Rubavu: Kuki abahanzi batagifite ihangana ryiza kandi hari ibihembo bategurirwa ! Irengero ry’arenga 60,000,000 Rwf bagenerwa ajyanwa nande ?
Imyidagaduro

Rubavu: Kuki abahanzi batagifite ihangana ryiza kandi hari ibihembo bategurirwa ! Irengero ry’arenga 60,000,000 Rwf bagenerwa ajyanwa nande ?

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 146 min gusoma
Rubavu: Kuki abahanzi batagifite ihangana ryiza kandi hari ibihembo bategurirwa ! Irengero ry’arenga 60,000,000 Rwf bagenerwa ajyanwa nande ?
Sanga:
writer.umunsi.com

Umuziki wo mu Karere ka Rubavu wahoze uri imbere ugereranyije n’utundi Turere ndetse ntawe ushidikanya ku mpano z’abahanzi bafite inkomoko muri ako Karere iyo bageze ku rwego rw’Igihugu no hanze yaryo.Ese ko ibihembo byaburaga byatangiye gutangwa rimwe mu mwaka kwinuba no kudakora cyane nk’abazashimirwa ku bahanzi biturukahe ?

Iki kibazo, cyasubijwe na bamwe mu bahanzi n’abakurikirana umuziki wo mu Karere ka Rubavu by’umwihariko ariko bamwe muri bo banga ko amazina yabo n’imyirondoro yabo bijya hanze ariyo mpamvu tugiye kubyubaha muri iyi nkuru tugiye kurambura. Rubavu muri muzika, Rubavu muri ruhago , Rubavu mpano zitandukanye. Aka ni kamwe mu Turere tugize Igihugu cyacu cyiza cy’Imisozi Igihumbi.

Ni kamwe mu Turere twambaye impano zitandukanye kuva aho twahereye kugeza kuri ‘Acrobat, Magic , Amagare, ikinamico ibarizwa muri VJN yagizwe umushumba w’imyidagaduro siporo n’umuco, ndetse n’izindi mpano zitandukanye. Akarere ka Rubavu ni kamwe mu Turere turimo abashabitsi mu myidagaduro benshi muri bo, bakanifuza kubikora bonyine kubera ishyaka ryo kumva ko Isi yamenya ubuhangange bwabo cyangwa se kuzahora bibukwa nk’intwari z’umuziki wa Rubavu ubwabo. Ese iyo yaba ari yo mpamvu ?

Tugarutse inyuma gato, Rubavu yahoze ari iwabo w’ibitaramo bifasha abahanzi bikabagaragaza ari nabyo byaduhaye abarimo ; Young Grace uri mu bakomeye muri Hip Hop mu Rwanda, Okkama uri kwitwara neza,…… Rubavu yaduhaye abarimo Haruna Niyonzima wabaye Kapiteni w’ikipe y’Igihugu Amavubi akinira n’amakipe akomeye hanze no mu Rwanda. Reka tugume muri muzika ,tuvuge kuri Rubavu yaduhaye abanyempano nka Dominic Nick , Ben Adolphe usigaye aba hanze y’u Rwanda, Ben Kayiranga, Patient Bizimana, Rafiki Coga Star, ndetse n’abandi batandukanye. Ishyaka ririhe mu bahanzi b’i Rubavu ?

(“Turakora hagashimirwa abatarakoze ariko baziranye n’ababitanga”. Bamwe mu bahanzi baganiriye na Umunsi. com, bahamije ko mu Karere ka Rubavu hari impano nyinshi cyane ariko uburyo zigaragazwa buzingiye mu kintu kitagaragazwa ndetse ngo ntibikorwa mu buryo bunoze kuko ngo hashimirwa abatarakoze abakoze bagasigara ahataragara bakigizwayo bigatuma nyiri impano agenza gake n’ubwo uhombye abyimenyera.

Umwe mu banditsi b’abahanga yavuze ko ‘Icyo utahawe kitagutera ikibazo, nk’icyo wahanganiye ukacyimwa wari ugikwiriye’. Kugeza ubu , mu Karere ka Rubavu, abanyempano bamwe bemeza ko hashimirwa uwishyuye menshi , uzwi cyangwa uwo basangira ibintu bavuga ko byishe umuziki wo muri aka Karere ndetse bigaca intege abakabaye bakora cyane ngo bagere ku rwego rwa bakuru babo. Abahanzi ati:”Dufite ishyaka ryo gukora cyane kandi indirimbo tuzisohora buri munsi ariko nanone, ducibwa intege n’ibihembo bitangirwa mu Karere ka Rubavu , bihabwa abantu bamwe batanakoze cyane byibura ngo bigaragare ko bafite abo barushije.

Nonese niba narakoze indirimbo 10, mu mwaka umwe harimo nizo afashijemo abandi undi agakora imwe gusa akaba ari we ushimirwa nihe utacika intege. Ngeraho ibyo guhanga udushya nkabireka cyangwa se byose nkabireka kubera runaka mbona washyizwe ku ibere”. Undi ati:”Rubavu yahoranye impano ndetse n’abanyempano ariko uyu munsi maze kubona ko hari ikibazo.

Ufite impano si we ushyirwa imbere ahubwo hashyirwa imbere uzwi , uwishyuye menshi. Ubu biragoye cyane”. Kugeza ubu , Umunyamakuru utari mu itsinda ry’abahawe gutegura ibyo bihembo (……..

). ndetse Rubavu imeze nk’itagira itangazamakuru. Muri bimwe mu bitaramo n’ibihembo biherutse muri ako Karere , hari uwabwiye Umunsi.

com ko kuririmbamo , byasabaga arenga 100,000 Rwf (Guhabwa Stage), hakibazwa uburyo abana bafite impano bazagaragara kandi ibyo bikorwa mu izina ryo guteza imbere abana bafite impano zitandukanye ikaba imwe mu mpamvu igiye gutuma impano z’i Rubavu ziba amateka. Ibyo kudafashwa birabazwa nde niba abahanzi bo bavuga ko bakora cyane ariko bageraho bakagana indi mirimo ituma bibagirwa inzira iberekeza kuri ‘Studio’? Inkuru yanditswe muri 2025 , n’ikinyamakuru KigaliUp, ifite umutwe ugira uti:”Abahanzi b’i Rubavu ntibazi irengero rya Miliyoni 60 zibagenerwa”.

Muri iyi nkuru , abahanzi ubwabo bavuga ko batazi irengero ry’arenga Miliyoni 60 zishyirwa mu gisata cy’imyidagaduro no guteza imbere umuco, ibintu bahamya ko bidingiza impano n’iterambere ry’umuziki. Ibi byatangajwe n’abahanzi bakorera mu Karere ka Rubavu gafatwa nk’igicumbi cy’impano nk’uko twabigarutseho,bigatangazwa n’abarimo itsinda The Same ndetse n’abandi. Iyo nkuru ikomeza ivuga ko “Mu mwaka wa 2022 nibwo Akarere ka Rubavu katangaje ko keguriye imyidagaduro n’Umuco Umfatanyabikorwa Vision Jeunesse Nouvelle ngo ateze imbere Siporo n’umuco n’imyidagaduro ndetse no gushaka impano mu bato”.

Kugeza ubu iyo uganiriye n’abahanzi benshi muri ako Karere nk’uko umwanditsi w’iyo nkuru twagarutseho haraguru ya (KigaliUp), bavuga ko batazi aho uwo mufatanyabikorwa ashyira ayo mafaranga kuko ngo batabona umusaruro wayo n’icyo yaba akoresha bikaba mubituma badashyira imbaraga mu guhanga no guhangana mu ruganda rw’imyidagaduro. Icyo ubuyobozi bubivugaho. Src, (KigaliUp):
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Bwana Mulindwa Prosper avuga ko nta rwego rwirengagijwe ahubwo impano zose zifatwa kimwe, ibintu abari mu myidagaduro babona bikwiriye guhindurwa ndetse ababikora baragijwe izo nshingano bagahabwa umurongo kuko ngo harimo kubogama byanatumye benshi mu bahanzi bacika intege.

Mayor muri icyo gihe , yahamije ko bakorana na Vision Jeunesse Nouvelle kandi ko ngo bari bagiye kongera amasezerano y’imikoranire mu guteza imere umuco ubuhanzi na Siporo ari naho yahamirije ko bagiye gushyira amarushanwa yatangiye muri Mutarama muri uwo mwaka wa 2025 akavuga ko ariho abahanzi bazabonera amahirwe nyamara benshi bakaba babona ahubwo harimo ibibazo bica inkene abahanzi gukomeza gukora. Ibikorwa byibandwaho na cyane mu Karere ka Rubavu, ni imikanico , Acrobate ndetse n’indi mikino ikorerwa muri Vision Jeunesse Nouvelle nabyo bitagaragara dore ko harimo na ‘Studio’ itagaragaza ibikorwa mu bahanzi bo muri ako Karere.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 6 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 5

Inkuru zishyashya

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize