Nizzo Kaboss na Queen Ringo bashyize umucyo ku mubano wabo
Imyidagaduro

Nizzo Kaboss na Queen Ringo bashyize umucyo ku mubano wabo

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 173 min gusoma
Nizzo Kaboss na Queen Ringo bashyize umucyo ku mubano wabo
Sanga:
writer.umunsi.com
Nyuma y’iminsi havugwa inkuru ko baba bari mu rukundo, Queen Ringo na Nizzo Kaboss bahakanye izi nkuru, bagaragaza ko ahubwo hari umushinga bahuriyeho bazamurika mu minsi ya vuba. Nizzo Kaboss yavuze ko inkuru zo gukundana na Queen Ringo ari ibihuha, ahamya ko ari inshuti zari zimaze igihe zitabonana baza kongera guhuza cyane nyuma y’aho babaye abaturanyi. Nkuko tubikesha ikinyamakuru IGIHE, nizzo yavuze ko Queen bamaze imyaka myinshi ari inshuti, icyakora ko hari hanaciyemo igihe batabonana. Yongeraho ko ubu basigaye baturanye inzu ku yindi ariko ntabyo gukundana birimo. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE kandi, Yakomeje ati “Ese wowe iyo urebye ubona yanyemera? Ni inshuti yanjye akaba n’umuturanyi wanjye, urabona nk’ubu uhansanze iyo ndi mu rugo ngerageza kuza kumusura tukaba tuganira ariko nta kindi kibyihishe inyuma.” Queen Ringo yavuze ko ari inshuti na Nizzo Kaboss ariko ibyo gukundana nta byo, yemeza ko bafitanye imishinga itandukanye bagiye gukorana ihabanye n’iby’urukundo. Ati "Nizzo namumenye ndi umwana muto kuko yari inshuti na marume, icyo gihe nari umwana ku buryo wasangaga ahubwo ansaba kujya kwiga. Ahubwo igitangaje atarimukira hano hafi y’aho mba twari tumaze igihe tutavugana tutanabonana." Yaba Nizzo Kaboss cyangwa Queen Ringo bavuze ko bafite umushinga bahuriyeho cyane ko bagiye gufungura umurongo wa YouTube bahuriyeho bazajya bakorana. Nizzo yasabye Abanyarwanda kuzabashyigikira mu gihe bazaba batangiye kubasangiza ibyo bari gutegura nubwo yirinze kuvuga niba ari filime cyangwa ibiganiro. Ati “Abanyarwanda bumve ko dufite umurongo wa YouTube tugiye guhuriramo. Bazadushyigikire mu gihe izaba itangiye gukora. Ibizajyaho reka byo dukomeze tubigire ibanga gusa bazabibona bahumure.” Babajijwe ku mashusho aherutse kujya hanze bari kumwe, Nizzo yavuze ko nk’abantu baziranye hari igihe bashobora kwifata amashusho bari kumwe ariko ntaho bihuriye no kuba bakundana. Queen Ringo wari umaze iminsi avugwa mu rukundo na Nizzo Kaboss, ni umukobwa uzwi muri sinema y’u Rwanda wamenyekanye cyane nanone ubwo yavugwaga mu rukundo na Captain Regis ndetse binavugwa ko umubano wabo muri iyi minsi utameze neza nubwo nta kintu barabivugaho.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 6 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 5

Inkuru zishyashya

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize