
Umuhanzikazi Zuchu hamwe n'umugabo we babyaranye bakoze ibirori byo kwerekana umwana baherutse kwibaruka. Ni ibirori batumiyemo imiryango, inshuti ndetse na bamwe mu bafite icyo basobanuye kuri bo.
Diamond Platnumz yahishuye ko umwana bamwise Sandrah Junior dore ko ari umwana w'umukobwa. Ati:"Yego, Sandrah niryo ziba rye. Ni izina yahawe na nyirakuruwe , Mama Dangote. Yitwa SJ (Sandrah Junior)".
Nyuma y'aho Diamond Platnumz yakoresheje imbuga nkoranyambaga ze zitandukanye ashyiraho amafoto agaragaza umwana wabo. Kuba nyina wa Diamond Platnumz ari we wise uwo mwana amazina , byagaragaje uruhare rwe kuri Diamond Platnumz n'uburyo amwubaha.
Ibirori byabanjirijwe no gutambuka kuri tapi itukura.














