Uko urubanza rw’ubujurire bwatanzwe na Muchoma, Nkeramihigo Japhet, Tumukunde na Mazimpaka Patrick rwagenze
Imyidagaduro

Uko urubanza rw’ubujurire bwatanzwe na Muchoma, Nkeramihigo Japhet, Tumukunde na Mazimpaka Patrick rwagenze

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 45 min gusoma
Uko urubanza rw’ubujurire bwatanzwe na Muchoma, Nkeramihigo Japhet, Tumukunde na Mazimpaka Patrick rwagenze
Sanga:
writer.umunsi.com

Kuri uyu wa Gatatu mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo, haburanishijwe urubanza rw'ubujurire bwatanzwe na Nizeyimana Didier uzwi nka Muchoma, Nkeramihigo Japhet, Tumukunde na Mazimpaka Patrick nyuma yo kutishimira imyanzuro y'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro. Nkuko tubikesha INYARWANDA, Ku isaha ya saa ine, ni bwo umucamanza yatangiye guhamagara abagiye kuburana ariko mu gusoma amazina asiga Barafinda Ssekikubo Fred. Umucamanza yabajije abahamagawe imbere niba biteguye kuburana hanyuma nabo bemeza ko biteguye gusa Nizeyimana Didier niwe wari ufite umwunganizi gusa.

Icyaha bacyekwaho, ni ugutangaza amakuru y'ibihuha akaba ariyo mpamvu ubushinjacyaha bwabareze mu rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro. Uru rukiko rwaje gusanga hari impamvu zikomeye zo kuba bafungwa by'agateganyo ubushinjacyaha bukaba bwakomeza gukora iperereza. Tumukunde yavuze ko impamvu zo kujurira ari uko atigeze yishimira icyemezo cy'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro kubera ko yagaragaje imbogamizi z'umuryango aho ari we uwutunze.

Yavuze ko mama we afite ikibazo cyo mu mutwe cyatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bityo akaba asaba ko yasohoka akajya gukomeza kwita ku muryango, agakurikiranwa ari hanze. Mazimpaka Patrick we yavuze ko impamvu yo kujurira ari uko afite ubumuga bw'uruhu ndetse ko aho ari muri gereza hamugoye cyane. Impamvu ya kabiri ni uko afite umugore n'umwana yitaho ndetse n'umuryango we avukamo muri rusange.

Nkeramihigo Japhet avuga ko impamvu yo kujurira ari uko ibyo yagaragaje mu rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rutabihaye agaciro. Nawe avuga ko afite umugore utwite wenda kubyara bityo akaba asaba ko yakurikiranwa ari hanze. Nizeyimana Didier uzwi nka Muchoma, yavuze ko atanyuzwe n'umwanzuro w'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro aho bashobora kuba barirengagije ko ari umwere.

Avuga ko hari impamvu 5 ariko avugamo ebyiri. Yaje mu Rwanda nk'umushoramari, afungura channel, ashyiraho n'abakozi ndetse n'ushinzwe kugenzura ibikorwa byayo. Ati: "Nakoze business ntari mfiteho ubumenyi bwinshi.

Iyo company yanjye yatangiye ikora neza pe. " Avuga ko Saneza TV na Sana TV ni iza business ntabwo ajya azikurikirana icyo yamenyaga ni ibyinjjye n'ibyasohotse. Avuga ko amashusho baregwa uyu munsi yafashwe ari muri Amerika kandi ko amasaha yo mu Rwanda no muri Amerika atandukanye kandi ko aba akora akazi ko gutwara amakamyo.

Akimenya ko aya mashusho yagiye kuri YouTube channel ze, yaramubabaje hanyuma ahita ayakuraho atitaye ku byayatanzweho. Impamvu ya kabiri, Muchoma avuga ko aza mu Rwanda inshuro ebyiri buri mwaka. Iyo aza kuba hari icyo yicyekaho, ntabwo yari kwifata akagaruka mu Rwanda kandi yarahakoreye icyaha.

Avuga ko afite umuryango, business yakoraga bityo akaba asaba ko yarekurwa agakomeza gukurikiranwa ari hanze. "Niyemeje ko igihe cyose ubutabera bwankenera, nzaba mpari, aho nkorera harazwi. Mu by'ukuri, ndi umuntu ufitiye Igihugu akamaro.

" Umwuganizi wunganiraga Muchoma, yavuze ko urubanza bajuririra ari uko basabye ko urukiko rwareba ku itegeko riha ububasha umucamanza iyo abona ibikorwa bidahuye n'inyito icyaha cyahawe. Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro twari rwafashe umwanzuro wo gufunga by'agateganyo Muchoma kubera ko afite imiyoboro ya YouTube Channels kandi bakaba basanga kugira iyo miyoboro bitagize impamvu ikomeye. Uyu mwunganizi avuga ko nta handi hantu hadasanzwe ho gukora iperereza kuko ari ibintu bihari bityo Nizeyimana Didier akaba ntaho azahurira n'iryo perereza.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko bashingiye ku ngingo ya 66 y'igitabo cy'imiburanishirize y'imanza nshinjabyaha aho bagaragaza ko icyaha bacyekwaho gihanishwa igifungo kirenze imyaka 2. Ubushinjacyaha buvuga ko icyemezo cy'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro nta nenge bakibonaho bityo bagasaba urukiko ko cyagumaho. Mazimpaka Patrick we yongeyeho ko indi mpamvu bashingiraho bamurekura ari uko icyaha ari gatozi.

Ati: "Uwatangaje ibyo bintu, niwe wakabihaniwe kuko njye nari moderator nta jambo na rimwe ryavuye mu kamwa kanjye mvuga nabi Igihugu. " Avuga ko we yatumiraga umuntu akamuganiriza ariko nyuma hakabaho gutunganya ikiganiro no kugishyira kuri iyo miyoboro, akaba atari abifiteho ubushobozi. Nkeramihigo Japhet wari ushinzwe gufata amashusho, yavuze ko yakoraga ako kazi ariko ari n'umwarimu wigishaga gufata amashusho.

Avuga ko igitangazamakuru atari icye bityo we yafataga ibyo bamusabye hanyuma akabitanga. Uyu mugabo yigishaga mu karere ka Kamonyi ku ishuri rya Kayenzi Spring College. Muchoma nawe yongeyeho ko afatwa yahamagawe, yubahiriza isaha yahawe, arategereza bityo iyo aza kuba yarashakaga gutoroka atari kujyayo.

Avuga ko nawe yababajwe n'icyasha imiyoboro ye yagize kuko zafunguriwe imyidagaduro atamenye uko zaje kujya muri politike. Nyuma y'uko aba bombi baburanye, abitabiriye urubanza bategereje ko Barafinda Ssekikubo Fred ahamagarwa nawe akaburana ariko umucamanza avuga ko iburanisha rirangiye ndetse ahita asohoka mu cyumba cy'iburanisha. Icyemezo cy'urukiko kizasomwa tariki ya 09 Werurwe 2026 saa Cyenda z'amanywa.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 6 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 5

Inkuru zishyashya

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize