Abahanuzi b’ibinyoma beze mu Rwanda akoba kashobotse ! Ikiganiro hagati y’abakozi b’Imana

05/02/2023 11:44

Ntagihe gishize uwitwa Pastor Claude ateye Abanyarwanda kwibaza kubiyita abahanuzi b’Imana mu Rwanda.

Muntangiriro za 2023 nibwo hasomwe urubanza rwaregwagamo uwahoze ari umunyamabanga muri Minisiteri y’Umuco BAMPORIKI Eduard kubyaha yaregwaga bya Rushwa. Nyuma y’imyanzuro y’urukiko inkuru yahise isakara mu gihugu hose ko Bamporiki yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 akajya muri Gereza.

Iyo nkuru niyo yabyukije byinshi kubibaza ku bahanuzi bo mu Rwanda kubera amashusho ya Pastor Claude yazengurutse igihugu cyose arimo ubutumwa bugira buti:”BAMPORIKI Ntari Bufungwe ngo ajye muri Gereza ,naramuka agiye muri gereza ndahita njya gucuruza akabari n amaroji y’indaya”. Ibyo pastor Claude wiyita umuhanuzi w’Imana yabitangarije kuri 3DTV nk’uko mwagiye mu bibona.

Ntamwanya byatwaye ngo ibyo pastor Clause yivugiye ubwe bimutamaze dore ko byarangiye n’ubundi Bamporiki yinjiye gereza ya Mageragere gukora igihano yakatiwe. kuva uwo munsi impaka z’urudaca zabaye nyinshi mu bantu ,Ibiganiro byinshi kubitangazamakuru birakorwa icyakora abantu bagendaga baca hejuru banga kwiteranya n’abavugabutumwa ngo berure bavuge ko mu rwanda nta muhanuzi w’ukuri uri mu madini ,ibyo ari nabyo byateye Pastor Ego Daniel kubaga Profete Rukundo bahuriye mu kiganiro nta kinya.

Mu kiganiro kirambuye Pastor Ego Daniel yahuriyemo na Profete RUKUNDO EGO Yavuze ko abahanuzi bo mu Rwanda ntaho bataniye n’abapfumu kuko bose umwuka ubakoresha ari umwe. Aha yavuze ko ibyo abahanuzi babwira abantu n’abapfumu aribyo bakora .Ati: ibyo muvuga bizaba ku bantu munababeshya n’abapfumu nibyo bababwira ubwo rero umwuka ubakoresha mwese ni umwe uva kuri satani”.

Impaka zakomeje kuba ndende kubera kwisobanura bakanyuzamo bakifashisha na bibiliya ngo buri wese yaba Profete RUKUNDO na Ego DANIEL ahagarare kukuri kwe ariko birangira umunyamakurru waruyoboye ikiganiro Yanzuye ko basubika ariko n’ubundi wabonaga ko batanyuzwe hari byinshi buri wese asigaranye byo kuvuga

umuriro wongeye kwaka aho pastor Ego DANIEL abwiriye Profete RUKUNDO ko adakijijwe icyakora azajyezaho akakira agakiza.Ni kenshi inkuru z’abavuga butumwa zizenguruka yewe zikumvikana hari abavuga ko Imana yabakoreye ibitanganza ,icyakora ntihabura abavuga ko hari abapasiteri babariye ibyabo bababeshya ibitangaza by’Imana.

Mu by’ukuri kami ka muntu ni umutima we ndetse mu gihe cyo gucirwa urubanza buri wese azabazwa ibyo niyo mpamvu wowe mukunzi wacu udakwiriye guhereza umwana ikinyoma na kimwe ukizera uwo wizera.Imana ni imwe ni Jehova waremye isi n’ijuru , ahari nawe ufite uwo wizera mukomereho.

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO

Advertising

Previous Story

Dore uko wakwivanamo uwo mwakundanaga cyane nyuma bikanga mugatana

Next Story

Umugabo w’i Kigali wacaga abantu imitwe yireguje ko yabirozwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop