Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri
Ubuzima

Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 293 min gusoma
Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri
Sanga:
writer.umunsi.com

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abantu bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2 (Type 2 Diabetes) bashobora kugira ibyago byinshi byo kwandura kanseri ugereranyije n’abatayifite. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku makuru y’abaturage bose bakuze bo muri Danemark, kuva mu 1996 kugeza mu 2022.

Ubushakashatsi bwamuritswe mu nama ngarukamwaka y’European Association for the Study of Diabetes (EASD) yabereye i Milan mu Butaliyani. Icyakora, kugeza ubu ntabwo bwari bwasuzumwa ngo busohorwe mu buryo bwa siyansi nk’uko ikinyamakuru dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Abashakashatsi basanze mu gihe cy’imyaka 27, umubare w’abandura kanseri wari hejuru ku bantu bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2. Hagati ya 1996 na 2009, abagabo bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2 bagaragaje umubare wa kanseri wari hejuruho 9%, mu gihe ku bagore wari hejuruho 15%, ugereranyije n’abatari bafite diyabete.

Hagati ya 2010 na 2022, icyo cyuho cyariyongereye: kanseri yari hejuruho 12% ku bagabo bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2, naho ku bagore yari hejuruho 22%. Abashakashatsi bavuze ko iri tandukaniro ryagaragaye cyane cyane kuri kanseri zifitanye isano n’umubyibuho ukabije, harimo kanseri y’amara manini (colorectal cancer) na kanseri y’ibere ku bagore bamaze gucura.

Mu myaka ya 2010 na 2022, kanseri zifitanye isano n’umubyibuho ukabije zari hejuruho 45% ku bagabo bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2, naho ku bagore zari hejuruho 30%, ugereranyije n’abatari bafite diyabete.

Ku bijyanye na kanseri zihariye, abashakashatsi basanze kanseri y’ibere ku bagore bamaze gucura yari hejuruho 8% ku bagore bafite diyabete. Kanseri y’amara manini yari hejuruho 17% ku bagabo na 14% ku bagore bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2.Muri rusange, muri icyo gihe cy’imyaka 27, habonetse abantu 75,540 bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2 banduye kanseri, ugereranyije n’abantu bagera kuri 635,323 batari bafite diyabete.

Abashakashatsi bavuga ko isukari nyinshi mu maraso mu gihe kirekire, urugero rwa insulin nyinshi, ndetse n’umuriro ukabije mu mubiri bishobora kugira uruhare mu mikurire ya kanseri. Icyakora, ibi ntibivuze ko diyabete itera kanseri mu buryo butaziguye, kandi ubushakashatsi nk’ubu bwonyine ntibushobora kugaragaza impamvu n’ingaruka ku buryo budasubirwaho.

Umushakashatsi Tinne Laurberg yavuze ko kanseri igenda iba ikibazo gikomeye ku bantu bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2, bityo ko kwirinda kanseri no kuyisuzuma hakiri kare bigomba kwitabwaho hamwe no gukumira izindi ngaruka za diyabete.

Abashakashatsi kandi bavuze ko bashaka gukomeza ubushakashatsi bakareba uko diyabete yo mu bwoko bwa 2 ishobora kugira uruhare ku buryo abarwayi bitwara nyuma yo gusuzumwa kanseri, harimo uburyo bavurwa n’umusaruro w’ubuvuzi babona.

Ubu bushakashatsi ntabwo bwari bwanyuzwa munama y’abandi bashakashatsi (peer review). Ni yo mpamvu ibisubizo byabwo bigomba gufatwa nk’ibimenyetso bishya bigikeneye gukomeza gusuzumwa, aho kubifata nk’ikimenyetso cy’uko umuntu wese ufite diyabete yo mu bwoko bwa 2 azarwara kanseri.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.
Ubuzima

Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.

Imbogo ni imwe mu nyamaswa nini zo mu gasozi zikunze Kuboneka ku mugabane wa Afurika, ikaba izwiho kugira umubiri munini, amahembe akomeye n'imbaraga ziyifasha kwirwanaho. Nubwo ifite isura isa n'iy'inka zororerwa mu ngo, imbogo ni inyamaswa y'ishyamba ibaho yigenga, ikaba igira uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima. Ni yo mpamvu bamwe bayita inka yo mu ishyamba.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Ni Indwara Mbi Cyane  Ifata Ibice by'Ubwonko
Ubuzima

Ni Indwara Mbi Cyane Ifata Ibice by'Ubwonko

Down Syndrome, izwi kandi ku izina rya Trisomy 21, ni imiterere yihariye y’uturemangingo fatizo tw’umubiri w’umuntu, ishobora kugira ingaruka ku mikurire y’ubwonko, imigirire,Imikorere, imiterere y’umubiri n’ubuzima muri rusange. Nubwo abana bavukana iyi miterere bashobora guhura n’imbogamizi zitandukanye mu buzima, ubushakashatsi n’iterambere ry’ubuvuzi bigaragaza ko bashobora kwiga, gukura, kugira inshuti, gukora imirimo itandukanye no kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango migari.

Sammyart Useriminsi 3 yashize
Imisozi itanu yo muri Amerika ibarizwamo inzoka za Timber Rattlesnake.
Hanze

Imisozi itanu yo muri Amerika ibarizwamo inzoka za Timber Rattlesnake.

Imisozi itanu yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika izwiho kuba indiri y’inzoka zifite ubumara zo mu bwoko bwa Timber Rattlesnake yagarutsweho n’igitangazamakuru WorldAtlas, kigaragaza ko amashyamba, ibitare n’ahantu inzoka zihungira mu gihe cy’imbeho ari ingenzi mu kuzirinda no gufasha ubwoko bwazo gukomeza kubaho.

Sammyart User2026 Ukwakira 26
Ese irondaruhu yaba ariyo mpamvu Vinicius Junior yibagishije isura ?
Imyidagaduro

Ese irondaruhu yaba ariyo mpamvu Vinicius Junior yibagishije isura ?

Umuhanga mu by'imitekerereze ya muntu,Umunyamerika Leon Festinger, , ni we washyizeho inyigisho izwi nka Social Comparison Theory mu 1954. Iyi nyigisho isobanura uko abantu bakunze kwisuzuma no gusuzuma agaciro kabo bagereranya ubushobozi, ibitekerezo n'imiterere yabo n'iby'abandi.

Sammyart User2026 Ukwakira 21
Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2

Inkuru zishyashya

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.
Inkuru ku Rwanda

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.

Iyi ntama y'ibara ry'Umweru yari yaramenyereye imyiyereko ya gisirikare, ikagedera hamwe n’abasirikare, ariko urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruba iherezo ry’ubuzima bwayo.

Sammyart Useramasaha 5 yashize
BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu

Charif Bayo afashije Kiyovu Sports FC Kubona amanota atatu y'umunsi wa Munani mu Gihe Muhoza yafashije Rayon Sports FC Kubona inota rimwe.

ADAM Yannickamasaha 12 yashize
Umutoza  Wa  Real  Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.
Siporo

Umutoza Wa Real Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.

Umutoza wa Real Madrid y'abagore , Pau Quesada, yatangaje ko ikipe atoza ifite ubushobozi bwo kwegukana ibikombe bya shampiyona yo mu Bwongereza ndetse no mu Budage, avuga ko ikintu gikomeye kiyibera inzitizi muri Espagne ari uguhangana na FC Barcelona Women imaze igihe yihariye ruhago y'abagore muri icyo gihugu.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani

APR FC nyuma yo Gutsinda Étincelles FC ibitego 2-0 ndetse na Gasogi United FC igatsindwa na Al HILAL FC zanganyije

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.
Hanze

Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.

Umubare w'abantu binjiye mu bihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) banyuze ku mipaka yo hanze mu buryo budakurikije amategeko wagabanutseho 26% mu mwaka wa 2025, ugereranyije na 2024. Icyakora, imibare y'inzego zishinzwe umutekano ku mipaka n'imiryango mpuzamahanga ikurikirana abimukira igaragaza ko inzira zo mu nyanja zihuza Afurika n'u Burayi zigikomeje gukoreshwa, ndetse zigahitana ubuzima bw'abatari bake.

Sammyart Useramasaha 12 yashize
Miliyoni 256 Ku isi Zikoresha Urumogi (Marijuwana).
Inkuru y'umunsi

Miliyoni 256 Ku isi Zikoresha Urumogi (Marijuwana).

Ikimera cya Marijuwana (Marijuana), kizwi kandi nka Cannabis cyangwa Ganja, ni kimwe mu biyobyabwenge bikoreshwa cyane ku Isi. Nubwo mu bihugu bimwe na bimwe gifitanye isano n'umuco, imyemerere n'imyidagaduro, ikoreshwa ryacyo rikomeje guteza impungenge inzego z'ubuzima ku Isi kubera ingaruka gishobora kugira ku bwonko, imitekerereze, imyitwarire n'imikorere y'umubiri.

Sammyart Useriminsi 2 yashize