Dorimbogo yanenze Ama G The Black ushyira muri video ze abakobwa bambaye ubusa avuga ko atakwemera gukorana nawe indirimbo

04/02/2023 21:42

Mu buzima busanzwe guhura kw’abantu n’abandi ni ibintu bisanzwe ,ariko iyo hajemo ko umuntu muzahura cyangwa mwahuye ari icyamamare akenshi warakuze umwumva cyangwa umubona kubyuma by’ikorana buhanga uba wumva wenda kumera amababa nk’uko byagendekeye Dorimbogo umaze kuvamo umuhanzikazi mwiza.

Ibi byabaye k’umukobwa umaze kwamamara mu Rwanda kubera imbuga nkoranyambaga umenyerewe kw’izina rya Dorimbogo (VAVA) Kubera uburyo aririmbamo byakwikubitira ku biganiro yagiye atanga hirya no hino kuri ‘youtube’ Bikongerera abamukunda amarangamutima menshi.

Mukiganiro Cyahuje AmaG the Black usanzwe ari umuhanzi w’umuhanga mu njyana ya HipHop na Dorimbogo [Vava] usanzwe aririmba injyana wakwita Gakondo kuri ‘JULI TV’ Byabaye nko kubonekerwa Kuri DORIMBOGO utaratinye kuvuga ko yakuze yumva yifuza kuzahura n’uyu muhanzi (AmaG The Black) waririmbye, URUHINJA Indirimbo Yamumenyekanishije k’uruhando rw’abahanzi Nyarwanda.

REBA HANO IKIGANIRO CYA DORIMBOGO NA AMAG THE BLACK

Mu kiganiro Dorimbogo yahuriyemo na Ama G the Black yabajijwe n’umunyamakuru Shalomi parrock, niba Dorimbogo yakwemera gukorana indirimbo na Amag the black Vava Dorimbogo abitera utwatsi kuko AmaG aririmbana n’abakobwa bambaye amakariso ,Vava ati” Nabonye indirimbo zawe uri kumwe n’abakobwa bambaye amakariso bityo rero sinaririmbana nawe.Ama G nawe ati:” Ese turirimbye indirimbo ivuga yesu ntiwakwemera?”. Vava muguterana amagambo na Ama G the Black nawe ati:”hoya, waririmbanye n’abakobwa bambaye amakariso byararangiye”.

DORIMBOGO VAVA yanongeyeho ko indi Mpamvu ituma atakorana indirimbo na AmaG aruko atamuzi neza, ati:”sinakorana indirimbo n’umuntu ntazi”. Umunyamakuru yabajije Vava Niba yakwemera kuba umugore wa Ama G the Black maze Vava abihakana agaramye.

Vava ukunzwe n’abatari bacye guhura na Ama G the Black nawe ukunzwe mukiganiro kimwe birekuye rwari rwabuze gica kuko nta numwe woroshye mu kuvuga cyane ko bose bamenyekanye kubera indirimbo ariko cyane cyane kubera kuvugira kuri YouTube. Niba hari umuntu wumva mwahura cyangwa waragize inzozi zo kuzahura n’icyamamare komeza wihangane wenda umuntu uzaba umwe nawe ukabye inzozi.

Guhura n’umuntu wahoze wifuza kuzabona nibyo byabaye kuri Dorimbogo [Vava] wananenze ko imodoka ya Ama G the Black ifite umuryango umwe,mu gihe izindi modoka zifite imiryango myinshi ibyo vava akabyita ubucyene.

Ese wowe wakuze wumva ukunda icyihe cyamamare ese ,wumva wahura nande ukaba ukabije inzozi zawe warose kuva cyera? Tukwifurije kuzabonana.

Advertising

Previous Story

Yafanaga Jay Polly byo gupfa ! Umukobwa mwiza yahishuye iby’urukundo yakundaga nyakwigendera avuga ko azamusimbura- VIDEO

Next Story

Dore uburyo bwo kuryama ubwiza n’ububi ukwiriye kugendera kure cyane

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop