Bishop Harerimana yahamijwe ubuhemu no kugurisha ikintu cy’undi
Imyidagaduro

Bishop Harerimana yahamijwe ubuhemu no kugurisha ikintu cy’undi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 239 min gusoma
Bishop Harerimana yahamijwe ubuhemu no kugurisha ikintu cy’undi
Sanga:
writer.umunsi.com

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwahamije Bishop Harerimana Jean Bosco wayoboraga Itorero Zeraphat Holy Church ibyaha by’ubuhemu no kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate, rumuhanisha igifungo cy’imyaka ine isubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

Bishop Harerimana kandi yategetswe kwishyura Monique Nyiratuza Rudacogora indishyi za miliyoni 2,5 Frw ndetse na miliyoni 24 Frw z’agaciro k’imodoka ye yagurishije.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Nyiratuza Monique yahaye Bishop Harerimana ibibanza bibiri biri mu Karere ka Rubavu n’ikibanza kimwe kiri mu Karere ka Gasabo i Gasogi. Nyiratuza yaje gusanga uwo mutungo waranditswe ku Itorero rya Zeraphat Holy Church, bityo ntiyongera kuwugiraho uburenganzira.

Yanamusigiye imodoka yo mu bwoko bwa Fortuna, ariko ngo yaje kuyigurisha atabizi, aguramo indi modoka yo mu bwoko bwa Vigo.

Ubushinjacyaha bwamureze ibyaha by’ubuhemu no kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate, busaba Urukiko kubimuhamya no kumuhanisha ibihano bitandukanye birimo igifungo n’ihazabu. Bwanasabye ko habaho guteranya ibihano bitewe n’impurirane mbonezamugambi, agahanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 1,5 Frw.

Ku ruhande rwa Nyiratuza Monique Rudacogora, yisunze Ubushinjacyaha asaba indishyi zisaga miliyoni 400 Frw, ashingiye ku mutungo we uvugwaho kunyerezwa.

Urukiko rwemeje ko Bishop Harerimana ahamwa n’icyaha cy’ubuhemu ku bibanza bibiri byo mu Karere ka Rubavu, ariko ko atagihamwa ku kibanza kiri i Kigali. Rwanamuhamije icyaha cyo kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate.

Rwahise rumuhanisha igifungo cy’imyaka ine isubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw. Nanone rwemeje ko Nyiratuza agomba guhabwa indishyi zingana na miliyoni 2,5 Frw, ndetse agasubizwa agaciro k’imodoka ye ya Fortuna kangana na miliyoni 24 Frw.

Ku mitungo iherereye mu Karere ka Rubavu, nta cyemezo cyafashweho kuko yanditswe ku Itorero rya Zeraphat Holy Church.

Bishop Harerimana Jean Bosco afite n’urundi rubanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina. Uru rubanza arureganwamo n’umugore we, aho Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka irindwi, naho umugore we agasabirwa igifungo cy’imyaka itatu.

Icyemezo kuri uru rubanza kizatangazwa ku wa 14 Gicurasi 2026.

bishop_harerimana_bosco_ni_umwe_mu_banyabitangaza_bahagurukanye_imbaraga_zo_gukora_ibikomeye-41a45-3e6c8.jpg

whatsapp_image_2024-10-24_at_10.40_46_1_-e89c7-2-00b3c.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 6 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 5

Inkuru zishyashya

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize