DJ Brianne yabonye umuryango umwitaho muri Canada
Imyidagaduro

DJ Brianne yabonye umuryango umwitaho muri Canada

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 214 min gusoma
DJ Brianne yabonye umuryango umwitaho muri Canada
Sanga:
writer.umunsi.com

DJ Brianne wamaze kwemeza ko yimukiye muri Canada, yahishuye ko yahabonye umuryango wamwakiriye ukamufata mu nshingano, aho kuri ubu ari wo umwitaho kuri buri kimwe ndetse ukaba ari na wo uhagarariye inyungu ze.

Ibi DJ Brianne yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na igihe  dukesha iyi nkuru, ubwo yakomozaga ku rugendo arimo muri Canada, aho yerekeje mu minsi ishize yitabiriye ibitaramo yatumiwemo.

Byitezwe ko DJ Brianne azacuranga mu bitaramo birimo ikizabera mu Mujyi wa Ottawa ku wa 26 Nzeri 2026 n’ikizabera i Montréal ku wa 3 Ukwakira 2026.

Muri iki kiganiro, DJ Brianne yahishuye ko yamaze kwimukira muri Canada, aho ari kubarizwa kugeza ubu, ndetse akaba yarahabonye umuryango wamwakiriye ukamwitaho.Uyu muryango DJ Brianne yahishuye ko ari uwa Ufitinema Ferdinand, benshi bazi nka DJ Ferrydee, ari na we wateguye ibitaramo azacurangamo.

Agaruka ku buryo bahuye, DJ Brianne yagize ati: “Hano nahabonye ababyeyi! Ferdinand afite umugore akambera umujyanama ku Isi y’Imana. Kuba uri kumbona hano nseka nishimye, ubuzima bwanjye bwose Imana yaragiye ibutereka mu biganza bye.”

DJ Brianne ahamya ko uyu mubyeyi, wari warabonye ko afite ibibazo, ariwe muntu wa mbere wafashe iya mbere mu kumuganiriza no kumusobanurira ko ashobora guhinduka ndetse akiga no kubabarira ibyahise.

Ati “Ni umubyeyi wanyigishije ko ubuzima butarangirira ku mbuga nkoranyambaga no kwibabarira, hanyuma ananyigisha kubabarira abandi ...... Anyigisha uko nakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwiza. Ibyo bintu nta wundi muntu wari warabinyeretse. Guhera ubwo natangiye kugira isoni z’ibyo nakoraga cyera, ariko kuko yanyigishije kwibabarira, nkajya nibabarira.”DJ Brianne yavuze ko uyu mubyeyi ari we wamusabye ko yajya gucuranga muri Canada, ndetse kugeza ubu akaba yariyemeje gutura muri iki gihugu, aho DJ Ferrydee azajya amufasha gushaka akazi.

DJ  Brianne

DJ Brianne

DJ Brianne yavuze ko kuba agiye kure bitazakuraho inshingano yari asanzwe afite zo kwita ku bana, ati“Abana na bo bari mu nshingano zanjye, ntaho nagiye. Ahubwo ubu ni bwo bigiye kugenda neza, kuko nanjye ibintu ngiye kwitaho ni akazi.”

Uyu mukobwa yavuze ko, uretse akazi agiye guha umwanya uhagije, nyuma y’ibi bitaramo ateganya no gutangira kwiga Igifaransa.Ati “Ikintu ngiye kwitaho ni akazi 

...... ngiye no kubanza kwiga Igifaransa, kubera ko umujyi mbamo ari rwo rurimi bakoresha kandi nahoze nshaka kucyiga. Rero nyuma y’igitaramo bazandebera uko najya kucyiga.”DJ Brianne ahamya ko agiye gushaka amafaranga mu buryo ubwo ari bwo bwose kugira ngo akomeze kwita ku bana yari asanzwe yitaho.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 6 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 5

Inkuru zishyashya

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize