Umunyarwanda rukumbi ahatanye mu bihembo bya East African Youth Award
Imyidagaduro

Umunyarwanda rukumbi ahatanye mu bihembo bya East African Youth Award

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 64 min gusoma
Umunyarwanda rukumbi ahatanye mu bihembo bya East African Youth Award
Sanga:
writer.umunsi.com
Umwarimu n’Umunyamakuru wa Radiyo Rwanda Livine Nsanzumuhira Ntambara usanzwe ukora mu kiganiro cy’abana niwe mu nyarwanda rukumbi mu cyiciro cya Education Catalyst Awards uhatanye mu bihembo ya East African Youth Awards(EAYA) mu cyiciro cy’urubyiruko rwagize uruhare mu guteza imbere uburezi no kubukundisha abandi. Ni ibihembo ahatanyemo nurundi rubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Tanzania ndetse Uganda. Amatora muri iki cyiciro ndetse no mu bindi byiciro aracyakomeje aho yatangijwe ku mugaragaro taliki ya 5 Gashyantare akazasozwa taliki ya 1 Werurwe 2026 ( https://vote.eaya.africa/ ). Ibi ni bimwe mu bihembo byorohereza urubyiruko rufite ibikorwa byiza n’udushya mu nzego zitandukanye. Byongera kandi icyizere n’ishyaka ry’urubyiruko, bikaruha amahirwe yo kumenyekana no gufatanya n’abandi. Ibi bihembo kandi Binafasha guteza imbere iterambere ry’akarere ndetse no gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’umuryango n’igihugu. Usibye kuba byorohereza urubyiruko, binorohereza abashaka gutora kuko amatora abera kuri murandasi(internet). Ubwo twaganiraga, Livine Nsanzumuhira Ntambara yatubwiye ko amatora akorwa uciye ku rubuga rwa East African Youth Awards ( https://vote.eaya.africa/ ) hanyuma ugashakisha amazina ye LIVINE NTAMBARA hanyuma ukaba wabasha kumutora. [caption id="attachment_45182" align="alignnone" width="1172"] Tora Livine Nsanzumuhira Ntambara uhagarariye u Rwanda[/caption] Uyu usanzwe ari umurezi ndetse n’Umunyamakuru wa Radiyo Rwanda mu kiganiro cy’abana kiba mu biruhuko, mu byo yatangaje avuga kuri ibi bihembo, mu kiganiro yagiranye na UMUNSI.COM yagize ati “ Iriya ni platform iri ku ruhando mpuzamahanga ndetse no kuba nominee byanyeretse ko ibyo nkora bibonwa hose kandi bihabwa agaciro.” yakomeje atangaza ko ibi ari ishema ku Rwanda, kuri we ndetse n’abanyarwanda muri rusange kuko bizakomeza kuzamura iterambere n’amahirwe ahabwa urubyiruko. East African Youth Awards (EAYA) ni ibihembo byo ku rwego rw’Akarere kibiyaga bigari bigamije guhemba no gushyigikira urubyiruko rwo muri Afurika y’Iburasirazuba rugaragaza udushya, ubushake bwo kuba abayobozi, ndetse n’urugaragaza ibikorwa bifite ingaruka nziza ku muryango Nyarwanda no ku karere muri rusange. Ibi bihembo byatangijwe muri 2023, bishyigikiwe n’inzego z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bigamije guteza imbere no kuzamura ijwi ry’urubyiruko. EAYA ihuriza hamwe urubyiruko ruturutse mu bihugu umunani bigize Afurika y’Iburasirazuba, ari byo; u Rwanda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Uganda, Sudani y’Epfo, Somalia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Intego nyamukuru ni ugushimira no gutera inkunga urubyiruko rufite ibikorwa byiza mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ikoranabuhanga, ubuhanzi, ibidukikije n’imibereho myiza y’abaturage. [caption id="attachment_45181" align="alignnone" width="1169"] Tora Livine Nsanzumuhira Ntambara uhagarariye u Rwanda[/caption]

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 6 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 5

Inkuru zishyashya

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize