DJ Sonia yareze abantu 5 muri RIB
Imyidagaduro

DJ Sonia yareze abantu 5 muri RIB

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 96 min gusoma
DJ Sonia yareze abantu 5 muri RIB
Sanga:
writer.umunsi.com

Mu gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje kuba igicumbi cy'amakuru agenda asakazwa n'abazikoresha, hari ubwo ziba n'intandaro yo kwangiza ubuzima bw'abandi binyuze mu kubasebya, kubaharabika no kubashyira mu kaga. Ni ikibazo kimaze igihe kigarukwaho, ariko kuri DJ Sonia cyafashe indi ntera kugeza aho avuga ko ubu atakibasha guceceka.

Mu minsi ishize, DJ Sonia yabaye umwe mu bantu bavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko hakwirakwijwe amajwi n'amakuru avuga ko yasambaniye mu bwiherero bw'akabari yari ari kuvangiramo imiziki mu Karere ka Kicukiro.

Aya makuru yakwirakwijwe cyane, bamwe bayizera nta kimenyetso gifatika gitanzwe, abandi bayafata nk'ibihuha byagamije kumwangiriza izina.

Mu majwi yasakaye, havugwaga ko DJ Sonia yaba yaragiranye ibihe byihariye n'umwe mu bagabo bavuga ko ari umukire, ndetse ko hari umukozi ushinzwe umutekano wari warahawe amabwiriza yo kurinda ubwiherero bw'abakobwa mu gihe aba bombi bari baburimo.

Byanavuzwe ko icyo gikorwa cyamaze iminota irenga 40, ndetse ko nta wundi mukobwa wemerewe gukoresha ubwo bwiherero muri icyo gihe.

DJ Sonia yahakanye yivuye inyuma ayo makuru, avuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa bigamije kumuharabika no kumutesha agaciro mu maso y'abamukurikira ndetse n'abakoresha ibikorwa bye.

"Kumparabika ntibyabahagije, none murashaka no kungirira nabi"

Nyuma y'uko ayo makuru amaze gukwirakwira, DJ Sonia yashyize hanze ubutumwa bwafashwe nk'ubugaragaza uburemere bw'ibyo ari kunyuramo.

Yanasangije abamukurikira amajwi y'umuntu wamuburiraga ko hari abantu bafite umugambi wo kumugirira nabi. Mu butumwa bwe kuri Instagram, yagaragaje agahinda n'umujinya aterwa n'ibyo avuga ko amaze imyaka ahura na byo.

Yagize ati: "Yoo! Mbese ibintu bigeze kuri uru rwego koko? Biratangaje! Kumparabika ntibyabahagije, none murashaka no kungirira nabi? Mwamaze igihe kinini munsebya no kwangiza izina ryanjye, nkabirebera nkicecekera kuko numvaga bidakwiye kuntesha umwanya. Ariko ibyo murimo gukora ubu, ntabwo nzabirebera. Birahagije rwose!"

Aya magambo yerekana ko atafata ibi nk'ibihuha bisanzwe byo ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo abifata nk'ibimushyira mu kaga ndetse bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe bwite n'akazi akora.

Avuga ko amaze imyaka ine atanga ibirego muri RIB

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, DJ Sonia yatangaje ko ikibazo cyo gusebwa no guharabikwa atari icy'ubu. Avuga ko kimaze imyaka ine, kandi ko muri icyo gihe yakomeje kwitabaza inzego z'ubutabera.

Yasobanuye ko kuva mu 2023 kugeza uyu mwaka wa 2026 yatanze ibirego bitandukanye muri RIB, ariko kugeza ubu ngo nta gisubizo afata nk'igihagije yigeze abona.

Yagize ati: "Ibintu byose bagiye bamvugaho narabitangaga muri RIB. Nabonye ko bimaze gukomera, ni bwo natangiye no kubivuga ku mugaragaro kugira ngo abantu bamenye ibyo ndi kunyuramo."

Akomeza avuga ko bamwe mu bantu bakekwaho kumusebya yabashyikirije RIB, ariko akavuga ko kugeza ubu atarabona ko bakurikiranwa nk'uko abyifuza.

Ati: "Hari abo najyanye muri RIB, ariko sinigeze mbona bakurikiranwa. Ubu ndasaba ko ibyo birego byakurikiranwa kuko ibintu bimaze gufata indi ntera, kugeza aho banshyiraho n'ibikangisho."

DJ Sonia avuga ko abantu bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa barenga batanu.

Yagize ati: "Kuva muri 2023, 2024, 2025, na 2026, ntabwo abantu bari babizi ariko narabikoraga nagiye muri RIB, natanze ibirego bigera kuri bitatu, niyo mpamvu aha ngaha mvuze ngo ndambiwe gukomeza kubikora mu bwiru, niyo mpamvu mvuze ngo reka nze mbishyire ahagaragara mubibone mwumve ko hari ikintu nakoraga, n'ubwo nta kintu cyavuyemo. Ariko abantu ni benshi, ni abantu barenga batanu (5)."

Izina ryubatse mu mwuga rituma aba mu majwi

DJ Sonia ni umwe mu bakobwa bake bageze ku rwego rwo kwigaragaza mu mwuga wo kuvanga imiziki mu Rwanda, umwuga wari usanzwe ugaragaramo abagabo benshi.

Mu rugendo rwe, yagiye yigarurira abakunzi b'umuziki binyuze mu bitaramo bitandukanye no kwerekana ubuhanga mu kuvanga imiziki. Kuba ari umuntu uzwi cyane bituma amakuru amuvugwaho akwirakwira byihuse, yaba ari ukuri cyangwa ibihuha.

Gusebya no guhoza umuntu ku nkeke ku mbuga nkoranyambaga ni icyaha.

Ikibazo DJ Sonia agarukaho si icyihariye kuri we gusa. Mu myaka yashize, ibikorwa byo guharabika abantu, gukwirakwiza ibihuha no kubashyira ku nkeke hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga byakomeje kwiyongera.

Amategeko y'u Rwanda abihana. Itegeko nº 60/2018 ryo gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga riteganya ibihano ku muntu uhoza undi ku nkeke cyangwa akamukurikirana akoresheje ikoranabuhanga (Cyber-stalking).

Iyo icyo cyaha gihamye, uwagikoze ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y'amezi atandatu n'imyaka ibiri, ndetse agacibwa n'ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) na rwo rwagiye rugaragaza ko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gusebya abandi cyangwa gukwirakwiza amakuru atizewe hagamijwe gushaka ababakurikira (followers) cyangwa ubwamamare (views), bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw'ababikorerwa kandi bigahanwa n'amategeko.

Ku ruhande rwa DJ Sonia, avuga ko icyo yifuza muri iki gihe atari ugusubiza abamuvuga, ahubwo ari uko inzego zibishinzwe zikurikirana abo ashinja kugira uruhare mu bikorwa byo kumuharabika, kugira ngo haboneke ubutabera no gukumira ko ibisa n'ibi bikomeza kuba ku bandi.



Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 6 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 5

Inkuru zishyashya

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize