Advertising

Umugabo w’i Kigali wacaga abantu imitwe yireguje ko yabirozwe

05/02/2023 13:16

Ni inkuru ibabaje cyane kumva umuntu wishe abantu abiciye imitwe.Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe.com avuga ko uyu mugabo yamaze kwerekanwa nyuma y’amakuru avuga ko mbere yo kwiba abantu yabacaga imitwe.

Byavuzwe ko mu gihe cy’amezi abiri (2) guhera mu kwezi kwa Ukuboza mu mwaka wa 2022, Hafashimana yafashwe amaze kwica abantu bane, barimo babiri yishe aciye imitwe nk’uko yari asanzwe abigenza.Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko Hafashimana w’imyaka 34 y’amavuko, kwica abantu abaciye imitwe aribwo buryo yakoreshaga kugira ngo abone uko atobora inzu zabo agiye ku biba.

Yafashwe nyuma y’ubwicanyi bw’abantu bane ndetse n’abandi babiri bakomerekejwe mu duce dutandukanye tw’i Kigali, aho babiri bishwe mu buryo bw’ubugome baciwe imitwe. Ubwo bwicanyi bw’ubugome bwakozwe hagati ya tariki 27 Ukuboza 2022 na tariki 30 Mutarama 2023.Mu iperereza ryakozwe n’inzego z’umutekano, ryaje gufata Hafashimana Usto alias Yussuf akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwitwa Nshimiyimana Léonce. Byaje kugaragara ko ukekwa yari yiriranywe na nyakwigendera.Tariki 3 Gashyantare 2023 nibwo Hafashimana Usto yatawe muri yombi afite telefone eshatu z’abantu batatu bari bamaze iminsi bishwe barimo Nshimiyimana Léonce, Gafaranga Vedaste na Niyonsenga Gedeon.

REBA HANO UWO MUGABO
Nshimiyimana Léonce wari ufite imyaka 33, umurambo we wabonetse tariki 30 Mutarama 2023, uboneka mu Mudugudu wa Kigarama, Akagali ka Nyagahinga, Umurenge wa Rusororo muri Gasabo. Umurambo we wagaragazaga ko yishwe urubozo aciwe umutwe.Tariki 18 Mutarama 2023, Niyonsenga Gideon wari umuzamu umurambo we wabonetse mu mudugudu wa Kanyinya, Akagali ka Nyagahinga, Umurenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo.

Tariki 15 Mutarama 2023, Gafaranga Vedaste w’imyaka 32, wari umuzamu umurambo we wasanzwe Mudugudu wa Marembo, Akagali ka Nyarukombe, Umurenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana.Tariki 30 Ukuboza 2022, abazamu babiri Hagenimana Vedaste w’imyaka 22 na Nzabagerageza Filmine w’imyaka 27 barindaga urugo rw’umuturage muri Kicukiro, bakomerekejwe bikabije mu Mudugudu wa Kamashashi, Akagali ka Kibaya, Umurenge wa Nyarugunga.

Tariki 27 Ukuboza 2022, umwana wo mu muhanda witwa Matayo yasanzwe yishwe mu Mudugudu wa Uwateke, Akagali ka Rwampala mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro. Basanze yishwe akaswe umutwe.Abantu Hafashimana akekwaho kwica bose yagiye abica akoresheje umuhoro. Yanemeye ko ari we wagerageje kwica abazamu babiri mu Murenge wa Nyarugunga ariko baza kujyanwa ku bitaro bya Kanombe.Yavuze ko uburyo yakoreshaga mu kwiba kwe, ari ugutungura abazamu basinziriye akabica kugira ngo abone uko yiba.

Yavuze ko umuntu wa nyuma aheruka kwica ari Nshimiyimana Léonce wari umaze iminsi avuye muri gereza ya Nyarugenge. Yavuze ko yamuciye umutwe ubwo bari bihishe mu gihuru, bategereje kumena urugo rw’umuturage ngo bajye kwiba mu Murenge wa Rusororo.Yavuze ko amaze kumuca umutwe, yahise awunaga mu kidendezi cy’amazi. Yemeye ko ari na we wishe umwana wo mu muhanda uzwi nka Matayo, akamuca umutwe akawunaga muri ruhurura.Inzego z’ubugenzacyaha zatangaje ko Hafashimana yiyemereye uruhare muri izo mpfu ndetse akajya no kwerekana aho imirambo yagiye ayijugunya.Umutwe w’umwana Hafashimana yiciye mu Rwampala wo ntiwabonetse, bikaba bikekwa ko watwawe n’amazi mu mugezi wa Nyabarongo.Hafashimana uvuka mu Karere ka Ngororero, yataye ishuri ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.

Uyu mugabo ukomoka mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, yinjiye mu Mujyi wa Kigali mu mwa wa 2008, atangira ubujura mu mwaka wa 2012. Yigeze gufungwa mu gihe cy’imyaka ibiri azira ubujura.Mu gihe cy’amezi abiri guhera mu Ukuboza 2022, Hafashimana yafashwe amaze kwica abantu bane, barimo babiri yishe aciye imitwe.Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko Hafashimana w’imyaka 34, kwica aciye abantu imitwe aribwo buryo yakoreshaga kugira ngo abone uko atobora inzu z’abantu agiye kwiba.

Bamwe mubabonye aya makuru yanyijwe ku kinyamakuru igihe , kumbuga nkoranyambaga zacyo, kuri Instagram , Facebook na twitter, bemeza ko ubu atari ubu Nyarwanda, ndetse bamwe bibaza niba uyu mugabo nawe araburanishwa agakatirwa nk’uko bisanzwe bigenda kubandi.Uwitwa Kajwiga yarize cyane akoresheje uturango, Madiba yagize ati:”Ishyano nk’iryo koko rimena amaraso bamuhane bikwiye.Dieudonne Ciza ati:”Mpa link nisomere, izi breaking zanyu ntabwo nazizera”.Joselyne ati:” Cyakora uwo si umuntu ahubwo ni igisimba”.Schmit ati:”Nukuri uwo muntu apfe atazica n’imfungwa yasanga”. Delly ati:” Abasobanurire aho iyo mitwe ayijyana ubwo ninawe wishe matayo wa rwampala”.

Aba ni bake mu banyuze kuri Twitter konti ya IGIHE , gusa ibitekerezo bivuga kuri ubu bwicanye ni byinshi n’ubwo batigeze bamwerekana

Previous Story

Abahanuzi b’ibinyoma beze mu Rwanda akoba kashobotse ! Ikiganiro hagati y’abakozi b’Imana

Next Story

Umugabo wakuranye inzozi zo kuzaba imbwa yatanze akayabo k’amafaranga atangira ingano kugira ngo ahinduke yo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop