Shampiyona y'u Rwanda BK Pro League 2026-2027 iratangira Kur'uyu wa Gatandatu Tariki 5 Nzeri 2026
Akazi

Shampiyona y'u Rwanda BK Pro League 2026-2027 iratangira Kur'uyu wa Gatandatu Tariki 5 Nzeri 2026

ADAM Yannick2026 Nzeri 59 min gusoma
Shampiyona y'u Rwanda BK Pro League 2026-2027 iratangira Kur'uyu wa Gatandatu Tariki 5 Nzeri 2026
Sanga:
writer.umunsi.com

Shampiyona y'u Rwanda BK Pro League 2026-2027 iratangira kuri uyu wa gatandatu tariki 5 Nzeri 2026. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho bimwe byahindutse muri uyu mwaka w'imikino.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Nzeri 2026, ni bwo hatangira shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda BK Pro League 2026-27. Hateganyijwe imikino itatu iza gukinwa kuri uyu munsi.

Imikino iteganyijwe kuri uyu munsi wa mbere wa BK Pro League 2026-2027

Imikino iteganyijwe kuri uyu munsi wa mbere wa BK Pro League 2026-2027

Bimwe twamenya kuri iyi shampiyona yahinduriwe izina nyuma yo Kubona Umuterankunga ikava ku izina rya Rwanda Premier League ikitwa BK Pro League. Ibi byatangiye mu mpera za shampiyona y'umwaka ushyize aho Rwanda Premier League yarimaze gusinyana na Banki ya Kigali. Bakaba barasinyanye amasezerano y'imyaka itanu.

Ibihembo byariyongereye.

Ikipe izegukana Igikombe cya Shampiyona itsinze imikino yose, izegukana Miliyoni 145 Frw. Bivuze ko ni miliyoni 80!(80M) zo gutwara Shampiyona,Miliyoni 34(34M) zo kuba yatsinze imikino yose ya BK Pro League n'ubwo bigoye. Kuko buri kipe izajya itsinda umukino izajya ihabwa miliyoni imwe(1M). Amafaranga Miliyoni 31 (31) baha ikipe ku mwaka yavuye kuri miliyoni 10 (10M) ikipe yahabwaga nyuma yo kubona Umuterankunga wa shampiyona ariwo Banki ya Kigali.

Ibihembo byariyongereye ku makipe akina Shampiyona BK Pro League 2026-2027

Ibihembo byariyongereye ku makipe akina Shampiyona BK Pro League 2026-2027

Mu mwaka w’imikino ushize 2025-26, buri kipe yakinaga BK Pro League yagenerwaga inkunga ya Miliyoni 10 (10) ariko ubu iyo nkunga yarazamuwe igera kuri Miliyoni 31 (31)  nyuma yo kubona Umuterankunga witirirwa shampiyona ariwo Banki ya Kigali.

Buri kipe izajya itsinda umukino muri BK Pro League izajya ihembwa 1,000,000 Frw yatanzwe n'umuterankunga SKOL

Abasifuzi bahawe inkunga

Rwanda Premier League iherutse gutangaza ko yageneye abasifuzi ba BK Pro League inkunga ya Miliyoni 46 Frw. Bivuze ko buri musifuzi azajya abona ibihumbi 30 (30K) kuri buri mukino yasifuye ariko agomba gufungura konte(Compte) muri Banki ya Kigali, yiyongera ku bihumbi ijana (100K) yabonaga.

Amakipe mashya muri Shampiyona no guhindura amazina.

Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino BK Pro League 2026-27, izaba ifite amakipe abiri mashya yazamutse hiyongereyeho n' indi imwe yahinduye izina ariyo Sunrise FC na Étoile de l’Est zazamutse mu cyiciro cya mbere zisimbuye As Muhanga FC na Rutsiro FC zamanutse mu cyiciro cya Kabiri zombi zibarizwa mu ntara y'i Burasirazuba. Ukongeraho na As Kigali FC yahinduye izina ikitwa Kigali FC.

Amakipe yabonye abafatanyabikorwa bashya andi atakaza abo yarafite.

Rayon Sports FC, Kiyovu Sports Club na Gasogi United FC, zose zungutse umufatanyabikorwa witwa ‘Jayrutty Investment Ltd’. Zikaba zarasinyanye nawe mu mpera za shampiyona ya 2025-2026 ariko amasezerano agomba gutangira mu mwaka w'imikino wa 2026-2027.

Jayrutty yabaye umufanyabikorwa w'amakipe atatu mu gihe cy'imyaka itanu aho izajya iyambika

Jayrutty yabaye umufanyabikorwa w'amakipe atatu mu gihe cy'imyaka itanu aho izajya iyambika

Ni Ikompanyi isanzwe izwiho kwambika amakipe mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba no Hagati kuko niyo yambika SIMBA FC yo muri Tanzaniya.

Rayon Sports FC nyuma yo kumara imyaka myinshi yambara SKOL imbere mu gatuza nk'umufatanyabikorwa mukuru yahinduye umufanyabikorwa ariwe Banki ya Kigali.

Amakipe yahinduye abatoza.

Mu batoza 18 bari mu makipe akina BK Pro League 2025-2026, umunani muri bo bazakomezanya n’amakipe barimo.

Abo barimo uwa Gorilla FC, uwa Rayon Sports FC, uwa APR FC, uwa Gasogi United Fc,   uwa Marine FC, uwa Etincelles FC,  uwa Al-Merreikh FC n'uwa  Musanze FC.

Abatoza  bahinduye amakipe barimo ndetse amakipe amwe azana abatoza bashya.

Nyuma y'uko Shampiyona yu mwaka 2025-2026, irangiye amakipe amwe yahisemo gutandukana n'abatoza bayitozaga kuko bamwe babaga barangije amasezerano ntibayongere.

Kiyovu Sports Club yazanye umutoza mushya ukomoka mu bwongereza nyuma yo gutandukana Haringingo akajya muri Rayon Sports FC ntabwo yamusimbuje ahubwo ikipe yagumanye n'umutoza wungirije kugeza shampiyona irangiye.

Umutoza mushya wa Kiyovu Sports club ukomoka mu bwongereza Harrison

Umutoza mushya wa Kiyovu Sports club ukomoka mu bwongereza Harrison 

Gicumbi FC yazanye Rutfi watandukanye na Rayon Sports FC ubwo yaravuye muri Mukura VS utarufite ikipe wasimbuye Bisengimana Justin wagiye muri As Kigali FC yabaye Kigali FC.

Etoile de l'Est FC nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere yahise izana Mbarushimana Shaban wavuye muri  As Kigali FC (Kigali FC), Gatera Moussa wagiye muri Bugesera FC avuye muri AS Muhanga FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri, Banamwana Camarade wagiye muri Sunrise FC yazamutse mu cyiciro cya mbere avuye muri Bugesera FC, Bisengimana Justin wagiye muri AS Kigali FC(Kigali FC) avuye muri Gicumbi FC  Nshimiyimana Canisius wagiye mu Amagaju FC avuye muri Mukura VS.

Mu Rwego rwo kuzamura shampiyona y'u Rwanda BK Pro League hahuguwe  abahuzabikorwa b’imikino (Coordinateur de Match)

Ni ubwa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda, hagiye kubaho abahuzabikorwa b’imikino (Coordinateur de Match) aba bahuzabikorwa bahuguwe ku kazi bagomba gukora kuri match kugira ngo match igende neza. Bakaba bari butangire akazi ku mikino y'uyu munsi.

Nyuma y'impaka nyinshi zabayeho nyuma yo gutanga ibihembo by'umwaka ushyize w'imikino muri BK Pro League ndetse no gutanga igikombe aho umutoza wa APR FC atishimiye uko ibihembo byatanzwe. Aho yavugaga ko umukinnyi we Djibril ariwe wagombaga kuba Umukinnyi mwiza w'irushanwa ndetse nawe akaba umutoza mwiza avuga ko ikipe yo muri Sudan itagombaga guhabw igikombe cya Shampiyona BK Pro League 2025-2026 .

Uyu mwaka w'imikino 2026-2027 hasohotse amabwiriza mashya ajyanye n'amakipe yo muri Sudan akina BK Pro League. Amabwiriza mashya avuga ko ikipe yo muri Sudan nayo igomba kwandikisha abakinnyi 33 nkuko amakipe yo mu Rwanda aribo yandikisha.. ikipe yo muri Sudan izatwara Shampiyona BK Pro League 2026-2027  izahabwa Igikombe cy’icyubahiro (Honorary Trophy)

Nk'uko na none byasabwe n'ishyirahamwe ry'umupira wabo muri Sudan ikipe yo muri Sudani yemerewe kujya ibanza mu kibuga abakinnyi batandatu batari abanya-Sudani mu gihe ku rupapuro rw’umukino, batagomba kurenga umunani.

Aya makipe ariko yemerewe kubona ibihembo bihabwa umukinnyi witwaye neza ku mukino.

Iyi shampiyona y'uyu mwaka hazakinwa imikino 692.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu
Akazi

Loni yashimangiye ko FDLR icyica, igisahura, ikanafata ku ngufu

Raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa bihungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 3
Stephen Constantine ntatewe ubwoba n’uko Cap-Vert yitwaye mu Gikombe cy’Isi
Akazi

Stephen Constantine ntatewe ubwoba n’uko Cap-Vert yitwaye mu Gikombe cy’Isi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yagaragaje ko kuba Cap-Vert yaragaragaje urwego rwiza mu Gikombe cy’Isi cya 2026, bitamuteye ubwoba bwo kuyikuraho amanota mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
‎ “Amafaranga yari ay’abahanzi”   Peter Okoye yemeye ko yahawe agera kuri 1,182,829,600 RWF y’uburenganzira bw’umuziki wa P-Square ashinjura mukuru we
Akazi

‎ “Amafaranga yari ay’abahanzi” Peter Okoye yemeye ko yahawe agera kuri 1,182,829,600 RWF y’uburenganzira bw’umuziki wa P-Square ashinjura mukuru we

‎Umuhanzi Peter Okoye, umwe mu bagize itsinda rya P-Square, yabwiye Urukiko Rukuru rwa Federal i Lagos ko yahawe hafi miliyoni 800 z’amadolari ($800,000) mu mafaranga y’uburenganzira bwo gukoresha no gucuranga indirimbo za P-Square, ariko avuga ko mukuru we Jude Okoye nta mafaranga yabonye kuri yo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 23
‎Marina yise Yvan Muziki umugabo we nyuma yo kumuha impano y'imodoka
Akazi

‎Marina yise Yvan Muziki umugabo we nyuma yo kumuha impano y'imodoka

‎Umuhanzikazi Marina yifashishije indirimbo 'Uwera' ya Yvan Muziki , yamutanze amwita umugabo we nyamara batari babana mu buryo bwemewe n'amategeko.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 16
Umuhanzi Sat B ari gukorana indirimbo na The Ben
Akazi

Umuhanzi Sat B ari gukorana indirimbo na The Ben

Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben ari gukorana indirimbo nshya n’umuhanzi w’Umurundi Sat B, umaze iminsi i Kigali.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 11
Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi niwe washoje Irushanwa Urubuto Youth Champignonships ritegurwa na IMIZI Football Alliance
Akazi

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi niwe washoje Irushanwa Urubuto Youth Champignonships ritegurwa na IMIZI Football Alliance

Hirwa,Imena,na Future nizo zegukanye irushanwa Urubuto Youth Champignonships mu byiciro byose

ADAM Yannick2026 Kanama 19

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize