Bigwi Gold  yashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya yise 'GUDO'
Imyidagaduro

Bigwi Gold yashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya yise 'GUDO'

Admin User2026 Gicurasi 2418 min gusoma
Bigwi Gold  yashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya yise 'GUDO'
Sanga:
writer.umunsi.com

Umuhanzi Nyarwanda Bigwi Gold  umaze kwigarurira imitima ya benshi kubera impano ye, yashyize hanze amashusho yindirimbo yise ‘GUDO’ yahimbye afatiye ku rurimi rwo muri Nigeria.

Ni indirimbo Gold Bigwi avuga ko yakomotse ku kuba yari amaze igihe abona abantu birengagiza impano ye mu bikorwa bitandukanye bityo agashaka kubabwira ko impano ye ariyo muyobozi kandi ko adateze kuyifasha hasi.

Mu kiganiro Bigwi Gold yagira na Umunsi.com, yagize ati:”Iyi ndirimbo GUDO nayihaye iri zina ndikuye mu rurimi rwo muri Nigeria, ariko risobanuye ‘Umuyobozi’. Ni izina natekereje nshaka kugaragaza ko impano yanjye ari we muyobozi wange kandi ko ntateze kuyifasha hasi”.

Yakomeje agira ati:”Urabona , hari abantu maze iminsi mbona, bategura ibintu kandi mbona nagashyizwemo ariko kubera ko ntabaguriye cyangwa ngo mbe ndi wa muntu usangira nabo, bakanga ngo ngaragaramo. Abo baba bagamije kunsha intege ariko nanditse ‘Gudo’ ngaragaza ko uko byagenda kose ntazahagarara”.

Bigwi Gold wagiye agaragara mu ndirimbo nyinshi zishimangira impano ye, ni umwe mu Basore bo mu Karere ka Rubavu berekana ko umuziki awushoboye nk’uko na we adahwema kubigaragaza binyuze mu bikorwa.

Mu karere ka Rubavu  hari hamwe mu habarizwa ibitaramo bitandukanye n’amarushanwa agamije guteza imbere impano z’abantu batandukanye babikwiriye gusa ngo bikaba byaramaze guhindura umuvuno ibintu basangamo ikibazo gikomeye cyo kuzamenya ufite impano nyakuri ngo abe ari we ufashwa.

Muri ayo mashusho y'indirimbo ‘Gudo’ hagaragaramo umuraperi HAJP.

Bigwi Gold yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Goroba, Nsanga, Wowe, Shoti,Patina yafatanyije na Apple Gold, You  , Feza, Mbwira, Ruhuka imaze amezi 4 kuri YouTube no kuzindi mbuga zicuruza umuziki, Asifiwe imaze amezi 10 , Modo n'izindi zitandukanye.

GUDO, mu buryo bw'amajwi yakozwe na Rog b Beatz mu gihe mu buryo bw'amashusho yakozwe kandi ikanayoborwa na Big Deal afashijwe na Juscare Empo.

1001679129.jpg

1001679123.jpg

1001679132.jpg

1001679126.jpg

1001679135.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 6 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 5

Inkuru zishyashya

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize