Ibyaranze week-end ya St Valentin mu myidagaduro
Imyidagaduro

Ibyaranze week-end ya St Valentin mu myidagaduro

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 157 min gusoma
Ibyaranze week-end ya St Valentin mu myidagaduro
Sanga:
writer.umunsi.com

Umunsi mpuzamahanga wa St Valentin wahariwe abakundana usanzwe uba buri mwaka taliki ya 14 Gashyantare, uyu mwaka wahuriranye na week-end aho abenshi bawizihije bari mu karuhuko ka week-end. Mu buzima bw’imyidagaduro naho wizihijwe mu buryo butandukanye kandi bwishimiwe ndetse bukomeje kwishimirwa n’abantu batandukanye. Kuva kuri Marina wambitswe impeta kugera kuri Bruce Melody uri i Kampala aho yagiye mu bikorwa byo gutaramira muri icyo gihugu ndetse no kumenyekanisha indirimbo ye Pom Pom, hamwe n’ibindi bikorwa by’ibyamamare byabaye muri iyi week-end, ni byo tugiye kugarukaho.

Kuwa gatanu taliki ya 13 Gashyantare 2026, ni bwo umuhanzi The Ben we n’umugore we Uwicyeza Pamela ndetse n’umwana wabo basesekaye i Kampala mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda. The Ben yari yatumiwe mu kabari kitwa Mezo Noir aho byari biteganyijwe ko azaririmba ku munsi wahariwe abakundana wa St Valentin. Ni igitaramo yari guhuriramo n’umuhanzi Shaffi, bari banavanye i Kigali.

Ni igitaramo cyagenze neza ndetse bakiranywe urugwiro rwinshi n’Abanya-Uganda biganjemo inkumi n’abasore bari bambariye kwizihiza umunsi wabagenewe. Uko muri Uganda byari ibirori bisa, ni na ko mu Rwanda, umuhanzikazi Marina Deborah nawe yavugaga yego kuri Yvan Muziki wari umaze kumusaba ko yazamubera umugore iteka ryose. Ibi byabereye mu gitaramo cya Yvan Muziki cyabaye mu ijoro ryo ku taliki ya 30 Gashyantare.

Yvan Muziki muri iki gitaramo, gahunda yari ukumurika album ye ya mbere dore ko kuva yatangira umuziki atari yarigeze ashyira album hanze. Muri iki gitaramo, Yvan Muziki yari yatumiyemo abahanzi batandukanye nka Massamba Intore, Jules Sentore, Itorero Inyamibwa na Kidum. Ubwo yari ku rubyiniro yageze hagati atera indirimbo yakoranye na Marina, uyu mukobwa azamuka ku rubyiniro yumva ko bagiye kuririmbana bisanzwe.

Yvan Muziki ubwo yari ageze hagati muri iyi ndirimbo, yakuyemo impeta ayereka Marina, undi abura aho akwirwa kubera ibyishimo, abanza gukuramo izindi mpeta yari yambaye ubundi aratega bamwambika iy’urukundo. Ibyari igitaramo byahise bihinduka ubukwe, inkuru zirahinduka, benshi batangira kuganira ku nkuru y’urukundo rw’aba bahanzi bakunze guhakana mu itangazamakuru ko bakundana, nubwo byarangiye babihamirije imbere y’imbaga y’abantu. Ku wa 14 Gashyantare 2026, ku munsi wahariwe abakundana, umukobwa witwa Kibasumba Mico Trichia yasangije abamukurikira amafoto yafotowe ku munsi yambikiwe impeta, bihita byemeza nta gushidikanya ko ari we wambitswe impeta n’umukinnyi wa sinema Tukowote.

Tukowote nawe yashyize andi mashusho kuri Instagram ya Kibasumba, amwifuriza umunsi mwiza w’abakundana. Ubwo ibi byabaga, umuhanzi Bruce Melody ntabwo yari yicaye kuko we n’umuhanzikazi Bwiza bari mu myiteguro yo kwerekeza muri Uganda, aho byari biteganyijwe ko Bruce Melody ajyanyweyo ahanini no kumenyekanisha indirimbo ye Pom Pom, dore ko yari akubutse mu bihugu bya Tanzania na Kenya. Si ukumenyekanisha iyi ndirimbo gusa kuko yari no gutaramira mu kabyiniro kitwa Guvnor Club gaherereye mu mujyi wa Kampala.

Iki gitaramo kiraza kuba ku wa 15 Gashyantare, ndetse byitezwe ko Bwiza ari bumufashe muri iki gitaramo. Abandi bahanzi batandukanye bo ntibibanze ku bitaramo cyane, ahubwo bashyize hanze indirimbo zabo. Mu gihe abakundana bari kwizihiza umunsi wabahariwe cyangwa se St Valentin, bamwe mu babafasha kugira ibihe byiza ni abahanzi babaha indirimbo zo kumva bakishima.

Izi ni zimwe mu ndirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda zasohowe muri iyi week-end ya St Valentin. https://youtu. be/hC1lSNjADxc?

si=zg7MREkZS-WJdQA5 Chriss Eazy, uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi, yasohoye indirimbo ye nshya yise Chocolate, yakozwe na Element Eleeeh, mu gihe imirimo y’ifatwa ry’amashusho yayobowe na Figma. https://youtu. be/KTHDmJ5ry9Q?

si=dYMuUN_FjNXCJugy Igor Mabano, wari umaze igihe acecetse mu bijyanye na muzika, yakoze mu nganzo asohora indirimbo nshya y’urukundo yise Aragukunda. https://youtu. be/YBQlg0du4ZA?

si=3lScv99n0X4YEsT1 Victor Rukotana, wihebeye injyana gakondo ukunze no kwiyambazwa mu birori by’ubukwe, yakoze mu nganzo asohora indirimbo nshya yise Hobe. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Iyzo afatanyije na Nikoyeee. https://youtu.

be/rdnLSFW1mTo? si=D8LSZuw9TZEQ-oCm Là Reïna, uri mu bakobwa bashya mu muziki w’u Rwanda ariko ufite impano idasanzwe yaba mu miririmbire ndetse no kwandika, yasohoye indirimbo ye nshya yise Wowe, yakoranye na Kevin Skaa. Iyi ndirimbo nshya ya Là Reïna yakozwe mu buryo bw’amajwi na Prince Kiiiz, bamaze igihe bavugwa mu rukundo.

https://youtu. be/UOMwKfew6Uk? si=KDzmOFhkeL4e8Zu4 Junior Rumaga, usanzwe ari umusizi ukunze kubihuza n’abanyamuziki, mbere gato y’uko abantu biteguraga kwinjira muri St Valentin, yabahaye igihangano gishya yise Indahiro y’abakundana.

https://youtu. be/G-BS6CSLlU4? si=lJiNxvTZtHjNJlyx Bushali, uri mu baraperi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Zezeze.

Ni indirimbo Bushali yakoze abifashijwemo na Kush Beatz, mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Chico Berry. https://youtu. be/gzTTgvibnSM?

si=UJvI6ntassUGsjaJ Yampano, umaze iminsi asohora indirimbo nyinshi, yamaze gushyira hanze inshya yise Iminwa, yasohoye ikoze mu buryo bw’amajwi gusa. https://youtu. be/2NcT3w9C9fg?

si=CG52PAeHSG4489i9 Yvan Muziki, wamuritse album ye ya mbere yise Inganzo Ntahangarwa, yasohoye indirimbo nshya yise Uwera aho yateguzaga abantu igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 13 Gashyantare 2026. Yvan Muziki yamurikiye iyi album mu gitaramo yakoreye muri Kigali Universe, aho yanatunguranye akambika impeta Marina bari bamaze igihe bakundana ariko babihisha. https://youtu.

be/K8YAbgJxxRk? si=YYtHcjlfnqpXTaOY Nel Ngabo na Platini nabo bakoze mu nganzo maze bashyira ahagaragara indirimbo bise Notre Histoire. https://youtu.

be/l3Qg0m8eNIM? si=OuCZGLlRvhU7UaFi Si abo gusa kuko na Diamond Platnumz yasohoye iyitwa Natulizana, Davido afatanyije na Adenkule Gold bashyize hanze iyitwa Only God Can Save Me, ndetse n’umuhanzi Fernando yasohoye iyo yise Poze. https://youtu.

be/BoMELShy1_o? si=J5tvuyMaGED0YzuH https://youtu. be/X-8B043Fg0I?

si=zQQJ-dIY0Jn4_H8O Abahanzi benshi baracyakomeje gushyira ibihangano byabo hanze bagamije gushimisha abakunzi babo ndetse banafasha abari mu rukundo gukomeza kugirana ibihe byiza banyurwa n’ibihangano byabo.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 6 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 5

Inkuru zishyashya

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize