Ibyo wamenya ku munyamakuru w’ikizungerezi Anick Uwingabiye waciye kuri KISS FM akaba agiye gutangirana na Capital Fm

03/02/2023 15:18

Umwe mu banyamakuru bakunzwe kuri KISSFM Anick Uwingabiye mu bagiye gutangirana na CAPITAL FM radiyo nshya mu Mujyi wa Kigali.

Capital Fm yumvikanira ku murongo wa 103.5 FM ni Radio nshya y’imyadagaduro mu Rwanda. Abakunzi b’umuziki basigaye bahoza urushinge rwa radiyo zabo kuri uyu murongo wumvikaniraho iyi radiyo yiswe “CAPITALFM “ biyumvira umuziki mwiza iyi radio iri gukina muri ikigihe ibiganiro bitarangira .Capital FM, ni radiyo yazaniwe urubyiruko bivugwa ko izajya ikora ibiganiro by’imyidagaduro gusa ndetse igakina n’umuziki mwishi .

Iyi radio itaratangira ibiganiro , amakuru avuga ko ibiganiro biri butangire vuba ndetse umwe mu banyamakuru baciye kuri KISSFM agukundirwa cyane Ijwi rye riryohera benshi , Anick UWINGABIYE , ari mu bazatangirana n’iyi radio mu kiganiro kitaramenyekana kugeza ubu.Ijwi rya Anick UWINGABIYE ryumvikanye mu matwi ya benshi ubwo yahabwaga inshingano z’igihe gito zo gukorana na Arthur NKUSI mu kiganiro cya mu gitondo kuri KISSFM , icyo gihe Sandrine ISHEJA BUTERA wakoranaga na Arthur yari agiye mu kihuruko nyuma yo kwibaruka ubuheta tariki 18 ukwakira 2021.

Anick na Arthur bamaze igihe gito bakorana nyuma baza kwiyongeraho Jane UWIMNA bakorana igihe gito muri iki kiganiro cya mugitondo ari batatu. Anick yakoranye na Arthur nkusi mbere gato y’uko afata ikiruhuko mu itangazamakuru yari amazemo imyaka 10 uretse ikiganiro cya mugitondo kandi Anick UWINGABIYE yanakunzwe n’abatari bacye mukiganiro cya n’ijoro “The Evinings “kuri KISSFM, icyiganiro bahuza abaifuza abakunzi .Uretse KISSFM , UWINGABIYE yanakoze ROYAL FM aho yatangiriye itangazamakuru mu mwaka wa 2020.Uretse ibiganiro by’imyidagaduro , uyu mukobwa ni umuhanga cyane mugusoma, gutara no kwandika Amakuru , gukora ibyegeranyo , guhimba , kwandika no kubara inkuru ndetse n’ibindi byinsho bifite aho bihuriye n’Itangazamakuru n’ubuhanzi.

Uretse kuri radiyo kandi , umubare munini cyane unakundira uyumukobwa ibiganiro acisha kurubuga rwe rwa Youtube ye yise “Channel250” aho akora ibyegeranyo bigaruka ku myidagaduro gusa aho abamaze gukanda “subscribe “ bari hafi kuzura 80k., ni mugihe ibiganiro byo nibura abarenga Million 5 babirebye.Link ya channe250 Uwingabiye kandi anasanzwe ari umu “Voice Artist” aho ijwi rye rimaze kumvikana mu matangazo yamamariza ibigo bitandukanye ndetse yanumvikanye muma publicte yakoranye n’abamwe “Voice Artists” bakomeye mu Rwanda barimo Lion IMANZI bakoranye muya RUBIS , Uncle Austin bakoranye muya So Soft, Sean Brizz bakoranye muri BIVAMOMOTIMA ya MTN, Antoinette NIYONGIRA n’abandi.

Advertising

Previous Story

Umuyobizi wa Radio yakubise umunyamakurukazi amugira intere

Next Story

Yafanaga Jay Polly byo gupfa ! Umukobwa mwiza yahishuye iby’urukundo yakundaga nyakwigendera avuga ko azamusimbura- VIDEO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop