Rubavu: Barembejwe n’ibisambo bi biba intsinga z’amashanyarazi
Ubuzima

Rubavu: Barembejwe n’ibisambo bi biba intsinga z’amashanyarazi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 65 min gusoma
Rubavu: Barembejwe n’ibisambo bi biba intsinga z’amashanyarazi
Sanga:
writer.umunsi.com

Abaturage bo mu Mudugudu wa Rusamaza, Akagari ka Muhira Umurenge wa Rugerero, baratabaza Leta basa ko bafashwa guhashya ibisambo bihora bibiba intsinga z’amashanyarazi bavuga ko ubu basigaye bahora mu kizima kubera icyo kibazo. Abo baturage bagaragaza bakoze iyo bwabaga ngo birindire umutekano ariko bikaba byaranze.

Bavuga ko kandi barambiwe ubwo bujura bityo ko hakenewe izindi ngamba zizatuma bicika burundu na bo bakongera kubona umuriro mu buryo buhoraho na cyane ko n’amafaranga bagura izindi amaze kubashiraho.

Umwe muri abo baturage batuye muri uwo Mudugudu yagize ati:”Buri gihe hano batwiba intsinga z’amashanyarazi kandi bimaze nk’imyaka 3. Kugeza ubu muri uyu mwaka bamaze kutwiba intsinga dufatiyeho turi ingo 8 inshuro zigera kuri 5. Baraza bagakata uruhande rumwe n’urundi bakarijyana niba babanza gukupa umuriro niba babigenza gute byaratuyobeye”.

Yakomeje agira ati:”Iteka iyo baritwaye, dutanga amakuru kwa mu Mudugudu , tukamusaba gutanga raporo ku nzego zibishinzwe akatubwira ko yabikoze, tugategereza ko baduha izindi ntsinga ntibikorwe, hashira igihe turi mukizima tukongera tugateranya amafaranga gutyo gutyo, amafaranga amaze kudushiraho kuko nibwo buzima tubaye”.

Undi muturage yabwiye Imvaho Nshya ko icyo babona cyaba igisubizo ari uko bakongererwa irondo ry’umwuga rifite imbaraga.

Yagize ati:”Turasaba ko baduha irondo rikomeye kuko, iryo dufite turaryishyura ariko bikanaba iby’ubusa bakatwiba rihari. Intsinga zacu hano baziba buri gihe tukagura izindi, amafaranga amaze kudushiraho kandi ntitunacane”.

Bavuga ko iyo batibwe intsinga ibisambo bicukura inzu z’abaturage bakibwa n’ibirimo za Televiziyo kandi ngo bakaba babivuga iyo bakoze Inteko z’abaturage bikagera ku buyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero UWAJENEZA Jeannette, yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo cy’ibisambo byiba insinga z’amashanyarazi bakizi kandi ko bafashe ingamba zo kubihashya zirimo no kongera irondo ry’umwuga ndetse no gukorana n’abaturage mu gutanga amakuru y’abo bakeka, agaragaza ko biri gutanga umusaruro.

Yagize ati:”Muri kariya Kagari (Ka Muhira), twari tumaze igihe tuhafite ikibazo cy’ibisambo ariko ubu twashyizeho ingamba zirimo kongera irondo ry’umwuga ndetse tugakorana n’abaturage mu gutanga amakuru kandi biri gutanga umusaruro kuko hari abari gufatwa”.

Yakomeje avuga ko uretse no kubiba intsinga z’amashanyarazi nk’ubuyobozi banamenye ko abo baturage bibwa ‘Televiziyo’ zabo, bityo akabasezeranya ko birimo gushakirwa igisubizo kandi ko bafatanyije ibyo bisambo bizacika.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro ,yabwiye Imvaho Nshya ko abakora ubujura muri Muhira kimwe n’ahandi bahagurukiwe kandi ko batazigera bihanganirwa.

Yagize ati:”Abakora ubujura bose barihanangirizwa ko Polisi  yahagurikiye abakora ubujura buciye icyuho, abatobora amazu bakiba ibikoresho byo munzu birimo za Televiziyo, tubabwira ko nta mwanya bafite mu Ntara y'Iburengerazuba ndetse no mu Gihugu muri rusange kuko ubujura bwangiza ibikorwa remezo, budindiza iterambere cyane cyane ubujura bw'insinga zamashanyarazi”.

Yasabye abaturage gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano batangira amakuru ku gihe.

Ati:”Abaturage turabakangurira gukomeza gutanga amakuru  kubo bakeka bashobora kuba bahungabanya umutekano n'ituze ryarubanda kandi bakihutira kumenyesha Polisi ibegere kugira ngo habeho gutabararira ku gihe”.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni 3 ariko atarenze Miliyoni 5, ariko ishobora no kugera ku myaka 20 y’igifungo bitewe n’ingaruka byagize.

 

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane
Ubuzima

Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane

Koza amenyo cyane cyangwa ukoresheje imbaraga nyinshi ntibivuze ko uba wayasukuye neza bihagije. Abahanga mu by’amenyo bavuga ko uburyo bwo koza amenyo bushobora kugira uruhare mu kwangiza amenyo n’ishinya, cyane cyane iyo umuntu akoresha imbaraga nyinshi cyangwa ukayoza mu gihe kitari icyabyo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri
Ubuzima

Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abantu bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2 (Type 2 Diabetes) bashobora kugira ibyago byinshi byo kwandura kanseri ugereranyije n’abatayifite. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku makuru y’abaturage bose bakuze bo muri Danemark, kuva mu 1996 kugeza mu 2022.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
Ubuzima

Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Abagore benshi bashobora guhura n’impinduka mu bijyanye n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kubyuka k’ubushake, kugera ku byishimo bya nyuma cyangwa kubabara mu gihe cy’imibonano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu
Ubuzima

Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu

Muri iyi si y’ikoranabuhanga, cyane cyane urubyiruko, bahura n’amashusho menshi ya filime z’urukozasoni, ku buryo bamwe babaye imbata zo kwikinisha n’izindi ngaruka ziterwa n’ayo mashusho.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize