Bwiza n'abandi bahanzi bakomeye bagiye guhurira mu bitaramo bya tour du Rwanda festival
Imyidagaduro

Bwiza n'abandi bahanzi bakomeye bagiye guhurira mu bitaramo bya tour du Rwanda festival

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 175 min gusoma
Bwiza n'abandi bahanzi bakomeye bagiye guhurira mu bitaramo bya tour du Rwanda festival
Sanga:
writer.umunsi.com
Nyuma yo kuva muri uganda, umuhanzikazi Bwiza ndetse n'abandi bahanzi barimo Kenny Sol, Kivumbi King, Ruti Joël, Bushali, DJ Marnaud na Symphony Band batangajwe mu bazasusurutsa abazitabira ibitaramo bya Tour du Rwanda Festivals, bizabera mu Turere twa Huye, Rubavu, Musanze ndetse no mu Mujyi wa Kigali. Ibi bitaramo byateguwe mu rwego rwo guherekeza irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda, rigiye gukinwa ku nshuro ya 18 kuva ribaye mpuzamahanga mu 2009. Ni igikorwa cy’iminsi umunani kizazenguruka igihugu cyose, cyikazagahuza siporo n’imyidagaduro mu rwego rwo gukomeza kuryoshya ubunararibonye bw’abakunzi b’amagare. Irushanwa rya Tour du Rwanda 2026 rizakinwa hagati ya tariki ya 22 Gashyantare n’iya 1 Werurwe 2026, rikazaba rigizwe n’ibilometero 993. Biteganyijwe ko rizanyuramo uduce dutandukanye tw’igihugu, aho buri gace rizageramo hazajya habera ibitaramo byiswe “Tour du Rwanda Festivals” bigamije gususurutsa abitabiriye n’abakunzi b’amagare. Abateguye ibi bitaramo bavuga ko ari uburyo bwo gufasha abakunzi ba siporo kutagira umunaniro, bakarushaho kuryoherwa n’ibi birori by’amagare byitabirwa n’amakipe atandukanye yo ku rwego mpuzamahanga. Aba bahanzi batangajwe mu bazasusurutsa abazitabira ibi bitaramo, buri umwe muri bo afite umwihariko n’uruhare rukomeye mu muziki nyarwanda. Umuhanzikazi Bwiza umaze kubaka izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, azasusurutsa abakunzi be mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo iz’urukundo n’izo kubyina. Ni umwe mu bahanzikazi bagezweho, bakomeje kugaragaza ko bafite ijambo rikomeye mu muziki w’iki gihe. Kenny Sol kandi nawe yashimiye abamugiriye icyizere, avuga ko yiteguye gutanga ibyishimo ku bazitabira ibi bitaramo. Yagize ati “Ibyo nsabwa ni akazi no gushimisha abazaba bitabiriye iki gikorwa. Bazaze ari benshi kandi twiteguye kubaha ibyishimo kuko ni byo tubagomba.” Umuraperi Bushali uzwiho injyana ya Kinyatrap, na we yateguje ibihe byiza, asaba Abanyarwanda kuzaza gushyigikira abakinnyi b’amagare by’umwihariko ab’imbere mu gihugu. Yagize ati “Icyo nabwira abantu ni ukuzaza ari benshi tugashyigikira abakinnyi bacu cyane cyane ab'Abanyarwanda.” Muri aba bahanzi kandi harimo Ruti Joël, uzwi mu ndirimbo za gakondo, bikaba biteganyijwe ko azatanga umwihariko mu bitaramo byitezweho guhuza ibyiciro bitandukanye by’abakunzi b’umuziki. Hari kandi Kivumbi King, umwe mu bahanzi bafite indirimbo zakunzwe cyane mu rubyiruko, hamwe na DJ Marnaud na Symphony Band bazafasha mu gususurutsa no guha umwimerere ibi bitaramo. Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) yavuze ko ibi bitaramo bisanzwe biherekeza Tour du Rwanda bigamije gutuma abakunzi b’amagare barushaho kuryoherwa n’irushanwa. Yagize ati “Hari ibirori bya siporo tuba twatanze ariko abakunzi b’amagare baba bakeneye no kuruhuka. Ibi bitaramo bibafasha kurushaho kunezerwa no kumva ko Tour du Rwanda atari siporo gusa, ahubwo ari igikorwa gihuriza hamwe abantu benshi.” Tour du Rwanda yakomeje kwagura imbibi, aho uretse kuba ari irushanwa rikomeye ku ngengabihe mpuzamahanga, inafasha mu kumenyekanisha u Rwanda nk’ahantu heza ho gusura no gutura, binyuze mu bukerarugendo n’imyidagaduro. Ibitaramo bya Tour du Rwanda Festivals biteganyijwe kuzabera ahazaba hari ihuriro rikomeye ry’abakunzi b’amagare, bityo bikazaba umwanya mwiza wo kwishimana, gushyigikira abakinnyi no kunezerwa n’umuziki w’abahanzi bakunzwe mu gihugu.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 6 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 5

Inkuru zishyashya

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize