Uku wahakarika umwuka w'ubusambanyi uri muri wowe
Ubuzima

Uku wahakarika umwuka w'ubusambanyi uri muri wowe

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 53 min gusoma
Uku wahakarika umwuka w'ubusambanyi uri muri wowe
Sanga:
writer.umunsi.com

Ubusambanyi ni imwe mu ngorane zishobora guhangayikisha abantu benshi, cyane cyane urubyiruko n’abantu baba bari nu buzima budasanzwe by’umwihariko abashakanye. Ubusambanyi rero ni irari rishobora kuza mu bitekerezo, mu marangamutima cyangwa mu bikorwa, ariko rikaba rishobora kugenzurwa iyo umuntu abishyizemo umutima akanifashisha ingamba ziboneye. Gukarika umwuka w’ubusambanyi bisaba ubushake, kwimenya no gufata imyanzuro ifatika iganisha ku buzima bwiza, haba kuri wowe ubwawe cyangwa se kuri mugenzi wawe mufitanye amasezerano runaka na we uzi arimo no kudasambana kugeza mubanye.

Kugira ngo ugere kuri izo ntego rero zo guhagarika uwo mwuka , intambwe ya mbere ni ukwemera ko ikibazo gihari. Iyo umuntu yiyemereye ko afite irari rimutesha umutwe rikamuganisha ku busambanyi, bituma atangira kurishakira umuti aho kurihishira. Kwiyanga si byo bituma rishira, ahubwo ni ukwiyakira no gufata icyemezo cyo guhinduka bituma atangira urugendo rwo kwitsinda.

Kwirinda ibishobora gukurura iryo rari. Ibi bishobora kuba amashusho, inkuru, indirimbo, imbuga nkoranyambaga cyangwa abantu batuma umuntu ajya mu bitekerezo bibi. Kugabanya cyangwa kwitandukanya n’ibyo bintu bifasha ubwenge gusubirana amahoro n’ubuyobozi ku bitekerezo.

Kugira gahunda igufasha guhuza ibitekerezo byawe byo mu mutwe no mu mubiri na byo ni ingenzi. Kwitwara mu bikorwa byiza nk’imyitozo ngororamubiri, akazi, kwiga, gusoma, gusenga cyangwa gufasha abandi bituma ibitekerezo by’ubusambanyi bigabanyuka. Iyo umubiri n’ubwenge bifite icyo bikora, ntibihita byibanda ku irari.

Kuganira n’umuntu wizeye kandi uziho inama nziza nabyo birafasha. Bishobora kuba umubyeyi, umujyanama, umuyobozi w’iyobokamana (Pasitori) cyangwa inshuti y’ukuri kuri wowe wizera. Gusohora ibiri mu mutima bituma umuntu atumva ari wenyine kandi bikamufasha kubona imbaraga zo gukomeza urugamba.

Ni ingenzi kandi kwihangana no kwiyihanganira. Gukarika umwuka w’ubusambanyi si ibintu biba mu munsi umwe. Hari igihe umuntu ashobora gutsindwa, ariko ntibivuze ko urugendo ruruhare.

Icy’ingenzi ni kudacika intege, kwiga ku makosa no kongera guharanira kwitwara neza. Kugenzura irari ry’ubusambanyi ni inzira isaba ubwenge, imyitwarire myiza n’icyerekezo. Umuntu abigeraho iyo afashe umwanzuro wo kwibaha, kwita ku buzima bwe no gutekereza ku hazaza he.

Irari riri mu muntu, ariko ubushobozi bwo kuritsinda na bwo burahari. soko: Love Post , Wikihow

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane
Ubuzima

Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane

Koza amenyo cyane cyangwa ukoresheje imbaraga nyinshi ntibivuze ko uba wayasukuye neza bihagije. Abahanga mu by’amenyo bavuga ko uburyo bwo koza amenyo bushobora kugira uruhare mu kwangiza amenyo n’ishinya, cyane cyane iyo umuntu akoresha imbaraga nyinshi cyangwa ukayoza mu gihe kitari icyabyo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri
Ubuzima

Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abantu bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2 (Type 2 Diabetes) bashobora kugira ibyago byinshi byo kwandura kanseri ugereranyije n’abatayifite. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku makuru y’abaturage bose bakuze bo muri Danemark, kuva mu 1996 kugeza mu 2022.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
Ubuzima

Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Abagore benshi bashobora guhura n’impinduka mu bijyanye n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kubyuka k’ubushake, kugera ku byishimo bya nyuma cyangwa kubabara mu gihe cy’imibonano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu
Ubuzima

Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu

Muri iyi si y’ikoranabuhanga, cyane cyane urubyiruko, bahura n’amashusho menshi ya filime z’urukozasoni, ku buryo bamwe babaye imbata zo kwikinisha n’izindi ngaruka ziterwa n’ayo mashusho.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize