Saturday, May 18
Shadow

Umuyobizi wa Radio yakubise umunyamakurukazi amugira intere

Inkuru nk’izi ntabwo ziba zisanzwe mu matwi y’abazumva batandukanye na cyane aba ari inkuru zaidasanzwe.Ntabwo wapfa kumva umuyobozi wa Radiyo runaka warwanye n’umunyamakuru ni ibintu bigoye cyane kubyumva gusa kuri ubu byabayeho, bapfa ko umunyamakuru yariye amafaranga yo kwamamaza.

Binyuze ku mashusho arigukwirakwira kumbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri twitter, umunyamakuru yagaragaye ari guhondagurwa n’umuyobozi we wa Radiyo amuhora kuba yariye amafaranga yo kwamamaza yari azanwe n’umukiriya wabo washakaga ko bamwamamariza.Iyi Radiyo ikorera mu gihugu cya Uganda yasize inkuru imusozi dore umuyonozi wayo yayishyize mu kangaratete.


Iyi radiyo yitwa Kanungu FM ivugira kuri 91.5 Megerhertz ikorera mu gihugu cya Uganda yabaye urwamenyo binyuze kuri uyu muyobozi wayo witwa Twinamatsiko Nelson, wafashwe amashusho n’abantu batatangajwe ari gukubita umukozi wayo witwa TUMURANYE Anitha nk’uko byatangajwe n’abasobanuraga iby’aya mashusho bari iruhande y’ahaberaga imirwano yari ishyamiranyije ba bombi bapfa amafaranga yo kwamamaza.

Uyu mugore yasimbutse afata umuyobozi wa Radiyo amutera umunigo abikora asa n’umwaka amafaranga azwi nka ‘Comission’ ihabwa umunyamakuru wazanye uwamamaza gusa uyu muyobozi nawe akemera kuyishyura.Uyu muyobozi wa Radiyo we avuga ko ubwo uyu mukiriya yamaraga kuzana amafaranga akayahereza uyu mukobwa Anitha yanze kuyahereza uyu muyobozi wa Radiyo niko gufata mu mashati aya mwaka undi nawe akanga kuva ku izima.

Ubusanzwe, uyu mukobwa bivugwa ko yanze gutanga 88% by’amafaranga yishyuwe n’uyu mukiriya ahubwo ashaka kuyikubira yose dore ko ngo nambere yari yaramuhaye umwanya akamwakira mu kiganiro.Ibi byatumye manager, amwegera amusaba amafaranga kuneza undi nawe araymwima.Mbere y’uko ibi byose biba, uwitwa Anitha yahoze akora kumuryango w’iyi Radiyo yakira abakiriya n’abayigana gusa nyuma aza kwimurirwa inshingano ajya no gutanga umusada aho yahise ahabwa ibiganiro bimwe na bimwe.

Iyi radiyo yabereyeho aya mabara yose nyirayo ni umuyobozi ukomeye dore ko ari Minisitiri w’ikoranabuhana n’itumanaho witwa Hon. Chris Baryomunsi.Ese byari bikwiriye ko umuntu aragwa ibirego nk’ibi byo gukubita umunyamakuru kandi ari umuyobozi wa Radiyo? Ese uyu munyamakuru we yari bwemere kwijandika mu ntamabara n’umuyobozi we.Duhe ibitekerezo byawe.