Pazzo Man yavuze uko Fatakumavuta yabafashije mu Igororero
Imyidagaduro

Pazzo Man yavuze uko Fatakumavuta yabafashije mu Igororero

KWIZERA Jean de Dieu2026 Werurwe 33 min gusoma
Pazzo Man yavuze uko Fatakumavuta yabafashije mu Igororero
Sanga:
writer.umunsi.com
Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, umwe mu bakurikiranweho gushyira hanze amashusho y’umuhanzi Yampano akora imibonano mpuzabitsina, yagaragaje ko igihe yamaze mu igororero cyamubereye isomo rikomeye mu buzima bwe. Mu kiganiro yakoze ku wa 2 Werurwe 2026 akimara kurekurwa, yashimiye abamubaye hafi ndetse agaragaza by’umwihariko uko Fatakumavuta yabafashije kumenyera ubuzima bwo mu igororero. Pazzo Man yavuze ko akigera mu igororero hamwe na Djihad, Fatakumavuta yabahumurije akababwira ko azabafasha mu mezi ya mbere kugira ngo bamenyere ubuzima bushya. Yagaragaje ko yabafashije kubamenyera gahunda z’aho bari, akabaha inama ndetse akabakorera ubuvugizi ku byo babaga bakeneye. Yavuze ko ibyo byabafashije kugabanya ubwoba n’ihungabana bikunze gufata umuntu ugiye kugororwa bwa mbere. Yasobanuye ko mu minsi ya mbere bamaze mu kato, bakurikiranyirwaga ubuzima bwabo mu rwego rwo kureba uko bahagaze, ariko bakaba barajyaga babona ubufasha binyuze mu butumwa bwohererezanyaga n’abashinzwe umutekano. Yashimiye Fatakumavuta ku buryo yababaye hafi, anavuga ko yamusezeyeho amwifuriza kuzageza indamutso ku Banyarwanda. Pazzo Man yanagarutse ku buryo DJ Toxxyk yakiriye ubuzima bwo mu igororero, avuga ko atigeze yiheba ahubwo yahise yinjira mu bikorwa by’imikino birimo basketball, amusaba gukomera no kudacika intege. Yavuze ko ibihe yanyuzemo byamubereye umwanya wo kwisuzuma no kwiyegereza Imana. Yemeje ko byari ngombwa kuri we kuba kure y’inshuti zimwe na bamwe mu bo yitaga abavandimwe, kugira ngo afate umwanya uhagije wo gutekereza ku buzima bwe n’inzira afata mu kazi no mu mibereho. Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza kuri iki kibazo nyuma y’ikirego cyatanzwe na Yampano ku wa 9 Ugushyingo 2025. Pazzo Man yatawe muri yombi ku wa 11 Ugushyingo 2025, abandi bakekwaho icyaha bagenda bafatwa mu minsi yakurikiyeho. Ku wa 27 Gashyantare 2026, Urukiko rwibanze rwa Kicukiro rwasomye urubanza rwaregwagamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John. Urukiko rwategetse ko bahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri umwe. Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man we yagizwe umwere, urukiko rutegeka ko ahita arekurwa. Ibi byatumye Pazzo Man ashimangira ko yubaha ubutabera bw’u Rwanda ndetse ko azakomeza gutegura ubuzima bwe bushya yitandukanyije n’ibyamugejeje mu bibazo.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 6 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 5

Inkuru zishyashya

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize