Menya akamaro ko kunyara nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina

05/02/2023 03:34

Ubusanzwe bamwe babikora nk’umurimbo batazi ko ari ingenzi cyane cyangwa ko bifite umumaro ukomeye by’umwihariko kubuzima.Ese nibwo wakumva ko ari ingenzi cyane kunyara nyuma yo gutera akabariro? Muri iyi nkuru turagerageza kurebera hamwe impamvu yabyo.

Burya igikorwa cyo nyara nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina kigira akamaro kanini k’umugore kuko bifasha gusohora udukoko dutera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari n’indi myanda yose yinjirira muri icyo gikorwa.Gukora imibonano mpuzabitsina bituma hari udukoko (microbes) dutera uburwayi tujya mu muyoboro w’inkari. Igihe izo microbes zihari, zirazamuka zikajya mu ruhago rw’inkari ari nabyo bishobora gutera ubwandu bw’umuyoboro w’inkari.Imyanda kuba yakwinjira mu gitsina cy’umugore ntabwo bituruka gusa ku kuba umugabo yinjije igitsina ahubwo inzobere zitangaza ko no gukoresha intoki mu gihe cyo gutegurana nabyo ngo byinjiza microbes zinyuranye ari nayo mpamvu umugabo aba agomba byibuze gukaraba intoki mbere y’igikorwa cyangwa se umubiri wose, ndetse n’umugore agakaraba.

Mu gihe kandi umukobwa cyangwa umugore anyaye nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, bituma za microbes zisohoka mu mubiri nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Sante Plus Mag mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti ‘Voici pourquoi vous devez uriner après chaque rapport sexuel !’Ikindi inzobere zagaragaje ni uko imibonano mpuzabitsina ari inzira ikomeye itera abagore kurwara ubwandu bw’umuyoboro w’inkari ari nayo mpamvu bagirwa inama zo kunyara nyuma yo gukora icyo gikorwa.Inzobere zitangaza ko umugore aba agomba kunyara akirangiza gukora imibonano mpuzabitsina, yatinda akamara iminota 45.

Abaganga batangaza ko aho umugabo atandukanira n’umugore ari uko kurangiza k’umugore (l’éjaculation feminine/ female ejaculation) bitabera mu muyoboro w’inkari (urètre /ureter) ari nayo mpamvu gusohora imyanda yose yaba yinjiye mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina bigomba gukorwa ari uko umugore anyaye.

Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari burangwa n’iki? Kubabara no kokera uri kunyara, Gushaka kujya kunyara cyane kandi wanajyayo ukanyara duke, Kuribwa mu kiziba cy’inda no mu gice cy’umugongo cyo hasi, Kumva unaniwe cyane ukanahondobera, Inkari zinuka, zijimye, rimwe na rimwe hakazamo n’amaraso, Iyo mikorobe zigeze mu mpyiko uratengurwa ukagira n’umuriroNuramuka ubonye kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso usabwe kwihutira kugana muganga

Advertising

Previous Story

Dore uburyo bwo kuryama ubwiza n’ububi ukwiriye kugendera kure cyane

Next Story

Dore uko wakwivanamo uwo mwakundanaga cyane nyuma bikanga mugatana

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop