Habuze gato ngo nibagirwe uwo nari we Gusa hari ikintu muri njye cyanze gupfa-Shaddyboo yateguje inkuru ibabaje y’ibyo yahuye nabyo mu buzima bwe
Imyidagaduro

Habuze gato ngo nibagirwe uwo nari we Gusa hari ikintu muri njye cyanze gupfa-Shaddyboo yateguje inkuru ibabaje y’ibyo yahuye nabyo mu buzima bwe

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 164 min gusoma
Habuze gato ngo nibagirwe uwo nari we Gusa hari ikintu muri njye cyanze gupfa-Shaddyboo yateguje inkuru ibabaje y’ibyo yahuye nabyo mu buzima bwe
Sanga:
writer.umunsi.com
Mbabazi Chadia wamenyekanye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga, yateguje ko mu minsi iri imbere agiye gushyira hanze inkuru idasanzwe y’ubuzima bwe. Ni inkuru azavugamo ibintu bitandukanye birimo uburyo yageze ahantu akibura burundu, ubu akaba arimo arimo arwana no gukira ibikomere Isi n’abantu bamuteye. Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Shaddyboo yavuze ko afite inkuru amaranye imyaka n’imyaka abana nazo muri we ariko akaba abona igihe kigeze ngo atobore avuge. Shaddyboo ufatwa nk’Umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yavuze ko ataritegura neza ariko vuba byose bizaba byarangiye. Ati "Ese naba niteguye neza? Ntabwo ari byo. Ukuri ni uko nkirimo kwiyubaka, ndacyarimo gukira, ndacyarimo kwiga guhumekera mu buzima bwari bunyishe. Gusa gukira rimwe na rimwe ntibitegereza igihe cya nyacyo, rimwe na rimwe hari igihe bihera rwagati mu nkubi y’umuyaga." Yakomeje avuga ko azatangira avuga agace kamwe ku kandi ubwo azaba arimo avuga inkuru ye. Uyu mugore w’abana babiri, yavuze ko Isi itigeze imubanira ndetse n’abantu baramusonga. Ati "Isi ntabwo yigeze imfata neza buri gihe. Mu by’ukuri yamenaguye ibice byanjye, abantu biba uko. Birenze uko mwe mushobora kubyiyumvisha." Aha niho yahise avuga ko mu minsi yashize yarari mu buribwe bukomeye kugeza aho na we atari akimenya. Ati "Mu gihe kinini naburiye mu buribwe, ngerageza kuba ahantu ntashoboraga kuba nanjye ubwanjye nakwimenya." yakomeje ati "Rimwe na rimwe iyo ubuzima bugoye, abantu barahunga bakihunga, bamwe bakihisha mu guceceka, abandi bakabaho mu bwoba... abandi bo bakihisha mu nzoga." Mbabazi Chadia yakomeje avuga ko yasanze mu nzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge ari ho abantu bagenda biburira gake gake. Ati "Mwese muzi uburyo nanywagamo, ariko uyu munsi hari ikintu numva; rimwe na rimwe ntabwo inzoga ari izo kwishimisha gusa ahubwo rimwe na rimwe ni ahantu abantu bagenda biburira gake gake." Avuga ko habuze gato ngo yibagirwe uwo yari we, gusa ngo muri we hari ikintu cyanze gupfa. Ati "Habuze gato ngo nibagirwe uwo nari we. Gusa hari ikintu muri njye cyanze gupfa. Narwanye no gukira n’ubu ndacyarwana nabyo kuko gukira ni urugendo." Chadia Akaba yarafashe umwanzuro ko Isi yagerageje kumurangiza ari yo we agomba kubaka Isi azabamo, ngo igihe azaba amaze gukira azaza nta we agamije kwangiza. Ati "Nafashe umwanzuro ko niba Isi navukiyemo yaragerageje kundangiza, ni yo nzubakamo Isi yanjye. Aho nshobora guhumekera, aho nshobora kuba nta bwoba, aho urukundo rutangira nikunda ubwanjye." Yakomeje ati "Umunsi umwe, igihe nzaba namaze kwiyubaka, nzagaruka ariko ntaje kugira uwo nangiza ahubwo nje gufasha." Yasoje ubutumwa bwe abwira abantu ko atavuze ibi kugira ngo bamugirire impuhwe. Ati "Reka ngire ikintu nshyiraho umucyo, ntabwo ndimo kubabwira ibi ku bw’impuhwe. Sinkeneye impuhwe zanyu kubera ko uyu munsi, nyuma ya byose ndishimye kandi ikirenze kuri byo, ndibohoye." Yasabye abantu bifuza kumenya uwo ari we wa nyawe kwihangana kuko ibintu byose atabivuga uyu munsi cyane ko na Netflix igenda isohora ibice gake gake.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 6 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 5

Inkuru zishyashya

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize