Advertising

Nta birayi nta buzima ! Aburage bo muri Nyabihu bavuga imyato ibirayi

16/06/2024 13:05

Nyiramajyambere Phoibe na Kiberinka Solange ni bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyabihu bavuga ko ubucuruzi n’ubuhinzi bw’ibirayi byabakuye kure , bagahamya ko mu buzima bwabo ari nta birayi nta mafunguro baba bafite.Bamwe mu babihinga, bariyubakiye ndetse batunga imiryango yabo.

Ubusanzwe buri Karere kagira umwihariko mu mibereho y’abagatuye bigedanye n’uburyo ikirere cyako giteye.Abaturage babeshejweho n’ubuhinzi ndetse n’ubucuruzi bw’ibirayi bo mu Murenge wa Jenda ho muri Nyabihu bahamije ko hari aho bavuye bakaba bafite aho bamaze kugera kubera byo.

Kiberinka Solange twasanze mu iguriro ry’ibirayi aho yarari kugurishiriza umusaruro we , yavuze ko , yavukiye mu buhinzi bw’ibirayi , kugeza ubu akaba ariko kazi yigeze akora.Kuri we ngo ibirayi ni ubuzima kuko bimutungiye umuryango, akaba yarabikuyemo inzu n’ibindi bimubeshaho.Ati:”Mfite imyaka 37 kandi ubuzima bwa njye bwose nabumaze mu buhinzi bw’ibirayi. Mu buhinzi bw’ibirayi naguzemo ikibanza ndubaka, ntunze umuryango , mbona ubwisungane mu kwivuza, mfite abana 2 kandi bose babayeho neza”.

Uyu mubyeyi avuga ko indyo y’ibirayi ayirya buri munsi kandi ku buryo iyo abibuze yumva ameze nk’uburaye.Solange yemeza ko amafaranga akura mu buhinzi bw’ibirayi amufasha no mu kwishyurira abana ishuri.

Ibi abihuriyeho na mugenzi we witwa Nyiramajyambere Phoibe wavuze ko amaze imyaka igera kuri 7 mu bucuruzi bw’ibirayi kandi ngo akaba ari ibyo bimutunze.Yagize ati:”Ubu bucuruzi nabwinjiyemo kera , hashize imyaka 7 irenga.Nkimara kugera mu bucuruzi bw’ibirayi rero , ubuzima bwanjye bwarahindutse kuko abana batangiye kujya babona ibikoresho by’ishuri , bakarya neza, nkabatangira ubwisungane mu kwivuza ndetse nza no kugira inzu yanjye kandi mbere narabagaho mu buzima butari bwiza”.

Uyu mu byeyi ahamya ko yinjiza ku Kwezi yinjiza amafaranga abara nk’inyungu angana n’ibihumbi Mirongo ine by’amafaranga y’u Rwanda kandi abana bariye.Ati:”Amafaranga yo ndayinjiza.None se nawe reba , niba nkora abana bakarya buri munsi , nkabona amavuta , amakayi n’amakaramu ubwo none ntuba wakoze ? Iyo nazigamye rero buri Kwezi ntabwo nabura ibihumbi 40 RWF nizigamira”.

Byiringiro Schadrack  Umuyobozi wa Koperative KOKUMUJE [ Kuruseke Muhinzi Jenda ] y’abahinzi b’ibirayi mu Murenge wa Jenda, nawe yavuze ko yatangiye ubuhinzi bw’Ibirayi kera nyuma aza no kuba umucuruzi wabyo.Uyu mugabo yahamije ko abaturage barenga 800 babarizwa muri Koperative ayoboye babayeho neza kubera ibirayi ahamya ko ubuzima bwa bamwe muri bo bumaze guhinduka bigaragara.

Yagize ati:”Ubucuruzi bw’ibirayi mbumazemo igihe gito ariko ubuhinzi bwabyo nibwo bu ntunze, mu guhinga rero njye mpinga nko kuri ½ cya Hegitari kandi umusaruro uvamo uranezeza rwose kuko umbeshejeho n’umuryango wanjye.Mfite aho ntuye ntabwo nkodesha, abana bajya ku ishuri biga bitabagoye.Kugeza ubu nta birayi nta buzima , kuko nta bwo twabona imirire , ndetse nta nubwo twabona amafaranga”.

Uyu muyobozi wa Koperative KOKUMUJE, avuga ko muri uyu Murenge wa Mukamira, indyo bafite cyane ari ibirayi naho ibindi bikaba inyongera.Ku bijyanye n’umusaruro wabyo ngo ugenda uhindagurika ariko ku ruhande rwa Perezida wayo byibura ngo yeza Toni imwe buri mezi 4 mu gihe bitahuye n’indwara.

Kugeza ubu muri uyu Murenge wa Jenda, ikiro cy’ibirayi ni 500 RWF na 450 RWF bitewe n’ubwoko bwabyo.Uko kuzamuka kw’ibiciro kwa hato na hato bavuga ko guterwa cyane n’imihindagurikire y’ibiciro n’ibyo bifashisha mu buhinzi bwabo bwa buri munsi.

Previous Story

Byagenda gute Bruce Melodie akoranye indirimbo na The Ben ?

Next Story

#AMATORA24: Abasiramu basabwe ikintu gikomeye mu Matora agiye kuba

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop