Advertising

Photo/tena.com.au

Ibyo wamenya kuri ‘Nocturia’ indwara ibyutsa abagabo nijoro bakajya kunyara

by
28/04/2024 11:19

Kuba umuntu yabyuka buri ni joro hagati akajya kunyara , bibangamira ubuzima bwe by’umwihariko umudendezo we wo kuba yasinzira neza , agashira umunaniro aba yirirwanye mu kazi ke ka buri munsi.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe byinshi kundwara ituma habaho icyo kibaho yitwa ‘Nocturia’.

ICYO WAMENYA KURI IYI NDWARA.

Abahanga bavuga ko iyi ndwara idafata abagabo bigendeye ku myaka yabo ahubwo ko ifata abagabo bose muri rusange ku myaka yaba afite yose.Nocturia,isobanurwa nko kugira ubushake bwo ku byuka buri joro, ukumva ushaka kujya kunyara inshuro zirenze imwe.

Iyi ndwara itandukanye cyane n’indi ndwara yitwa Polyuria yo igaragazwa n’umubare munini abantu bihagarika mu masaha 24 haba ku manywa cyangwa nijoro.Aho bitandukaniye ni uko ‘Nocturia’ ituma umugabo abyuka kubera ko ashaka kunyara gusa.

ESE IYI NDWARA ITERWA NI IKI ?

1.Imyaka: Akenshi, iyi ndwara iterwa n’imyaka n’ubwo haraguru batubwiye koi fata uwari we wese ititaye ku myaka afite.Ikibazo kizwi nka ‘Benign Prostatic Hyperplasia’ [BPH], gituma udusabo tubamo ubusa kuko habaho kwaguka cyane kw’amabya .Ni ikibazo ku bagabo kuko bituma bumva bashaka kujya hanze cyane nijoro.

2.Kurwara ‘Infection’: Kuba umugabo arwaye ‘Infection’ ni ikibazo gikomeye gishobora gutera gusohoka cyane ashaka kunyara.Imiti ivura infection, nayo itera ‘Nocturia’ rimwe na rimwe.

3.Kunywa inzoga cyangwa Caffeine: Abagabo banywa inzoga cyane bagira ibyago byinshi byo ku rwara iyi ndwara ya Nocturia.

4.Indwara z’umutima, Diyabete no kuryama nabi nabyo ni impamvu ishobora gutuma umuntu arwara ‘Nocturia’.

INGARUKA ZAYO:

Umuntu urwaye Nocturia, agira ibyago byinshi birimo; kugira umunaniro ukabije¸Kutaryama neza, Kugira ibibazo by’umubiri n’ibindi.Bavuga ko kugira uyu mugabo abashe kuvurwa , haba hakenewe, kubagwa, guhabwa imiti na muganga wamaze kumusuzuma, Kugirwa inama yo kwitwara mu buzima busanzwe no kugira isuku ihoraho.

Photo/tena.com.au

Isoko: Rollingout

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Kwamamaza

Previous Story

Impamvu udakwiriye kuraza Telefone yawe ku muriro

Next Story

Nigeria: Umukobwa wihebeye Davido yiyanditseho izina rye amusaba ikintu gikomeye

Latest from Ubuzima

Go toTop