‎Ni mubyara wa Diamond Platnumz !  RJ the DJ yashimagije Abanyarwanda avuga ko abafata nk'abavandimwe
Imyidagaduro

‎Ni mubyara wa Diamond Platnumz ! RJ the DJ yashimagije Abanyarwanda avuga ko abafata nk'abavandimwe

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 297 min gusoma
‎Ni mubyara wa Diamond Platnumz !  RJ the DJ yashimagije Abanyarwanda avuga ko abafata nk'abavandimwe
Sanga:
writer.umunsi.com

‎Romeo George Bangula wamamaye nka RJ The DJ , Rom Jon(e)s mu Gihugu cya Tanzania ari mu Rwanda aho yazanye na Diamond Platnumz mu gitaramo bahafite. Uyu mugabo w'imyaka 39 y'amavuko watangiye ibijyanye n'umuziki muri 2010 kugeza ubu, mu butumwa yashyize ahagaragara bisa n'aho yabwandikiwe n'undi muntu yatomagije Abanyarwanda cyane.

‎Romy Jon(e)s ,  uri mu Rwanda akaba asanzwe ari Visi Perezida wa Wasafi akaba Dj wa Diamond akaba kandi inshuti yo mu bwana bwe,yanditse ubutumwa mu Kinyarwanda gitomoye cyakoze kirimo udukosa, ku buryo bishimangira ko atari we wa bwanditse ariko nanone bugashimangira ko akunda u Rwanda n'Abanyarwanda mu gihe byaba atari ugushaka kwikururiraho abafana mu gitaramo cyabo.

‎Diamond Platnumz n'abamufasha mu bikorwa bye bye muzika , ni bamwe muri Afurika bazwiho kurema inkuru zituma indirimbo cyangwa ikindi kintu bafite mu nshingano cyamamara ari na yo mpamvu hatabura ababihuza n'amaco y'inda yo gutumira Abanyarwanda mu gitaramo cyabo.

‎Ku rundi ruhande kandi Diamond Platnumz afite amateka akomeye muri muzika Nyarwanda kuva mu myaka myinshi ishize , dore ko yakoranye n'abanyarwanda batandukanye indirimbo. Muri abo twavuga nka ; The Ben , Bruce Melodie na Mico The Best uri no mu babimburiye abandi gukorana na we.

‎Romeo George Bangula anyuze kuri konti ye ya Instagram, yavuze ko mu Rwanda ari mu rugo kuri we kandi ko uburyo yakirwa bituma yumva ko Abanyarwanda ari bamwe mu bagize umuryango we.

‎Ati:"Aha hantu ni nko mu rugo kuri nge. Icya mbere , mfite inshuti nyinshi hano. Icya Kabiri , mwese mumfata nk'umwe mu bagize umuryango wanyu. Murakoze cyane ku rukundo rwinshi mu mpa , ndabona urukundo rwanyu hose".

‎Uyu mugabo yakomeje agira ati:"Ndabakunda cyane kandi sinabasha kubisobanura".

‎Amateka avuga ko Romeo George Bangula ari mubyara wa Diamond Platnumz  dore ko yanagaragaye mu ndirimbo ye yitwa 'Mbagala' yasohotse muri 2010. Remeo yatangiye umwuga we nk'umushabitsi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye birangira abaye icyamamare dore ko yanakoranye indirimbo na Meddy yasingiriye Bibiliya , agahagarika umuco wo kwikaraga imbere y'abakobwa ngo bari gufata amashusho y'indirimbo.
‎
‎Mu mwaka wa 2020, Romeo George Bangula yahuje imbaraga n'abarimo ; Marioo, Sho Madjozi , Lava Lava , Khaligraph Jones, Vanessa Mdee na Morgan Heritage mu muzingo we wa Mbere yise 'Changes'.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 6 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 5

Inkuru zishyashya

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize