Menya uburyo ubunyobwa ari ingenzi mu kongerera abagabo ubushake bwo gutera akabariro
Ubuzima

Menya uburyo ubunyobwa ari ingenzi mu kongerera abagabo ubushake bwo gutera akabariro

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 63 min gusoma
Menya uburyo ubunyobwa ari ingenzi mu kongerera abagabo ubushake bwo gutera akabariro
Sanga:
writer.umunsi.com

Ubunyobwa ni kimwe mu biribwa bikomoka ku mbuto byoroshye kuboneka kandi bikunzwe n’abantu benshi. Nubwo abantu benshi babufata nk’ifunguro risanzwe, ubunyobwa bufite akamaro gakomeye ku buzima bw’umubiri, by’umwihariko mu kongerera abagabo ubushake bwo gutera akabariro. Ibi biterwa n’intungamubiri nyinshi buba burimo, zigira uruhare mu mikorere myiza y’imisemburo n’amaraso.

1. Ubunyobwa burimo proteyine nyinshi zifasha umubiri kubaka imitsi no kongera imbaraga rusange. Umugabo ufite umubiri utekanye kandi ufite imbaraga ahanini agira icyizere cyinshi mu buzima bwe by’umwihariko no mu gikorwa cyo gutera akabariro mu buriri hamwe n’uwo bashakanye.

Imbaraga zo mu mubiri zifasha no mu kongera ubushake bwo kwegera uwo mwashakanye, cyane cyane mu bihe by’umunaniro mwinshi aho uba wumva ugowe no kuba wamwegera. 2. Ubunyobwa bukungahaye ku binyabutabire nka ‘Zinc na ‘Magnesium.

Zinc igira uruhare runini mu kongera no kugenzura umusemburo wa ‘Testosterone’ akaba ari wo musemburo w’ingenzi ugira ingaruka ku bushake bwo gutera akabariro ku bagabo. Iyo ‘Testosterone’ iri ku rwego rwiza, irari ririyongera, wowe mugabo ukagira imbaraga, n’imitekerereze ikaba nziza. Magnesium yo ifasha umubiri kugabanya umunaniro no kugira ituze, bigatuma umuntu yiyumva neza mu mubiri no mu mutwe.

Ikindi, ubunyobwa burimo amavuta meza (Healthy Fats) afasha amaraso gutembera neza mu mubiri wose, harimo no mu gitsina cy’umugabo. Iri tembera ryiza ry’amaraso ku mugabo ni ryo rifasha igitsina guhagarara neza no kugumana imbaraga mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Iyo amaraso adatembera neza, ubushake n’ubushobozi bwo gutera akabariro biragabanuka.

Nanone kandi burya ubunyobwa burimo vitamine E, izwiho gufasha umubiri mu guhangana n’imihangayiko no kongera ubuzima bw’uturemangingo. Ibi bigira uruhare mu gutuma umugabo agira umutima mwiza, atuje kandi yumva yifitiye icyizere mu mubano w’urukundo n’uwo bashakanye. Ubunyobwa ni ifunguro rifite akamaro kanini mu kongerera abagabo ubushake bwo gutera akabariro iyo buriwe mu rugero.

Si umuti w’igitangaza, ariko bufasha umubiri kugira intungamubiri zikenewe, imisemburo igakora neza, amaraso agatembera neza, bityo ubushake n’imbaraga bikiyongera mu buryo bwa kamere. Ubunyobwa twavuze haraguru , ni ububese abantu bateka mu mafunguro asanzwe nko mu isosi cyangwa se no kurya ubukaranze cyangwa budakaranze ariko hagendewe ku ngano yabwo. Uramutse ufite ikibazo watwandikira muri Comment box tukaza kugusubiza.

Isoko:Health now

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane
Ubuzima

Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane

Koza amenyo cyane cyangwa ukoresheje imbaraga nyinshi ntibivuze ko uba wayasukuye neza bihagije. Abahanga mu by’amenyo bavuga ko uburyo bwo koza amenyo bushobora kugira uruhare mu kwangiza amenyo n’ishinya, cyane cyane iyo umuntu akoresha imbaraga nyinshi cyangwa ukayoza mu gihe kitari icyabyo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri
Ubuzima

Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abantu bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2 (Type 2 Diabetes) bashobora kugira ibyago byinshi byo kwandura kanseri ugereranyije n’abatayifite. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku makuru y’abaturage bose bakuze bo muri Danemark, kuva mu 1996 kugeza mu 2022.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
Ubuzima

Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Abagore benshi bashobora guhura n’impinduka mu bijyanye n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kubyuka k’ubushake, kugera ku byishimo bya nyuma cyangwa kubabara mu gihe cy’imibonano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu
Ubuzima

Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu

Muri iyi si y’ikoranabuhanga, cyane cyane urubyiruko, bahura n’amashusho menshi ya filime z’urukozasoni, ku buryo bamwe babaye imbata zo kwikinisha n’izindi ngaruka ziterwa n’ayo mashusho.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize