Minisitiri Bizimana yavuze ko Patrick Muyaya afitiye Abatutsi urwango rukomeye
Imyidagaduro

Minisitiri Bizimana yavuze ko Patrick Muyaya afitiye Abatutsi urwango rukomeye

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 95 min gusoma
Minisitiri Bizimana yavuze ko Patrick Muyaya afitiye Abatutsi urwango rukomeye
Sanga:
writer.umunsi.com

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascène Bizimana, yagaragaje ko Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, afitiye Abatutsi urwango rukomeye.

Ibi yabitangaje ku wa 7 Mata 2026, ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yavuze ko Patrick Muyaya yigeze gutangaza kuri Télé 50 ko Abatutsi ari abicanyi.

Nyuma y’ayo magambo, Patrick Muyaya yahise ayahakana abinyujije ku rubuga rwa X, avuga ko ibyatangajwe na Jean Damascène Bizimana ari “ikinyoma cyavuzwe ku munsi wo kwibuka”.

Ku wa 9 Mata 2026, Jean Damascène Bizimana yongeye gusubiza ko Muyaya “n’abambari be bibagirwa vuba,” amwibutsa amagambo yavuze ku wa 4 Nyakanga 2024 mu kiganiro na Jean-Marie Kassamba wa Télé 50.

Yongeye gusubiramo amagambo ya Patrick Muyaya agira ati: “Iyi ni intambara tumazemo imyaka 30… abagore bazize by’umwihariko ubwicanyi bw’Abatutsi.”

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko amagambo nk’ayo ashobora guteza ingaruka zikomeye, kuko amateka agaragaza ko Jenoside itangizwa n’imvugo z’urwango.

Ati: “Amagambo ateye ubwoba wibasira Abatutsi nta kindi agamije keretse kubangisha rubanda no kubashyira ku ruhande, bikaba intangiriro ya Jenoside.”

Yanavuze ko atari ubwa mbere Patrick Muyaya agaragaje imvugo nk’izo, amushinja no gushyigikira Charles Onana wahamijwe icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Bizimana yanagereranyije imyitwarire ya Muyaya n’iy’uwahoze ari Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Abdoulaye Yerodia Ndombasi, wavuze amagambo asebanya ku Batutsi ariko ntahanwe.

Yakomeje avuga ko amagambo nk’aya ari bibi cyane, kuko amateka agaragaza ko n’abandi nka Hassan Ngeze, Ferdinand Nahimana na Jean-Bosco Barayagwiza bahamwe n’ibyaha byo gukangurira abantu gukora Jenoside binyuze mu itangazamakuru.

Yanagarutse ku mutwe wa FDLR, avuga ko kuba Patrick Muyaya akomeje kuwushyigikira ari byo bituma atabona uburemere bw’ingaruka z’imvugo z’urwango.

Ibi bibaye mu gihe uburasirazuba bwa Democratic Republic of the Congo bukomeje kugaragaramo imirwano ihanganishije ingabo za Leta n’imitwe irimo AFC/M23, aho hakomeje kugarukwaho uruhare rwa FDLR mu bibazo by’umutekano muri ako karere.

Minisitiri Bizimana yasoje ashimangira ko amagambo y’urwango akwiye kwamaganwa, kuko ashobora gutuma amateka mabi nka Jenoside yasubira niba adahagaritswe kare.

bizimana_2026-9688a.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Yari yaratangaje ko azajya muri Politike ! Umunyarwenya Kapere yatabarutse
Imyidagaduro

Yari yaratangaje ko azajya muri Politike ! Umunyarwenya Kapere yatabarutse

Umunyarwenya wo muri Uganda, Kapere Lufotose, yapfuye nk’uko amakuru yatangiye gukwirakwaira ku mbuga nkoranyambaga guhera kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2026.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize
Bwiza yagize icyo avuga ku mubano we na Abdul wavuzweho byinshi
Imyidagaduro

Bwiza yagize icyo avuga ku mubano we na Abdul wavuzweho byinshi

Umuhanzikazi Bwiza Emerance yongeye kuvuga ku makuru amaze iminsi avugwa ku mubano we na Abdul, ashimangira ko ibyabaye mu gihe cyahise bitagomba kumugiraho ingaruka mu buzima bwe bw'ubu.

Sammyart Useriminsi 4 yashize
Bwiza yabaye Bwiza Kumihanda !
Imyidagaduro

Bwiza yabaye Bwiza Kumihanda !

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho n'amafoto by'uwahoze akundana na Bwiza Emerance nyuma y'uko Bwiza asezeranye Imbere y'amategeko Bivugwako Yari yaranambitswe impeta n'uyu mu kunzi we wakera n'imiryango ibizi.

Sammyart Useriminsi 6 yashize
Idrissa Ouedraogo Atsinze Ishimwe Vestine Murubanza Rwambere.
Imyidagaduro

Idrissa Ouedraogo Atsinze Ishimwe Vestine Murubanza Rwambere.

Kigali, ku wa 28 Ukwakira 2026 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko hakorwa ibizamini by'uturemangingo ndangasano ADN (DNA) ku mwana wa Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo, mu rubanza Idrissa yareze asaba ko uburenganzira bwe ku mwana bwubahirizwa.

Sammyart User2026 Ukwakira 28
Shaddyboo Ari Mu Gahinda Nyuma Yuko afashwe Kungufu Akimwa Ubutabera Yifuzaga.
Imyidagaduro

Shaddyboo Ari Mu Gahinda Nyuma Yuko afashwe Kungufu Akimwa Ubutabera Yifuzaga.

Shaddyboo yongeye kuvuga ku birego arega Yugi Umukaraza byo kumufata ku ngufu, ashimangira ko ibyo avuga ko yakorewe byamusigiye igikomere gikomeye kandi ko akeneye kuvuga ku byamubayeho kugira ngo abashe gukomeza ubuzima bwe.

Sammyart User2026 Ukwakira 27
Fally Ipupa Ayoboye urutonde rw'Abahanzi bumvishwe Kuri BoomPlay.
Imyidagaduro

Fally Ipupa Ayoboye urutonde rw'Abahanzi bumvishwe Kuri BoomPlay.

Umuhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Fally Ipupa, ari mu bahanzi bakomeje kugaragaza imbaraga mu muziki wa Afurika, aho imibare igaragara ku rutonde rwa Boomplay iki cyumweru yerekana ko ari we ufite abamwumva(Streams) benshi muri iki cyumweru ugereranyije n’abandi bahanzi bakomeye muri Africa.

Sammyart User2026 Ukwakira 26

Inkuru zishyashya

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.
Inkuru ku Rwanda

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.

Iyi ntama y'ibara ry'Umweru yari yaramenyereye imyiyereko ya gisirikare, ikagedera hamwe n’abasirikare, ariko urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruba iherezo ry’ubuzima bwayo.

Sammyart Useramasaha 5 yashize
BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu

Charif Bayo afashije Kiyovu Sports FC Kubona amanota atatu y'umunsi wa Munani mu Gihe Muhoza yafashije Rayon Sports FC Kubona inota rimwe.

ADAM Yannickamasaha 12 yashize
Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.
Ubuzima

Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.

Imbogo ni imwe mu nyamaswa nini zo mu gasozi zikunze Kuboneka ku mugabane wa Afurika, ikaba izwiho kugira umubiri munini, amahembe akomeye n'imbaraga ziyifasha kwirwanaho. Nubwo ifite isura isa n'iy'inka zororerwa mu ngo, imbogo ni inyamaswa y'ishyamba ibaho yigenga, ikaba igira uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima. Ni yo mpamvu bamwe bayita inka yo mu ishyamba.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Umutoza  Wa  Real  Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.
Siporo

Umutoza Wa Real Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.

Umutoza wa Real Madrid y'abagore , Pau Quesada, yatangaje ko ikipe atoza ifite ubushobozi bwo kwegukana ibikombe bya shampiyona yo mu Bwongereza ndetse no mu Budage, avuga ko ikintu gikomeye kiyibera inzitizi muri Espagne ari uguhangana na FC Barcelona Women imaze igihe yihariye ruhago y'abagore muri icyo gihugu.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani

APR FC nyuma yo Gutsinda Étincelles FC ibitego 2-0 ndetse na Gasogi United FC igatsindwa na Al HILAL FC zanganyije

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.
Hanze

Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.

Umubare w'abantu binjiye mu bihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) banyuze ku mipaka yo hanze mu buryo budakurikije amategeko wagabanutseho 26% mu mwaka wa 2025, ugereranyije na 2024. Icyakora, imibare y'inzego zishinzwe umutekano ku mipaka n'imiryango mpuzamahanga ikurikirana abimukira igaragaza ko inzira zo mu nyanja zihuza Afurika n'u Burayi zigikomeje gukoreshwa, ndetse zigahitana ubuzima bw'abatari bake.

Sammyart Useramasaha 12 yashize