbere y’uko ajya kuryama
Inkuru z'urukundo

Amagambo wabwira uw’ukunda mbere y’uko ajya kuryama

Ubusanzwe uwo wihebeye akenera igihe cyo kumva amagambo y’urukundo yawe wowe ubwawe. Uwo mukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye, akenera ko mu ba inshuti mu buryo budasanzwe bityo muri iyi nkuru tukaba tugiye kurebera hamwe amagambo wamubwira mbere y’uko aryama na we ukaryama.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 19 yashize
‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho  biteza ururondogoro
Imyidagaduro

‎Urubyaro rwa Beyonce rwamwiyunzeho biteza ururondogoro

‎Umuhanzikazi Beyonce yasanganiwe n'abana be barimo Ivy na Rumi mu birori byabereye mu Mujyi wa Houston kuri uyu wa Kabiri.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 23 yashize
Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo
Imyidagaduro

Zari Hassan yanenze abigereranya mu bukungu avuga ko atari byo

Zari Hassan ku bwe si ukureba abanda ukabona ko bakize cyangwa bateye imbere kuko ngo bishobora gutuma wibona nk’udashoboye cyangwa se ukaba watangira kunenga ibyo wahisemo gukora.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we
Imyidagaduro

‎North West yagize icyo avuga kuri Tattoo zidasanzwe zagaragaye kumubiri we

‎North West umwana wa Kanye West na Kim Kardashian, yatangaje ko kuba afite Tattoo ku isura ye bitamugira Dayimoni. North yatangiye kuvugwa cyane mu mwaka washize ubwo yari afite imyaka 12 y'amavuko dore ko ubu afite 13.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda
Inkuru zamamaza

Akanyamuneza kabarenze barashima ! UWA Social App yahembye abahize abanda

Urubuga rwa UWA Social App, rwahembye abahize abandi mu irushanwa rya 16&Fabulous nyuma ryitabiriwe n’abantu batandukanye bok u Mugabane wa Afurika by’umwihariko ndetse no hanze yawo.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize