Umukobwa wo muri Nigeria ufite uburanga budasanzwe yiyanditseho izina ry’uyu muhanzi amusaba ko yamubabarira akajya kumufata akamurere nk’umwana we kubera uburyo amukunda cyane.
Ibi yabivuze nyuma yo gutungura abantu akishushanyaho izina ‘DAVIDO’ ku mugongo mu buryo ridashobora kuzavaho ‘Permanent’.Nyuma yo kwishyiraho aya mazina ‘Tattoo’, yamusabye ko yamufata akamurera nk’umukobwa we yibyariye.
Mu mashusho menshi yashyize hanze , yari yambaye ikanzu igaragaza umugongo we ushushanyijeho amazina y’uyu muhanzi n’inzu ye ifasha abahanzi ati:”Davido, OBO for Life”.Nyuma yo gushyira hanze aya mashusho yarengejeho amagambo agira ati:”Ndashaka kuba umukobwa wawe ukunda”.
Ubusnzwe Davido [David Adedeji Adeleke] , ni umuhanzi wo muri Nigeria ufite imbaga y’abafana batari bake kubera ibihangano bye by’umwihariko.