Umuhanzi Mani Martin yaganiriye na  Amb. Mukasine Marie Claire mu Buyapani aho amaze iminsi
Imyidagaduro

Umuhanzi Mani Martin yaganiriye na Amb. Mukasine Marie Claire mu Buyapani aho amaze iminsi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 165 min gusoma
Umuhanzi Mani Martin yaganiriye na  Amb. Mukasine Marie Claire mu Buyapani aho amaze iminsi
Sanga:
writer.umunsi.com

Mani Martin uri mu rugendo rw’ibitaramo n’ibikorwa byo kumurika Album ye nshya Rebirth mu Buyapani, yatangaje ko yagiranye ibiganiro n’Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Mukasine Marie Claire, anashimira uburyo yamwakiriye n’uburyo yakomeje kumutera imbaraga muri uru rugendo.

Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya Instagram kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2026, Mani Martin yavuze ko ubwo yavaga mu Ntara ya Miyazaki yerekeza i Fukushima, yabonye umwanya wo guhura n’uyu mudipolomate w’u Rwanda.

Yagize ati: "Mu rugendo rwanjye nvuye muri Miyazaki mu majyepfo y’u Buyapani njya i Fukushima mu majyaruguru y’iki gihugu, nagize amahirwe yo gusuhuza Nyakubahwa Marie Claire Mukasine, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani. Ndashimira cyane uburyo yankiriye neza n’umugisha w’u Rwanda yansangije muri icyo gihe twagiranye."

Aya magambo agaragaza ko Mani Martin afata uru rugendo nk’ururenze ibitaramo gusa, ahubwo ko ari n’umwanya wo gukomeza kubaka umubano n’Abanyarwanda batuye cyangwa bahagarariye igihugu mu mahanga, ndetse no gukomeza kumenyekanisha umuco n’umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Ibi biganiro bibaye nyuma y’igitaramo Mani Martin yakoreye muri Miyazaki International University ku wa 11 Nyakanga 2026. Iki gitaramo cyabereye mu nyubako y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubusabane (International Exchange Center), cyitabirwa n’abanyeshuri, abarimu ndetse n’ababyeyi bagize umuryango mugari w’iyi kaminuza.

Miyazaki International University ni kaminuza yigenga yashinzwe mu 1994, izwiho gutanga uburezi bushingiye ku ndangagaciro zirimo kubaha abandi, umurimo n’ubufatanye mpuzamahanga. Yigisha amasomo menshi mu Cyongereza kandi ikakira abarimu n’abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye, ibintu byayigize kimwe mu bigo byigisha bifite isura mpuzamahanga mu Buyapani.

Ni kaminuza kandi ishyira imbere ibikorwa byo kungurana ibitekerezo no kubaka umubano hagati y’Abayapani n’abaturuka mu bindi bihugu, ari na yo mpamvu igitaramo cya Mani Martin cyafashwe nk’umwanya mwiza wo guhuza umuziki n’umuco.

Mu rugendo arimo, Mani Martin akomeje gusobanura ubutumwa bukubiye muri Album ye Rebirth, avuga ko ari umushinga wavutse nyuma y’igihe kinini cyo kwisuzuma no kongera kubaka ubuzima bwe.

Uyu muhanzi avuga ko yigeze gufata umwanya wo kuva mu buzima bwo guhora ari mu ruhame no mu bikorwa byinshi, kugira ngo abanze yisobanukirwe neza, akire ibikomere yanyuzemo kuva mu bwana, ndetse yongere kubona amahoro yo mu mutima.

Kuri we, Rebirth ntabwo ari Album y’indirimbo gusa, ahubwo ni inkuru y’ubuzima bwe. Ni ubutumwa bushishikariza abantu kwemera amateka yabo, gukira ibikomere, kwiyakira no kongera kubaka icyizere cy’ejo hazaza.

Mani Martin avuga ko mu rugendo rwe rw’umuziki no mu buzima yagiye afashwa n’abantu batandukanye. Mu bo ashimira harimo Rev. Antoine Rutayisire, wamubaye hafi akiri umwana utangiye kuririmba.

Nyuma y’imyaka myinshi bongeye guhura, Mani Martin yavuze ko bagiranye ibiganiro byamufashije gusobanukirwa ko ubuzima bwuzuye butangirira imbere mu muntu. Yungutse isomo ry’uko amahoro nyakuri atagerwaho umuntu agifite imitwaro y’ibyahise, ahubwo ko bisaba kwemera gukira no kurekura ibimuremereye.

Ni imwe mu mpamvu avuga ko ubutumwa bwa *Rebirth* bwubakiye ku kongera kuvuka mu mitekerereze no mu mibereho.

Uretse kuba ari umuhanzi, Mani Martin yanitabiriye gahunda zitandukanye mpuzamahanga zamwongereye ubumenyi ku miyoborere, ubuyobozi bushingiye ku ndangagaciro no gukorera abandi.

Yabaye umwe mu bitabiriye gahunda ya Dalai Lama Fellowship muri Kaminuza ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yize uburyo umuntu ashobora kuyobora no gukorera abandi akoresheje impuhwe, ubushishozi n’indangagaciro z’ubumuntu.

Yanabaye umushakashatsi wungirije mu mushinga wa Japan International Cooperation Agency (JICA) ku burezi n’imikurire y’abana bato mu Rwanda. Uwo mushinga wamwegereje ubuzima bw’abaturage bo mu byaro ndetse umufasha kumva neza inkuru n’ibibazo by’abana b’Abanyarwanda.

Nyuma yaho yongeye kwitabira gahunda ya Art Rwanda Ubuhanzi ya Imbuto Foundation, aho yahuriye n’abandi bahanzi batandukanye, ibikorwa bye bikomeza kwaguka ndetse n’urugendo rwe rw’ubuhanzi rufata indi ntera.

Uru rugendo ari kugirira mu Buyapani rukomeje kuba urwo kumenyekanisha Album *Rebirth*, ariko nanone rukaba amahirwe yo gukomeza kugaragaza umuziki nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga no gukomeza kubaka umubano n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo n’abahagarariye u Rwanda mu mahanga.






Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 6 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 5

Inkuru zishyashya

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize