Umuhanzi Chris Brown yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro
Imyidagaduro

Umuhanzi Chris Brown yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro

Admin User2026 Gicurasi 2413 min gusoma
Umuhanzi Chris Brown yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro
Sanga:
writer.umunsi.com

Chris Brown ari mu bihe byiza mu rugendo rwe rwa muzika nyuma yo guhabwa Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro (Honorary PhD) mu bijyanye n’Ubuhanzi n’Imyidagaduro (Visual and Performing Arts).

ibyo byabaye ku wa 23 Gicurasi 2026 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Chris Brown yashimiwe uruhare rwe rukomeye mu muziki, kubyina no guteza imbere imyidagaduro mu gihe kirenga imyaka 20 amaze mu buhanzi.

Chris Brown yahawe iyi mpamyabumenyi y’icyubahiro na Harvest Christian University, imushimira ibikorwa byamuranze mu muziki n’uburyo yahindutse umwe mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye ku Isi.

Iyi mpamyabumenyi ni Doctor of Philosophy (PhD), ikaba isanzwe ihabwa abantu bagize uruhare rukomeye mu muryango cyangwa mu mwuga runaka, kabone n’iyo bataba baranyuze mu masomo asanzwe ya doctorate.

Mu muhango wo kuyakira, Chris Brown yagaragaye yambaye imyambaro yambarwa n’abarangije kaminuza (academic gown), ibintu byashimishije cyane abafana be ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’uyu muhango, yashyize hanze amashusho n’amafoto aherekejwe n’amagambo agira ati: “I DID A THING” bisobanura ngo “Nakoze ikintu gikomeye.”

Chris Brown yanahawe umudari udasanzwe uzwi nka White House President’s Lifetime Achievement Award, uhabwa abantu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuryango binyuze mu bikorwa byabo.

Ibi byatumye benshi bavuga ko uyu muhanzi akomeje kwandika amateka mashya mu muziki nyuma y’imyaka myinshi amaze ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane ku Isi.

Chris Brown yinjiye mu rutonde rw’ibyamamare byahawe impamyabumenyi z’ikirenga z’icyubahiro kubera uruhare rwabyo mu muziki no mu muco. Muri abo harimo Taylor Swift, wahawe PhD mu bugeni “Doctor of Fine Arts” na New York University mu 2022.

Hari kandi Kanye West wahawe PhD y’icyubahiro na School of the Art Institute of Chicago mu 2015 kubera uruhare rwe mu muziki n’imideli. John Legend, Missy Elliott na Justin Timberlake na bo ni bamwe mu bahanzi bamaze guhabwa izi mpamyabumenyi.

Izi mpamyabumenyi zigaragaza uburyo ibikorwa by’abahanzi bishobora kugira uruhare rukomeye mu guhindura isi no guteza imbere umuco, ku buryo biba bifite agaciro kangana n’ubushakashatsi bwo ku rwego rwo hejuru.

Mu ntangiriro za Gicurasi 2026, Chris Brown yashyize hanze album ye ya 12 yise BROWN. Iyi album iriho indirimbo 27 zivanze mu njyana zitandukanye zirimo R&B, Hip-Hop na Blues.

Izina “BROWN” rifite ibisobanuro bibiri, kuko usibye kuba ari izina rye, rinahagarariye amagambo “Break Rules Only When Necessary” bisobanura ngo “Kurenga ku mategeko gusa igihe bikenewe.”

Kuri iyi album yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Bryson Tiller, GloRilla, Sexyy Red, Leon Thomas, Vybz Kartel ndetse na NBA YoungBoy.

Abakurikiranira hafi muzika bavuze ko ifoto yakoreshejwe kuri iyi album isa cyane n’iyamamaye ya Michael Jackson kuri album Thriller, ibintu benshi bafashe nk’ikimenyetso cy’uko Chris Brown afata Michael Jackson nk’umwe mu bamubereye icyitegererezo.

Mu rwego rwo kumenyekanisha album BROWN, Chris Brown yanatangaje ibitaramo bikomeye yise The R&B Tour, azakorana n’icyamamare Usher.

Ibi bitaramo biteganyijwe gutangira tariki ya 26 Kamena 2026 mu mujyi wa Denver muri Colorado. Bizabera mu mijyi ikomeye irenga 40 yo muri United States na Canada, harimo New York City, Los Angeles, Chicago ndetse na Toronto.

Biteganyijwe ko uru rugendo rw’ibitaramo ruzasozwa tariki ya 12 Ukuboza 2026 i Tampa muri Florida.

wp-1655094155694.jpg

1779587822147Screenshot_20260524-035547_Instagram.jpg

706981411_18045849221783879_8230153117169688165_n.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 6 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 5

Inkuru zishyashya

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize