Uwabaye umujyanama wa Bruce Melody yatawe muri yombi
Imyidagaduro

Uwabaye umujyanama wa Bruce Melody yatawe muri yombi

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 193 min gusoma
Uwabaye umujyanama wa Bruce Melody yatawe muri yombi
Sanga:
writer.umunsi.com
Mike Habinshuti wamenyekanye cyane nk’umujyanama wa Bruce Melodie akongera kuvugwa cyane mu minsi ishize ubwo yashyirwaga mu buyobozi bwa Rayon Sports yatawe muri yombi. Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE ni uko Mike Habinshuti yatawe muri yombi ku wa 18 Gashyantare 2026, acyekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemeje amakuru y’uko uyu mugabo yatawe muri yombi. Ati “Ni byo koko arafunzwe nyuma y’iperereza rimaze iminsi rikorwa ku byaha byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge. Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura." Habinshuti Mike yakunze kuvugwa cyane mu myidagaduro y’u Rwanda mu minsi ishize ubwo yakoranaga na Bruce Melodie nk’umujyanama we, icyakora muri iyi minsi bisa n’aho batari bakiri gukorana bya hafi. Imikoranire ya Bruce Melodie na Mike Habinshuti yigaragaje cyane mu 2022 ubwo uyu muhanzi yajyaga gutaramira i Burundi akanahagirira ibibazo kuko yatawe muri yombi kubera ikirego cy’umuntu yari afitiye ideni. Habinshuti Mike nanone kandi ni izina ryagarutsweho cyane mu buyobozi bwa Rayon Sports cyane ko Twagirayezu Thaddée yari yamwemeje nk’umuyobozi wungirije mbere y’uko komite ye ikurwaho. Twagirayezu Thaddée wari uyoboye Rayon Sports, mu Ugushyingo 2025 ni bwo yashyizeho abayobozi babiri bamwungirije barimo Mike Habinshuti ari ko komite yabo ikurwaho bataremezwa n’inteko rusange.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 6 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 5

Inkuru zishyashya

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize