Yafanaga Jay Polly byo gupfa ! Umukobwa mwiza yahishuye iby’urukundo yakundaga nyakwigendera avuga ko azamusimbura- VIDEO

02/03/23 20:1 PM
1 min read

Ubusanzwe urukundo rurasanzwe ndetse gukunda umuntu ni ibintu bisanzwe ariko biba ibidasanzwe mu gihe uziyumvamo gukunda uwo mutazigera muhura ugashengurwa no kumva ko yavuye mu mubiri mudahuye cyangwa ngo muganire.Muri iyi nkuru umwana w’umukobwa aratuganirira atubwire ubuzima we n’uko yakunze umuraperi Jay Polly (Nyakwigendera).

Ubusanzwe yiyita mushiki we bitewe n’urukundo yamukundaga akiri ho ndetse akemeza ko atigeze ahagarika ku mukunda na cyane ko yemeza ko yifuza kuzagera ikirenge mu cye agakora ibyo yasize atarangije muri Muzika Nyarwanda.Yatangaje ko yasohoye indirimbo nshya ,ahishura ikintu gikomeye kuri nyakwigendera Jay Polly.Tuyizere Kellia umaze kumenyekana mu muziki Nyarwanda nka Kellia, kubera ibihangano bye bikomeje kunyura abakunzi be n’abumuziki nyarwanda muri rusange ,yahishuye ko kuba u Rwanda rwarabuze umuhanzi nka jay polly we abifata nk’umuntu warufite ingingo z’umubiri agatakaza rumwe ari igihombo gikomeye ariko yemeza ko akwiriye gukora iyo bwabaga akusa ikivi yatangiye.

Mu kiganiro yahaye Juli tv ikorera kuri youtube yavuze ko yakuze aziko azaririmba injyana ya Hip Hop nka nyakwigendera umuhanga akaba umwe mubavumbuye injyana ya Hip Hop Jay polly kandi ko kugeza ubu inzozi ze zigikomeje cyane. Yagize ati:”Nakuze numva indirimbo za Jay Polly ku buryo ntayindi njyana numvaga nzaririmba ni nkura uretse iyi,kandi kugeza ubu ndakomeje ntabwo nzasubira inyuma injyana izahora mu mutima wanjye iteka nk’uko nawe yayikundaga kandi ko yumvaga we yanayipfira.

REBA HANO IKIGANIRO N’UYU MWARI WIHEBEYE NYAKWIGENDERA JAY POLLY

Kellia yashyize hanze indirimbo yise “RENGE” ivuga k’umuhungu n’umukobwa bari mu rukundo ariko batabeshyanya. Uyu mwari yasobanuye iri jambo yitiriye izina ry’indirimbo ye avuga ko ubusanzwe renge rikoreshwa n’urubyiruko rikaba riva mu cyongereza icyakora mu Kinyarwanda cy’ubu rikaba rivuga uburyarya. Ati”urukundo ngukunda si RENGE”.

Indirimbo RENGE ije nyuma ya MON BEBE yaherukaga gushira hanze, akayinyuza kuri konti ye ye Youtube yitwa ‘Kellia Official’.Ubusanzwe umuziki uba mu maraso y’abawukunda niyo mpamvu uyu mwana w’umukobwa yahisemo gukomeza gukora umuziki kugira ngo yuzuze inzozi z’uwo yahose afana kugeza ubu utakiri mu isi y’abazima Nyakwigendera Jay Polly.

REBA HANO RENGE BY KELLIA

Go toTop