Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane
Ubuzima

Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 296 min gusoma
Abaganga b’amenyo bagaragaje amakosa 9 abantu bakunze gukora mu koza amenyo ashobora kuyangiza vuba cyane
Sanga:
writer.umunsi.com

Koza amenyo cyane cyangwa ukoresheje imbaraga nyinshi ntibivuze ko uba wayasukuye neza bihagije. Abahanga mu by’amenyo bavuga ko uburyo bwo koza amenyo bushobora kugira uruhare mu kwangiza amenyo n’ishinya, cyane cyane iyo umuntu akoresha imbaraga nyinshi cyangwa ukayoza mu gihe kitari icyabyo.

DORE AMAKOSA 9 ABANTU BAKUNZE GUKORA N’UKO WAYAKOSORA:
1. Koza mu kanwa n’amazi ako kanya umaze koza amenyo: Iyo umaze koza amenyo ukoresheje umuti urimo ‘fluoride’, ntibyaba byiza uhise woza mu kanwa n’amazi menshi uri n’urimo gukora isuku n’ubundi. Kubikora bishobora gukuraho iyo ‘fluoride’ iba yasigaye ku menyo, bityo ikagabanya igihe imara ifasha kurinda amenyo kwangirika.

2. Gukoresha imbaraga nyinshi mu koza amenyo: Abantu bamwe batekereza ko gukoresha imbaraga nyinshi boza amenyo bituma amenyo arushaho kugira isuku. Ariko gukoresha imbaraga nyinshi bishobora kwangiza igice cy’amenyo kiri hafi y’ishinya, kandi bituma amenyo arushaho kugira ububabare iyo ahuye n’ubukonje cyangwa ubushyuhe by’umwihariko iyo wamenyereye kuyoza ukababaza.

Abahanga batanga inama yo gukoresha uburoso bufite utwoya tworoshye (soft bristles) no koza amenyo witonze aho kuyasukura nk’aho uri kuyasiga.Ikindi kimenyetso gishobora kukwereka ko ukoresha imbaraga nyinshi ni igihe utwoya two ku buroso dutangira gukwirakwira cyangwa kugorama (Tukamera nk’ubwatsi buryame cyangwa bwakubiswe n’umuyaga mwinshi).

3. Gukoresha ‘mouthwas’h ako kanya umaze koza amenyo: Gukoresha umuti wo koza mu kanwa (mouthwash) ako kanya nyuma yo koza amenyo bishobora gukuraho fluoride nyinshi iba isigaye mu kanwa.

Abahanga bavuga ko, niba ushaka gukoresha mouthwash irimo fluoride, ushobora gutegereza iminota byibura kuva kuri 15 na 20 nyuma yo koza amenyo. Ushobora kandi kuyikoresha mu kindi gihe, urugero nyuma ya saa sita, aho kuyikoresha ako kanya nyuma yo koza amenyo.

4. Gushyira umuti w’amenyo mwinshi cyane ku buroso: Ntibikenewe ko wuzuzaho uburoso umuti w’amenyo. Ku bantu bakuru, ingano ingana n’akabuto kamwe k’amashaza (pea-sized amount) y’umuti urimo fluoride irahagije.Gushyiraho mwinshi bishobora gutuma haboneka urufuro rwinshi mu gihe cyo koza amenyo, bigatuma umuntu ahita ashaka kurukuramo, bityo uko gukoresha amazi menshi bigakuraho burundu iyo fluoride.

5. Guhita woza amenyo nyuma yo kunywa ikawa cyangwa kurya ibirimo aside: Ibiribwa n’ibinyobwa bifite aside, harimo ikawa n’umutobe w’amacunga, bishobora kwangiza ‘enamel’ mu gihe gito.

Guhita ukoresha uburoso n’imbaraga muri icyo gihe bishobora kongera kwangiza enamel. Inama itangwa n’abahanga ni ugutegereza nibura isaha imwe nyuma yo kurya cyangwa kunywa ibintu bifite aside mbere yo koza amenyo. Mu gihe utegereje, ushobora kunywa cyangwa koza mu kanwa n’amazi.

6. Kutamara iminota ibiri woza amenyo: Abahanga batanga inama yo kumara iminota ibiri woza amenyo inshuro ebyiri ku munsi. Kumara iminota ibiri woza amenyo witonze biruta kumara amasegonda 30 uyasukura ukoresheje imbaraga nyinshi.

7. Kwibanda cyane ku menyo y’imbere ugasiga ay’inyuma: Abantu benshi bamara igihe kinini ku menyo y’imbere, ariko ntibabashe kugera ku menyo y’inyuma kuko kuyageraho bigoye.

Nyamara ‘plaque’ ishobora kwirundanya cyane ku menyo y’inyuma (molars) no hafi y’aho amenyo ahuriye n’ibindi bice bikaba byateza ikibazo gikomeye.Uburyo bworoshye ni ugutandukanya mu kanwa ibice bine ukayoza uhereye: hejuru iburyo, hasi iburyo, hejuru ibumoso na hasi ibumoso. Mara hafi amasegonda 30 kuri buri gice, kugira ngo amenyo yose abone umwanya ungana.

8. Kwibagirwa ko ishinya na yo igomba kozwa: Gusa kunyereza uburoso hejuru y’amenyo ntibihagije. Ahantu amenyo ahurira n’ishinya ni hamwe mu hantu plaque ishobora kwirundanyiriza. Abahanga batanga inama yo gushyira uburoso ku nguni ya dogere hafi 45° aho amenyo ahurira n’ishinya, hanyuma ugakoresha udutembabuzi tworoshye kandi tuzenguruka hose.

Irinde kunyereza uburoso cyane imbere n’inyuma nk’aho uri gusya, kuko bishobora gukomeretsa ishinya.Urasabwa gukoresha imbaraga nkeya cyane.

9. Kwibwira ko koza amenyo byonyine bihagije: Koza amenyo ni ingenzi, ariko ntibisukura buri hantu hose hagati y’amenyo. Ni yo mpamvu ari ngombwa gukoresha kimwe mu bikoresho bifasha gusukura hagati y’amenyo buri munsi, bitewe n’uko amenyo yawe ateye: nka dental floss, floss picks cyangwa interdental brushes.Ni byiza kandi koza ururimi witonze, kuko rushobora kugiraho udukoko n’ibisigazwa by’ibiribwa bishobora gutera umwuka mubi wo mu kanwa.

IBINDI BIBAZO ABANTU BAKUNZE KWIBAZA

Ese flossing ikorwa mbere cyangwa nyuma yo koza amenyo?
Ubushakashatsi bumwe bwagaragaje ko gukoresha floss mbere yo koza amenyo bishobora kugabanya plaque iba hagati y’amenyo kandi bigasigira fluoride nyinshi aho hantu. Ariko American Dental Association ivuga ko ushobora gukoresha floss mbere cyangwa nyuma yo koza amenyo, kandi ugakomeza kubona inyungu zo kuyikoresha.

Ese umuti w’amenyo urimo ‘Amakara’ ni mwiza mu koza amenyo?

Abahanga bavuze ko nta bimenyetso bihagije byerekana ko umuti w’amenyo arimo amakara ufite umutekano cyangwa ukora neza mu gusukura amenyo.Ese ni bibi gutosa uburoso mbere yo gushyiraho umuti w’amenyo? Oya. Abahanga bavuga ko nta bimenyetso bihagije byerekana ko gutosa uburoso mbere cyangwa nyuma yo gushyiraho umuti w’amenyo bigabanya ubushobozi bwo koza amenyo.

koza amenyo neza si ugukoresha imbaraga nyinshi. Koresha uburoso bworoshye, koza iminota ibiri, witondere aho amenyo ahurira n’ishinya, sukura hagati y’amenyo buri munsi kandi wirinde guhita woza mu kanwa n’amazi menshi umaze gukoresha umuti urimo fluoride.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha
Ubuzima

Uburyo 8 bwafasha kurinda no kunoza imikorere y’ibihaha

Ibihaha ni igice cy’ingenzi cy’umubiri, kuko bidufasha guhumeka no kubona umwuka wa ogisijeni ukenewe kugira ngo umubiri ukore neza.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije
Ubuzima

Inama 4 z’umuhanga mu mirire zagufasha kubona poroteyine na fibre bihagije

Kubona poroteyine na fibre bihagije mu mafunguro ya buri munsi ntibisaba ko umuntu ahora apima buri gram y’ibyo yariye. Umuhanga mu mirire avuga ko kubaka gahunda y’amafunguro isubirwamo kandi irimo ibiribwa bitandukanye bishobora gufasha umuntu kubona izo ntungamubiri ku buryo buhoraho.

Ass. Editor2026 Ukwakira 2
Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri
Ubuzima

Ubushakashatsi: Abantu barwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara kanseri

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abantu bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2 (Type 2 Diabetes) bashobora kugira ibyago byinshi byo kwandura kanseri ugereranyije n’abatayifite. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku makuru y’abaturage bose bakuze bo muri Danemark, kuva mu 1996 kugeza mu 2022.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
Ubuzima

Abagore batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Abagore benshi bashobora guhura n’impinduka mu bijyanye n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kubyuka k’ubushake, kugera ku byishimo bya nyuma cyangwa kubabara mu gihe cy’imibonano.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu
Ubuzima

Urubyiruko rureba 'Poronography' rukomeje kwiyongera ! Menya impamvu

Muri iyi si y’ikoranabuhanga, cyane cyane urubyiruko, bahura n’amashusho menshi ya filime z’urukozasoni, ku buryo bamwe babaye imbata zo kwikinisha n’izindi ngaruka ziterwa n’ayo mashusho.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Ngibi ibyo ugomba kwirinda mbere yo gutera akabariro
Ubuzima

Ngibi ibyo ugomba kwirinda mbere yo gutera akabariro

Hari ibiribwa n’ibinyobwa bishobora gutuma umuntu yumva atameze neza mbere cyangwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Akenshi ikibazo ntikiba ku biribwa ubwabyo, ahubwo gishobora guterwa n’uko bigira ingaruka ku igogora, ku bitotsi, ku mubiri cyangwa ku buryo umuntu yiyumva.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 24

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize