Theirry Luvumbu wakiniye Rayon Sports akayihenuraho yavuze ko ari gupfa yumva kandi bucece
Imyidagaduro

Theirry Luvumbu wakiniye Rayon Sports akayihenuraho yavuze ko ari gupfa yumva kandi bucece

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 209 min gusoma
Theirry Luvumbu wakiniye Rayon Sports akayihenuraho yavuze ko ari gupfa yumva kandi bucece
Sanga:
writer.umunsi.com

Rutahizamu Héritier Luvumbu Nzinga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , wavuye mu Rwanda yihenuye ndetse akoze amabara, yatangaje ko ababajwe n’uburyo yatereranywe n’Ubuyobozi bw’Igihugu cye mu gihe cy’imyaka ibiri amaze avuye mu Rwanda asobanura ko ari gupfa yumva kandi bucece.

Tariki 11 Gashyantare 2024 Rayon Sports imaze gutsinda Police Fc 2-1, hakurikiyeho impaka za ngo turwane, zateje akajagari ku kibuga. Muri uwo mukino, Héritier Luvumbu Nzinga yatsinze igitego cya Coup-Franc, acyishimira yigana ikimenyetso cyari cyakozwe n’ikipe y’Igihugu cya DRC mu mikino y’igikombe cya Afurika muri 2023 bagaragaza ko hari ibyo u Rwanda rushinjwa gukorera iwabo.

Ni ikimenyetso mu by’ukuri cyafatwaga nk’igikoresho cyo kwereka amahanga ko ubwicanyi buri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwakozwe n’u Rwanda ndetse bikaba byari birenze umupira ahubwo bikaba ‘Politike’ yimbitse yinjiye mu mateka n’ubwo u Rwanda rutahwemye kubitera utwatsi.

Nyuma y’uwo mukino , ikipe ya Rayon Sports yakinishaga uwo mukinnyi  )Héritier Luvumbu Nzinga) yahise isohora itangazo rinenga yane imyitwarire ya Nzinga , na FERWAFA (Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda), imuhagarika amezi atandatu adakina no mu bikorwa by’umupira w’amaguru ari ku butaka bw’u Rwanda kubera kuvanga Politike na ruhago.

Hadaciye kabiri , Héritier Luvumbu Nzinga wari kizigenza muri Rayon Sports ndetse ari na we ikipe igenderaho, yahise asesa amasezerano nayo, yerekeza iwabo anyuze ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo mu Karere ka Rubavu mbere y’uko tariki 14 Gashyantare 2024 yerekeza i Kinshasa mu rwa Mukuru wa DRC.

Héritier Luvumbu Nzinga yakiriwe neza akigera iwabo ndetse n’Umukuru w’Igihugu cya DR-Congo , Antoine Felix Tshisekedi amusezeranya kumuhembera ibyo yakoreye mu Rwanda byari byamugize intwari iwabo cyakora kugeza ubu akaba avuga ko ibyo yari yijejwe byose , byarangiriye mu magambo.

Mu magambo ye yagize ati:”Kuva ngeze hano , nta faranga na rimwe nigeze mpabwa, ndetse na gahunda yo guhura na Perezid awa Repubulika nta cyigeze gikorwa”.

Ibi yatangarije kuri Live ya TikTok isigaye yarabaye isibaniro n’uruhiro rw’abashaka kwinigura, Héritier Luvumbu Nzinga  yatangaje ko atazi neza niba yarahawe ubufasha ariko abamuri iruhande bakaburigisa.

Ati:”Ndi hano, naratereranywe kandi ndi guca ndeba, bucece”.

Luvumbu akiva mu Rwanda yashakiwe ikipe ya As Vita Club y’iwabo yari yarakiniye mbere , biba ngombwa ko ayisubizwamo mi rwego rwo kumurinda ubushomeri ariko bisa n’aho ntacyo byamumariye.

Luvumbu Nzinga yari umukinnyi w'umuhanga. Hano yari muri Angola

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 6 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 5

Inkuru zishyashya

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize