The Karate Kid Filime yatwaye miliyoni 40 z’amadolari, Jaden Smith na Jackie Chan bayigira amateka muri sinema.
Cinema

The Karate Kid Filime yatwaye miliyoni 40 z’amadolari, Jaden Smith na Jackie Chan bayigira amateka muri sinema.

Sammyart User2026 Ukwakira 304 min gusoma
The Karate Kid Filime yatwaye miliyoni 40 z’amadolari, Jaden Smith na Jackie Chan bayigira amateka muri sinema.
Sanga:
writer.umunsi.com

Filime The Karate Kid, yahuje Jaden Smith na Jackie Chan mu mwaka wa 2010, yinjije miliyoni zisaga 350 z’amadolari ya Amerika ku masoko ya sinema ku isi, nyuma yo gukorwa hakoreshejwe ingengo y’imari ya miliyoni 40 z’amadolari. Iyi filime yagaragaje urugendo rw’umwana wiga kung fu kugira ngo yirwanaho, inahindura uburyo benshi babonaga filime z’imirwano z’abana.

Iyi filime yasohotse ku wa 11 Kamena 2010, Jaden Smith ayikinamo ari Dre Parker, umwana wimukira i Beijing mu Bushinwa na nyina, agahura n’imbogamizi zirimo gutotezwa na bagenzi be. Jackie Chan yakinnye ari Mr. Han, umugabo ufite ubuhanga muri kung fu umufasha kwiga kwirwanaho, kwihangana no kugira ikinyabupfura. Kugira ngo yinjire neza muri iyo nshingano, Jaden yakoze imyitozo y’imirwano yamaze amezi agera kuri arindwi, harimo amezi atatu i Los Angeles n’andi ane i Beijing, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Amerika

Nk’uko urubuga The Numbers rubika imibare y’amafaranga filime zinjiza rubigaragaza, The Karate Kid yinjije miliyoni $ 351.77 z’amadolari ku isi, harimo miliyoni $ 176.59 muri Amerika na Canada, n’izindi miliyoni $175.18 mu bindi bihugu. Mu mpera z’icyumweru cya mbere yerekanywe muri Amerika, yinjije miliyoni $55.67 z’amadolari. Nubwo amafaranga yinjije yari hafi inshuro icyenda z’ingengo y’imari yo kuyikora, ayo mafaranga ntahwanye n’inyungu nyakuri, kuko hatakuwemo amafaranga yo kwamamaza, ndetse n’abakwirakwiza filime n’ibindi bisohoka.

2010 Jaden Smith

2010 Jaden Smith 

Icyatumye iyi filime irushaho kwibukwa ni uburyo yahuje imyitozo y’imirwano n’amasomo y’ubuzima. Mu mashusho azwi cyane, Mr. Han asaba Dre gukuramo ikoti rye, akarimanika, akarisubizaho, akabisubiramo kenshi. Dre abanza kubona ko ari igihano kidafite icyo kimwigisha, ariko nyuma akamenya ko ibyo bikorwa byari bimufasha kumenyera ingendo zo kwirwanaho. Iyi filime kandi yagaragaje kung fu yo mu Bushinwa, nubwo yagumanye izina The Karate Kid, ryari risanzwe rizwi kuva filime y’umwimerere yasohotse mu 1984.

Icyakora, amafaranga yose filime yinjije ntahwanye n’ayo Jaden Smith na Jackie Chan bahembwe ku giti cyabo. Imibare yavuzwe ku isoko rya sinema ntigaragaza amafaranga nyayo buri mukinnyi yahawe,  Icyo imibare yemeza ni uko The Karate Kid yabaye umushinga w’ubucuruzi wagezweho, ugahuza ubuhanga bw’abakinnyi, imyitozo ikomeye n’inkuru yibanda ku kwihangana no kwigirira icyizere.

 Icyo gihe, Jackie Chan yari afite imyaka 56, akina ari Mr. Han, umwarimu wigisha Dre Parker imikino njyarugamba,Jaden Smith, wakinnye ari Dre Parker, yari afite imyaka 11, kandi yari agiye kuzuza 12 muri Nyakanga 2010,Ubu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, Jackie Chan afite imyaka 72, kandi aracyakora filime,Jackie Chan azwi kandi nk’umukinnyi w’imikino njyarugamba, umuyobozi wa filime, umukinnyi ukora ibikorwa bitoroshye atifashishije undi (stunts), ndetse n’umuhanzi w’umuziki,Jaden Smith ubu afite imyaka 28; akora umuziki, agakina filime, kandi akora ibikorwa by’imideli,Muri Nzeri 2025, Jaden yagizwe umuyobozi ushinzwe guhanga imideri y’abagabo muri Christian Louboutin, aho ayobora ibijyanye n’inkweto, ibikapu n’ibindi bikoresho by’imideli. 

Current Jackie Chan

2026 Current Jackie Chan 

Current Jaden Smith

2026 Current Jaden Smith 

Ese wowe iyi filme wayirebye bwa mbere urihe,Wari ufite Imyaka ingahe?Andika Igitekerezo cyawe !


Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umuhanzi Ariana Grande mu gahinda k’urupfu rw’imbwa ye Coco
Cinema

Umuhanzi Ariana Grande mu gahinda k’urupfu rw’imbwa ye Coco

Ariana Grande ari mu gahinda nyuma yo gupfusha imbwa ye Coco, bari bamaranye imyaka 17. Yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ashimira iyi mbwa yamubereye inshuti magara, imubera nziza, ikanamuha ibyishimo mu gihe cy’imyaka myinshi bari bamaranye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 20
Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 12
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 9
‎Mu mafoto adasanzwe ya Cinema turagukumbuza nyakwigendera Hayden Panettiere wamamaye muri Nashville, Heroes n'izindi
Cinema

‎Mu mafoto adasanzwe ya Cinema turagukumbuza nyakwigendera Hayden Panettiere wamamaye muri Nashville, Heroes n'izindi

‎Umunyabigwi Hayden Panettiere yasize amateka muri Cinema atazigera yibagirana mu mateka y'Isi dore ko yatangiye kuzikina akiri umwana muto kugeza apfuye ku wa 16 Kanama 2026 ku myaka 36 y'amavuko.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 19
‎Amakuru mashya ku rupfu rwa Hayden Panettiere wasanganwe ibinini bisubiza ubuzima
Cinema

‎Amakuru mashya ku rupfu rwa Hayden Panettiere wasanganwe ibinini bisubiza ubuzima

‎Nyuma y'urupfu rwa Hayden Panettiere mu nzu yabagamo hasanzwemo ibinini bisubiza ubuzima uwabaswe n'ibiyobyabwenge watakaje ubwenge ndetse n'ibimenyetso bya muganga bigaragaza ko ntahungabana yari afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 17
‎Ndamukurikira cyane ! Lionel Messi yavuze kuri Lamine Yamal bagiye guhangana mu gikombe cy'Isi
Cinema

‎Ndamukurikira cyane ! Lionel Messi yavuze kuri Lamine Yamal bagiye guhangana mu gikombe cy'Isi

‎Ndamukurikira cyane ! Lionel Messi yavuze kuri Lamine Yamal bagiye guhangana mu gikombe cy'Isi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 18

Inkuru zishyashya

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.
Inkuru ku Rwanda

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.

Iyi ntama y'ibara ry'Umweru yari yaramenyereye imyiyereko ya gisirikare, ikagedera hamwe n’abasirikare, ariko urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruba iherezo ry’ubuzima bwayo.

Sammyart Useramasaha 5 yashize
BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu

Charif Bayo afashije Kiyovu Sports FC Kubona amanota atatu y'umunsi wa Munani mu Gihe Muhoza yafashije Rayon Sports FC Kubona inota rimwe.

ADAM Yannickamasaha 12 yashize
Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.
Ubuzima

Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.

Imbogo ni imwe mu nyamaswa nini zo mu gasozi zikunze Kuboneka ku mugabane wa Afurika, ikaba izwiho kugira umubiri munini, amahembe akomeye n'imbaraga ziyifasha kwirwanaho. Nubwo ifite isura isa n'iy'inka zororerwa mu ngo, imbogo ni inyamaswa y'ishyamba ibaho yigenga, ikaba igira uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima. Ni yo mpamvu bamwe bayita inka yo mu ishyamba.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Umutoza  Wa  Real  Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.
Siporo

Umutoza Wa Real Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.

Umutoza wa Real Madrid y'abagore , Pau Quesada, yatangaje ko ikipe atoza ifite ubushobozi bwo kwegukana ibikombe bya shampiyona yo mu Bwongereza ndetse no mu Budage, avuga ko ikintu gikomeye kiyibera inzitizi muri Espagne ari uguhangana na FC Barcelona Women imaze igihe yihariye ruhago y'abagore muri icyo gihugu.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani

APR FC nyuma yo Gutsinda Étincelles FC ibitego 2-0 ndetse na Gasogi United FC igatsindwa na Al HILAL FC zanganyije

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.
Hanze

Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.

Umubare w'abantu binjiye mu bihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) banyuze ku mipaka yo hanze mu buryo budakurikije amategeko wagabanutseho 26% mu mwaka wa 2025, ugereranyije na 2024. Icyakora, imibare y'inzego zishinzwe umutekano ku mipaka n'imiryango mpuzamahanga ikurikirana abimukira igaragaza ko inzira zo mu nyanja zihuza Afurika n'u Burayi zigikomeje gukoreshwa, ndetse zigahitana ubuzima bw'abatari bake.

Sammyart Useramasaha 12 yashize